• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Bantegetse kuvuga ko FPR yahanuye indege ya Habyarimana – Mugenzi wari maneko

Bantegetse kuvuga ko FPR yahanuye indege ya Habyarimana – Mugenzi wari maneko

Ubwanditsi 12 Apr 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Richard Mugenzi wari maneko mu ngabo za Habyarimana avuga ko ku wa 6 Mata 1994, indege ya Perezida Habyarimana imaze kumanurwa, abari abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (Ex FAR) n’ingabo z’Ubufaransa zari mu Rwanda bamutegetse gutegura ubutumwa buvuga ko FPR-Inkotanyi imaze guhanura indege y’umukuru w’igihugu.

Mu gihe Ubufaransa bumaze imyaka 25 buhakana uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Macron akaba ateganya gushyiraho komisiyo yiga ku ruhare rw’igihugu cye muri Jenoside, Mugenzi avuga ko guhera mu 1992, ubutasi bwa EX FAR bugiriwe inama n’Ingabo z’ubufaransa, bwahimbaga ubutumwa buharabika Inkotanyi bukabutambutsa buvuga ko ari ubwo bumvise bumviriza Inkotanyi ku byuma byazo by’itumanaho.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru “Libération” cyo mu Bufaransa ku wa 4 Mata u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 25, Mugenzi agira ati “Byari ngombwa guha Inkotanyi isura mbi mu rwego rwo gusubiza intege mu bugingo ingabo z’u Rwanda byagaragaraga ko zatakaje icyizere.”

Uyu mugabo w’umusivili rukumbi wahawe akazi k’ubumaneko mu gisirikare cya Habyarimana mu 1990 mu Kigo cya Gisirikare cya Butotori mu Majyaruguru y’u Rwanda, avuga ko yari yarashyiriweho kuneka Inkotanyi, avuga ko indege ya Perezida Habyarimana ikimara kumanurwa yasabwe gusohora ubutumwa buvuga ko Inkotanyi zirimo kubyina zishimira intsinzi.

Ati “Ntabwo byari byo, icyari kigamijwe byari ukugira ngo Inkotanyi zishinjwe ko ari zo zayihanuye babone uko batangira gukorera Jenoside Abatutsi.”

Mugenzi avuga ko mu by’ukuri ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari uburyo byo kumuhirika ku butegetsi bwateguwe n’abahezanguni bari mu buyobozi bukuru bwa Guverinoma ye, bakeka ko amaze gusinya amasezerano y’amahoro i Arusha kandi ayo masezerano ngo yarahaga FPR imyanya ingana na ½ mu basirikare bakuru b’u Rwanda mu gihe bifuzaga kubarimbura.

Ajya gutangira akazi yahuguwe n’abasirikare b’Abafaransa

Libération cyabajije mugenzi niba yari aziranye n’abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda icyo gihe, Mugenzi avuga ko ubwo yajyaga gutangira akazi mu 1990, abasirikare b’Abafaransa ari bo bamuhuguye.

Ati “Ni bo bantoje kandi ni nabo bangiraga inama z’uko noza ibyo nabaga maze kumva ku byuma by’itumanaho by’Inkotanyi. Bazaga buri munsi kutureba tukanasangirira mu ruriro rw’abasikare bakuru (Mess des officiers.)”

Akomeza avuga ko uko yajyaga mu biro by’umuyobozi we, Col Anatole Nsengiyumva, yamusanganaga n’umusirikare w’Umufaransa, ariko ko hagati 1990-1992 imikoranire y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubufaransa yasaga n’ikorwa mu bwihisho.

Ati “Babaye nk’abakura agahu ku nnyo mu 1992 kuko icyo gihe batangiye kwinjira mu ntambara ku buryo bweruye, bakajyana na Ex FAR ku rugamba ndetse banafata ibirindiro by’intambara.”

Avuga ko Paul Barril wari umwe mu bajandarume bakomeye mu Bufaransa, na we wari mu Rwanda muri icyo gihe ndetse unashinjwa kuba umwe mu bahanuye ingege ya Habyarimana, yajyaga inshuro nyinshi mu Kigo cya Gisirikare cya Butotori mbere no mu gihe cya Jenoside.

Ati “Hari umukapiteni w’Inshuti yanjye twabanaga i Butotori ni we wamunyeretse ansobanurira ko ashinzwe ibikorwa bya gisirikare bikomeye (opérations spéciales). Abayobozi banjye baramwemeraga cyane.”

Mugenzi avuga ko muri Kanama 1993 bamaze gusinya amasezerano ya Arusha ari abasirikare ba Habyarimana ari n’Abafaransa bose bitotombye bavuga ko “ayo masezerano aha Inkotanyi imyanya ingana na ½ mu gisirikare ari ubugwari” bakabifata nko guhereza igihugu Abongereza, dore ko icyo gihe u Rwanda rwakoranaga byose n’Abafaransa.

Mu gihe Ubufaransa bumaze imyaka 25 buhakana uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mugenzi avuga ko bimutangaza kuko nta na kimwe Ex FAR yakoze itari kumwe n’Ingabo z’Ubufaransa kuva mu 1990-1994, agatangazwa n’ “impamvu mu Bufaransa hari abantu benshi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi Jenoside itegurwa n’ubutegetsi.”

Src : KT

2019-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Ubwanditsi 28 Sep 2024
“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

Ubwanditsi 14 Jul 2024
Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo

Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo

Ubwanditsi 12 Mar 2018
BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

Ubwanditsi 15 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!
Amakuru

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

Ubwanditsi 28 Jan 2021
Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika
Mu Mahanga

Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Banki y’Isi yagaragaje icyizere mu bukungu bw’u Rwanda n’icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga
UBUKUNGU

Banki y’Isi yagaragaje icyizere mu bukungu bw’u Rwanda n’icyuho mu gukoresha ikoranabuhanga

Ubwanditsi 29 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru