• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!   |   22 Jan 2021

  • Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!   |   21 Jan 2021

  • Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba   |   21 Jan 2021

  • Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi   |   19 Jan 2021

  • U Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 nyuma y’iminsi bagisuzugura   |   18 Jan 2021

  • Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!   |   18 Jan 2021

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Editorial 14 Aug 2019 Mu Rwanda, POLITIKI

Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu ari mu bajyanye ikirego ku biro by’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), bagiye kurega Leta ya Uganda ko yabakoreye iyicarubozo ikanabambura imitungo.

Kuva mu mwaka ushize wa 2018, Abanyarwanda babaga muri Uganda cyangwa bahatembereraga, bagaruka mu Rwanda bavuga ko Leta y’icyo gihugu ikoresha Urwego rw’ubutasi rwayo (CMI) mu kubafata nabi, kubafunga, kubakorera iyicarubozo no kubambura ibyabo n’ababo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kanama 2019, ubwo bari bamaze gutanga ikirego ku biro by’Urukiko rwa EAC biri i Kigali, Pasiteri Singirankabo yabwiye itangazamakuru ko bareze Uganda guhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Agira ati “Uganda ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa EAC ariko baradufashe (nkanjye wari umaze imyaka 13 muri icyo gihugu), badupfutse ibitambaro mu maso, batujyana kudufungira muri CMI iminsi 21”

Ati “Twarakubiswe inkoni z’ubwoko bwose ndetse jye bampinduye ikimuga, nyuma yaho badushyize mu modoka baratuzana ngo ’dore ngikiriya igihugu cyanyu’, twababajije iby’imiryango yacu n’imitungo dusizeyo batubwira nabi cyane”.

“Baratubwiye ngo “niba ari abagore musize hano muzagende iwanyu mushake abandi mubabyareho abana, nimutuvire mu gihugu”.

Ikirego cyabo gikubiye mu nyandiko y
Ikirego cyabo gikubiye mu nyandiko y’amapaji arindwi

Ku bw’amahirwe ngo ambasade y’u Rwanda muri Uganda yafashije iyo miryango yabo gutahuka, ariko ikibazo bafite ngo ni abandi Banyarwanda bagitoterezwayo ndetse n’imitungo yabo bataramenya aho bizaherera.

Rev Pasiteri Singirankabo avuga ko uretse amasambu, amatungo n’inzu bataramenya agaciro kabyo, ibikoresho by’itorero hamwe n’iby’umuryango ufasha impfubyi yari yarashinze birimo imodoka n’imashini, ngo birengeje agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari(ni ukuvuga asaga miliyoni 90 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Avuga ko ibyo CMI yamushinjaga byo kuba intasi y’u Rwanda, ngo yabihakanye avuga ko atigeze aba na ’Local defense’.

Umusaza witwa Moses Rusa w’imyaka 64 y’amavuko, avuga ko yafashwe agiye muri Uganda gusura umuvandimwe we akamara ukwezi kurenga muri gereza.

Ati “Byarambabaje cyane kubona mu gihugu cy’inshuti banyita ibandi, dusaba ko Abanyarwanda bagenzi bacu bariyo barenganurwa bakarekurwa”.

UMunyamategeko Emmanuel Butera ni we wiyemeje kunganira aba Banyarwanda barega Leta ya Uganda mu rukiko rwa EAC, ariko yirinze kugira icyo avuga mu itangazamakuru.

N’ubwo ari abantu icyenda batanze ikirego, kuva mu mwaka ushize kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abaturage barwo babarirwa mu bihumbi baje bavuga ko bahohoterewe mu gihugu cya Uganda.

2019-08-14
Editorial

IZINDI NKURU

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision cyatangaje ibinyoma ko habayeho ibiganiro hagati ya Kagame na Museveni

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision cyatangaje ibinyoma ko habayeho ibiganiro hagati ya Kagame na Museveni

Editorial 06 Nov 2017
Burundi: Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Burundi: Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Editorial 02 Jan 2017
Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo

Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo

Editorial 16 Jan 2019
Inama hagati ya Trump na Kim Jong un ishobora gusubikwa

Inama hagati ya Trump na Kim Jong un ishobora gusubikwa

Editorial 23 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

12 Jan 2021
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

07 Jan 2021
U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

16 Oct 2020
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

07 Oct 2020
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

05 Jan 2021
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

22 Jul 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

02 Jul 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

25 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

16 Jun 2020

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru