• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Ubwanditsi 24 Sep 2023 Amakuru, Mu Rwanda, UBUZIMA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko mu turere icumi twa mbere mu Rwanda turimo abarwaye Sida bafite ubwandu bushya, Intara y’Iburasirazuba ifitemo dutanu mu gihe abaryamana bahuje ibitsina n’abakobwa bari munsi y’imyaka 24 bari mu bari kuyandura cyane.

  • Uturere dutanu tw’u Burasirazuba turi mu 10 twugarijwe n’ubwandu bushya bwa Sida
  • Abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 bari kwandura cyane
  • Umwe muri babiri baryamana bahuje ibitsina, yanduye Sida
  • Abagabo 18 100 mu Rwanda baryamana bahuje ibitsina

Inkuru dukesha Igihe ivuga ko iyi mibare yagaragajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Ikuzo Basile, yagaragaje ko mu Rwanda, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.

Intara y’Iburasirazuba ifite abafata imiti y’ubwandu bangana 49, 505. Abagera kuri 66% muri aba bafata imiti nibo bagabanya ubwandu.

Dr Ikuzo yakomeje avuga ko ubwandu bushya bwinshi buri kwiganza cyane mu rubyiruko aho ngo nibura abakobwa bafite kugeza ku myaka 24 bafite ibyago byinshi byo kwandura.

Ati “Mu Rwanda nibura 35% y’ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21. Abahungu b’imyaka 15-19 bafite amahirwe make yo kwandura ugereranyije na bashiki babo banganya imyaka.”

Dr Ikuzo yagaragaje ko nibura mu turere icumi turimo abafite Virus itera Sida benshi, Intara y’Iburasirazuba ifitemo dutanu. Mu Burasirazuba mu myaka icumi ishize, ubwandu bwa Sida bwiyongera, bukomeza kuzamuka kuko nko mu 2010 bwari kuri 2,1%, bugera kuri 2,4% mu 2014/15 na 2,5% mu 2018/19.

Gusa muri Kigali ho bwagiye bugabanuka ariko ahandi bwongeye kuzamuka mu gihe gishize, ni mu Burengerazuba kuko bwavuye kuri 2,4% mu 2014/15 bugera kuri 2,8% mu 2019/19.

Hapimwe abantu bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 49. Uturere dutatu turi imbere ni utw’Umujyi wa Kigali tugakurikirwa n’utwo muri iyi Ntara turimo Rwamagana, Bugesera, Kayonza, Kirehe na Gatsibo mu gihe utundi tubiri ni Nyamasheke na Kamonyi.

Gisagara na Nyaruguru ni two turere dufite ubwandu buke bwa Sida mu gihugu.

Ubusambanyi mu bakiri bato mu Burasirazuba

Imibare igaragaza ko abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagiye kwisuzumisha ku bigo nderabuzima n’ibitaro batwite, nibura Intara y’iburasirazuba ifite 12% mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu ari 7%, bivuze ko abakiri bato muri iyi Ntara bakora imibonano mpuzabitsina ku bwinshi ku buryo byabaviramo kwandura Virusi itera Sida.

Dr Ikuzo yavuze ko hari ibyiciro by’ingenzi bikunze kwandura Virusi itera Sida birimo abakora umwuga w’uburaya, abaryamana bahuje ibitsina n’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 kugera kuri 24.

Yakomeje avuga ko mu bipimo bapima buri myaka ibiri, abakora uburaya ku rwego rw’igihugu bagiye bamanuka aho kuri ubu bageze kuri 32%. Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba imibare igenda izamuka ku buryo buteye inkeke.

Dr Ikuzo yatangaje ko nibura kuri ubu abaryamana bahuje ibitsina banduye Sida ari 6% ku rwego rw’igihugu. Ni mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bo Ntara y’Iburasirazuba, abanduye Sida ari 10,4%.

Mu Rwanda, habarurwa abagabo 18 100 baryamana n’abo bahuje ibitsina, muri bo 2287 ni abo mu Burasirazuba. Abagabo ni bo banduzanya Sida cyane ugereranyije n’abagore, ibintu RBC igaragaza nk’ibihangayikishije.

Dr Ikuzo kandi yavuze ko bahinduye umuvuno mu bukangurambaga aho basigaye bareba ibyiciro byugarijwe akaba aribyo begera bakabiganiriza banabereka imibare, abahinduka bagahinduka.

Yasabye urubyiruko kwipimisha bakamenya uko bahagaze, basanga baranduye bagafata imiti, abataranduye bakarushaho kwirinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, we yavuze ko bagiye kongera gushishikariza abaturage kwirinda Sida, bakanipimisha ku bushake.

Ati “ Hari n’abari basanzwe bafata imiti abaganga bagaragaza ko hari abagera aho bakabireka. Ibyo nabyo ntabwo ari byiza, ni ngombwa ko umuntu watangiye gufata imiti ayifata neza uko muganga yabimweretse. Turaza gushyiramo imbaraga rero twibanda ku rubyiruko kugira ngo rwongere rumenye ko Sida ihari kandi bakwiriye kuyirinda.”

Kuri ubu Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida, mu gihe 95% by’abafata imiti bazaba bayifa n’aho 95% babe bagabanyije ubwandu mu maraso yabo.

2023-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na  Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Nov 2024
Gambia: Miliyoni 11 z’ amadorali zaburiwe ingero Jammeh akimara guhunga

Gambia: Miliyoni 11 z’ amadorali zaburiwe ingero Jammeh akimara guhunga

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Ethiopie: Umugaba w’Ingabo yiciwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi

Ethiopie: Umugaba w’Ingabo yiciwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi

Ubwanditsi 23 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou
Mu Mahanga

Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou

Ubwanditsi 25 Oct 2016
CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$
HIRYA NO HINO

CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Kubera igitutu cy’Inama izabera I Kigali kuri uyu wa mbere, Uganda yarekuye Abanyarwanda   bari bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Kubera igitutu cy’Inama izabera I Kigali kuri uyu wa mbere, Uganda yarekuye Abanyarwanda   bari bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo

Ubwanditsi 13 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru