• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Ubwanditsi 22 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyi nsigamigani yakomotse ku witwa  Himbara  Murunganywa David , akaba mwene Byabangamba, wari umutoza w’intore, ariko Himbara aza kumubana intozo. Himbara yamenyekanye cyane ahagana mu myaka ya za 70, mu mihanda ya za Naïrobi muri Kenya, akaba insoresore y’amanyama n’amahane. Aho agereye mu Rwanda, yaranzwe n’ubwibone, ariko igihe cye  akagita   cyane mu bitamuha agaciro.

Aha niho abamuzi batangiye kubona ko ahirimbana mu bizamuroha. Byageze n’aho atera Urwamubyaye umugongo, maze si ukuruhata ibicumuro yiva inyuma. Icyakora ibyo byose ntacyo byatanze, ubu arangara nk’utagira iyo agana.   Uru rugero rw’ubugwari rero rwaje kuba kimenyabose, maze wabona  umuntu uta umwanya mu bitazagira aho bimugeza , ukamubwira uti:”Urahihibikana mu bitazaguhira nka Himbara wa Byabagamba”. Icyo gihe uba umukebuye, umubwira ko adakwiye kwangiza umwanya mu bitamwungura, ndetse bishobora no kumukoraho, kutazamuhira nyine. Iyo azi kumva arabireka, ngo ejo atazaba iciro ry’imigani nka Himbara.

Tugarutse kuri Himbara David iyi nsigamigani ikomokaho, ni umusaza wigeze kuba  mu myanya ikomeye mu buyobozi. Amaze” kwanduza ” I Bukuru, muw’ 2010 yafashe inzira arahunga , inzara ye ayishyira aho batamuzi. Kugeza aho yari akiri uwo kwihanganirwa, kuko abavandimwe bari bakibwira ko inda isumbye indagu, ko azashyira agasaba imbabazi, akagaruka mu muryango. Byari ukwibeshya , kuko ibitutsi yabihinduye ibisabisho, si ugusiga icyasha abamukamiye arahimbara, si uhimba ibirego agorora umugoho, aragenda aba umugambanyi wabigize umwuga. Aho abera ikigwiranda kitazi iyo kiva  kandi, arahimbarwa iyo inkuru mbi ivuzwe kuri Kanyarwanda nyamara basangiye isano, agasuherwa iyo impundu zivuze mu Rwagasabo.

Koranavirusi iraca ibintu mu isi yose, uRwanda rwakaza ingamba zo kuyitsinsura ati uburenganzira bw’abaturage burahutajwe!Ariko se koko, uburenganzira ni ukureka abo uyobora bagashirira ku icumu, kubera guha icyago icyuho?Ngibyo ibyo himbara yifuriza Abanyarwanda. Uburenganzira bwo kwiga ni ndakumirwa ku Muturarwanda wese kandi biraharanirwa, ariko se kumushumiriza indwara aho yiga, akandura akanduza n’abandi, ibyo ni bwo bwisanzure Himbara ashaka? Himbara ati ndaharanira demukarasi mu Rwanda, akarema imitwe imena amaraso mu rwamubyaye. Ubu birasaba iki ngo uboine ko za RNC zanyu ari ibiryabarezi, bizabamarisha gusa? Ngu’ubu ubugome buherekejwe n’ ubugorame.

Amahanga ati “Rwanda urakataje mu  kwiyubaka, Himbara ati intambwe yatewe naratorongeye nzayirwanya”. Nyamara ukuri kurivugira, urahihibikana mu bitazaguhira! Kwivumbura ugasiga rurese, ntibizarwambura ijabo n’ijambo ab’umutima urukunda baharanira buri munsi. Harya ngo umutwe wuzuye ubuhanga mu by’ubukungu?Ukabivanga ute n’ibiyayuramutwe nka kokayine n’urumogi wiyahuza?Ariko rubanda muri n’inkunguzi, urwo nirwo rugero uzasigira abo ubyaye? Ngaho komeza uhimbare mu bitazaguhira, ubwo niyo nsigamigani igukwiye.

 

2021-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyabugogo: Itike  ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Nyabugogo: Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Ubwanditsi 18 Apr 2017
Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Ubwanditsi 15 Nov 2021
Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko

Congo yasubije u Rwanda abasirikare babiri binjiye ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko

Ubwanditsi 17 Apr 2018
APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

Ubwanditsi 04 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru
ITOHOZA

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Ubwanditsi 14 Jan 2017
Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO
Mu Rwanda

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Ubwanditsi 16 Aug 2017
RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi
Mu Mahanga

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi

Ubwanditsi 30 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru