• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Ubwanditsi 22 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyi nsigamigani yakomotse ku witwa  Himbara  Murunganywa David , akaba mwene Byabangamba, wari umutoza w’intore, ariko Himbara aza kumubana intozo. Himbara yamenyekanye cyane ahagana mu myaka ya za 70, mu mihanda ya za Naïrobi muri Kenya, akaba insoresore y’amanyama n’amahane. Aho agereye mu Rwanda, yaranzwe n’ubwibone, ariko igihe cye  akagita   cyane mu bitamuha agaciro.

Aha niho abamuzi batangiye kubona ko ahirimbana mu bizamuroha. Byageze n’aho atera Urwamubyaye umugongo, maze si ukuruhata ibicumuro yiva inyuma. Icyakora ibyo byose ntacyo byatanze, ubu arangara nk’utagira iyo agana.   Uru rugero rw’ubugwari rero rwaje kuba kimenyabose, maze wabona  umuntu uta umwanya mu bitazagira aho bimugeza , ukamubwira uti:”Urahihibikana mu bitazaguhira nka Himbara wa Byabagamba”. Icyo gihe uba umukebuye, umubwira ko adakwiye kwangiza umwanya mu bitamwungura, ndetse bishobora no kumukoraho, kutazamuhira nyine. Iyo azi kumva arabireka, ngo ejo atazaba iciro ry’imigani nka Himbara.

Tugarutse kuri Himbara David iyi nsigamigani ikomokaho, ni umusaza wigeze kuba  mu myanya ikomeye mu buyobozi. Amaze” kwanduza ” I Bukuru, muw’ 2010 yafashe inzira arahunga , inzara ye ayishyira aho batamuzi. Kugeza aho yari akiri uwo kwihanganirwa, kuko abavandimwe bari bakibwira ko inda isumbye indagu, ko azashyira agasaba imbabazi, akagaruka mu muryango. Byari ukwibeshya , kuko ibitutsi yabihinduye ibisabisho, si ugusiga icyasha abamukamiye arahimbara, si uhimba ibirego agorora umugoho, aragenda aba umugambanyi wabigize umwuga. Aho abera ikigwiranda kitazi iyo kiva  kandi, arahimbarwa iyo inkuru mbi ivuzwe kuri Kanyarwanda nyamara basangiye isano, agasuherwa iyo impundu zivuze mu Rwagasabo.

Koranavirusi iraca ibintu mu isi yose, uRwanda rwakaza ingamba zo kuyitsinsura ati uburenganzira bw’abaturage burahutajwe!Ariko se koko, uburenganzira ni ukureka abo uyobora bagashirira ku icumu, kubera guha icyago icyuho?Ngibyo ibyo himbara yifuriza Abanyarwanda. Uburenganzira bwo kwiga ni ndakumirwa ku Muturarwanda wese kandi biraharanirwa, ariko se kumushumiriza indwara aho yiga, akandura akanduza n’abandi, ibyo ni bwo bwisanzure Himbara ashaka? Himbara ati ndaharanira demukarasi mu Rwanda, akarema imitwe imena amaraso mu rwamubyaye. Ubu birasaba iki ngo uboine ko za RNC zanyu ari ibiryabarezi, bizabamarisha gusa? Ngu’ubu ubugome buherekejwe n’ ubugorame.

Amahanga ati “Rwanda urakataje mu  kwiyubaka, Himbara ati intambwe yatewe naratorongeye nzayirwanya”. Nyamara ukuri kurivugira, urahihibikana mu bitazaguhira! Kwivumbura ugasiga rurese, ntibizarwambura ijabo n’ijambo ab’umutima urukunda baharanira buri munsi. Harya ngo umutwe wuzuye ubuhanga mu by’ubukungu?Ukabivanga ute n’ibiyayuramutwe nka kokayine n’urumogi wiyahuza?Ariko rubanda muri n’inkunguzi, urwo nirwo rugero uzasigira abo ubyaye? Ngaho komeza uhimbare mu bitazaguhira, ubwo niyo nsigamigani igukwiye.

2021-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2

APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2

Ubwanditsi 23 Nov 2022
Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Ubwanditsi 03 Jun 2020
Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ubwanditsi 11 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana
HIRYA NO HINO

Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Ni gute ikoranabuhanga rifasha Polisi y’u Rwanda gutunganya neza imirimo yayo
Mu Mahanga

Ni gute ikoranabuhanga rifasha Polisi y’u Rwanda gutunganya neza imirimo yayo

Ubwanditsi 12 May 2016
PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO
ITOHOZA

PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO

Ubwanditsi 01 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru