• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuhanzikazi wakanyujijeho Yvonne Chaka Chaka ategerejwe i Kigali

Umuhanzikazi wakanyujijeho Yvonne Chaka Chaka ategerejwe i Kigali

Ubwanditsi 01 May 2017 Mu Rwanda

Umuririmbyi w’ikirangirire muri Afurika Yvonne Chaka Chaka ategerejwe mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu bakomeye bazitabira Inama y’Ubutegetsi y’umuryango Global Fund.

Chaka Chaka yabaye ikirangirire binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe nka “I’m Burning Up”, “Thank You Mister DJ”, “I Cry for Freedom”, “Makoti” n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, ni umuhanga mu buvanganzo akaba abarizwa mu miryango mpuzamahanga yita ku buzima.

Mu mpera z’icyumweru gishize uyu mugore w’imyaka 52 y’amavuko, yanditse kuri Twitter ko muri iki cyumweru agomba ‘kwerekeza i Kigali mu nama y’ubutegetsi y’umuryango Global Fund mu kwizihiza ubuzima bw’abarenga miliyoni 20 bafashije’.

Kuwa 26 Mata 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko u Rwanda ruzakira Inama ya 37 y’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund.

-6430.jpg

-6431.jpg

Yvonne Chaka Chaka yemeje ko agomba kuza i Kigali mu nama ya Global Fund izamara iminsi itatu

Iyi nama izabera mu Mujyi wa Kigali muri Hoteli Marriot guhera ku itariki ya 2 Gicurasi kugeza ku ya 4 Gicurasi 2017. Itegerejwemo abayobozi bakomeye n’abandi bafite amazina yubashywe bagize uruhare mu bikorwa by’umuryango Global Fund.

Incamake kuri Yvonne Chaka Chaka.

Yvonne Chaka Chaka usanzwe ari ambasaderi wa MDGS(Intego z’iterambere ry’ikinyagihumbi) yatangiye kuririmba afite imyaka 19 y’amavuko. Impano ye yavumbuwe ndetse ishyirwa ahagaragara na Phil Hollis wakoraga mu nzu itunganya umuziki Dephon Records mu Mujyi wa Johannesburg.

Album ya mbere yitwa “I’m in love with DJ” yari ibumbiyeho indirimbo zatumye aba ikirangirire ku Isi nka I’m burning Up, I Cry For Freedom, Motherland ndetse na Umqombothi. “Umqombothi” yakoreshejwe mu mashusho ya filime Hotel Rwanda[ivuga mu buryo bugoramye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi]. Iyi album yamufashije kuba ikimenyabose muri Afurika y’Epfo ndetse bidatinze yamamara muri Afurika no ku yindi migabane.

Chaka Chaka afite impamyabumenyi za kaminuza ebyiri mu ishami rya Adult Education n’indi y’ibijyanye na Local government, Management and Administration, izi yazivanye muri University of South Africa. Uyu mugore wavutse mu 1965 afite indi mpamyabumenyi mu bijyanye no kuvuga no gukina amakinamico muri Trinity College iri London, iyi mpamyabumenyi yayihawe mu 1997.

Yvonne Chaka Chaka yashakanye na Mandlele Mhinga mu 1989, bafitanye abana bane b’abahungu Ningi Mhinga, Mandla Mhinga, Mfuma Mhinga na Themba Mhinga. Uyu muhanzi afite inzu ye bwite itunganya umuziki ikanateza imbere impano z’abahanzi bakiri bato, ni umwe mu barimu bigishije igihe kinini ubuvanganzo muri Kaminuza ya Johannesburg.

-6432.jpg


Yvonne Chaka Chaka n’umunyarwenya Anne Kansiime

2017-05-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWACY yatangaje urutonde rw’abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

FERWACY yatangaje urutonde rw’abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

Ubwanditsi 13 Apr 2021
Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi, ashimira  abo bahatanaga ko ‘bagerageje’

Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi, ashimira abo bahatanaga ko ‘bagerageje’

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Ubwanditsi 14 Feb 2022
Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Ubwanditsi 26 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina
Mu Rwanda

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Uganda: Umudepite wihagaritse kuri Minisiteri yishwe arashwe
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umudepite wihagaritse kuri Minisiteri yishwe arashwe

Ubwanditsi 10 Jun 2018
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi
Amakuru

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

RUSHYASHYA 02 Mar 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru