• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire n’abayoboke be baratabariza FDLR ngo idasenywa

Ingabire Victoire n’abayoboke be baratabariza FDLR ngo idasenywa

Ubwanditsi 11 Mar 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu gihe amasezerano agamije kugarura umutekano muri Kongo ateganya ko imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga isubira mu bihugu ikomokamo, FDU-INKINGI ya Ingabire Victoire yatangiye ubukangurambaga bwo kubangamira iisenywa n’itahuka ry’abarwanyi ba FDLR.

Amatangazo amaze iminsi akwirakwizwa na Ingabire Victoire n’abayoboke be, aravuga ko “impunzi” z’Abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa kongo ari ndakorwaho, kuko ari “uburenganzira bwazo bwo gutura aho zishaka”.

Gucyura abajenosideri ba FDLR, Ingabire Victoire na FDU-INKINGI barabyita “guhutaza impunzi”, ariko mu by’ukuri ikigamijwe ni ukubungabunga FDLR kugirango ikomeze imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, no kwica Abatutsi b”Abanyekongo.

Birazwi ko buri kwezi FDU-INKINGI imisanzu bise”impamba”, igice kimwe kikohererezwa Ingabire Victoire, ikindi kikoherezwa muri FDLR. Urutonde rw’abatanga amafaranga, ndetse n’ayo buri wese atanga turarufite, tukazarutangaza igihe tuzabonera ko ari ngombwa. Birumvikana rero ko Ingabire Victoire atakwishimira ko umufatanyavikorwa”FDLR” akomwa mu nkokora.

Abanyarwanda bahungiye muri Kongo mu mwaka w’1994 bakaba n’ubu baranze gutaha, ni abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abana babo bacengejwemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Si impunzi zisanzwe, ahubwo nibo barwanyi ba FDLR, Ingabire Victoire na FDU-INKINGI ye batabariza.

Twibuke ko muri 94 Abanyarwanda batahungiye muri Zayire gusa(Kongo ya none).Hari benshi cyane bagiye muri Tanzaniya, mu Burundi n’abandi. Abo ntibanatinzeyo, kuko ibihugu bahungiyemo bitabemereye kurema imitwe yitwara gisirikari. Bakigera ku mupaka bambuwe intwaro, ndetse batuzwa kure y’umupaka ibyo bihugu bisangiye n’uRwanda.

Aberekeje muri Kongo bo bagumanye intwaro zabo ndetse bahabwa n’inzindi, abasirikari bakomeza ibikorwa byabo, urubyiruko ruhabwa inyigisho za gisirikari, none dore imwe mu ngaruka zikomeye ni umutekano muke muri Kongo no mu karere kose muri rusange.

Ngabo rero abo Ingabire Victoire na FDU-INKINGI bita impunzi ngo zigomba gufatwa nk’amata y’abashyitsi, ndetse ngo bakaba bagomba gushyikirana na Leta y’uRwanda ngo batahe”mu cyubahiro”.

Ariko nka Ingabire Victoire wahamwe n’ibyaha birimo gukona n’imitwe y’abagizi ba nabi, akaza kubabarirwa na Perezida wa Repubulika, ajya yibuka ko isubiracyaha rigira ibihano byihariye?

Imyitwarire y’uyu mugore-mugome igaragaza kwima agaciro imbabazi yahawe.Ngo “ubaha amata bakaruka amaraso koko”.

2023-03-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Ubwanditsi 12 Aug 2021
Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ubwanditsi 04 Feb 2022
Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi

Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi

Ubwanditsi 26 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo
INKURU NYAMUKURU

Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo

Ubwanditsi 06 Nov 2018
Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame
Amakuru

Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 24 Oct 2022
Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 02 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru