• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa

Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa

Ubwanditsi 11 Oct 2017 Mu Rwanda

U Rwanda rwagaragaje ko rurambiwe gukomeza kugaraguzwa agati n’u Bufaransa bukomeje kwiyambika umwambaro w’ubutabera, bugahimba ibinyoma ndetse bugaha umwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bashinje bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ko ari bo bahanuye indege ya Habyarimana.

Mu ntangiro z’uku kwezi nibwo ibitangazamakuru byanditse ko hari umutangabuhamya wirukanywe mu ngabo z’u Rwanda agahungira mu Bwongereza wagiye i Paris agatanga ubuhamya bw’uko yagize uruhare mu gutwara ibisasu bya missile byahanuye indege ya Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994.

Muri iki Cyumweru AFP yongeye kwandika ko uyu mutangabuhamya yanagarutse ku mazina abiri mashya y’abasirikare babigizemo uruhare.

Uyu mutangabuhamya yabwiye abacamanza ko yari ashinzwe kurinda misile ebyiri zo mu bwoko bwa SA-16 zari ku cyicaro cya FPR ku Mulindi ndetse muri Werurwe 1994, yaje kuzitwara i Kigali mu modoka y’ikamyo.

Anavuga ko abaziteye ari abasirikare babiri bari i Masaka ahitegeye neza ikibuga cy’indege.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko u Rwanda rurambiwe iyi myitwarire y’u Bufaransa yo kwiyoberanya mu mwambaro w’ubutabera bugahimba ibirego by’ibinyoma ku bayobozi bakuru b’igihugu.

Yagize ati “U Rwanda rutangiye kurambirwa ibirego bitarangira bidafite ishingiro, bihimbwa n’abacamanza b’Abafaransa, ni politiki ariko iri kwambikwa isura y’ubutabera.”

Mushikiwabo yavuze ko hazakomeza kwaduka abatangabuhamya ndetse n’ingingo nshya mu rwego rwo guhisha uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

-247.png

Mu 2006, umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière utarigeze akoze ikirenge cye mu Rwanda, yakoze raporo yashinjaga bamwe mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda.

Iyi raporo yanenzwe n’abatari bake kuko uwayikoze yagendeye ku buhamya yumviye i Paris atageze aho ibivugwa byabereye. Mu 2012 abacamanza b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, bakoze iperereza bari mu Rwanda batangaza ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda, ntaho bihuriye n’ingabo za FPR bivugwa ko zari i Masaka.

Gusa u Bufaransa ntibwanyuzwe kuko umwaka ushize bwasubukuye iperereza mu isura nshya yo kwifashisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ngo babushinje ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Ku ikubitiro bwakoresheje Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 1994 – 2002, uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Uyu yakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda igifungo cy’imyaka 24 ndetse anamburwa impeta zose za gisirikare.

-8294.jpg

Minisitiri Louise Mushikiwabo

2017-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Ubwanditsi 06 Sep 2016
Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Ubwanditsi 25 Oct 2021
Abakobwa biga muri INES –RUHENGERI batewe n’abagizi ba nabi barabakomeretsa

Abakobwa biga muri INES –RUHENGERI batewe n’abagizi ba nabi barabakomeretsa

Ubwanditsi 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rusizi : Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma n’umuntu wambaye imyenda ya gisirikare
Mu Rwanda

Rusizi : Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma n’umuntu wambaye imyenda ya gisirikare

Ubwanditsi 10 Apr 2017
Umutekamutwe yafashwe yiyita umupolisi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda
Mu Mahanga

Umutekamutwe yafashwe yiyita umupolisi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 06 Sep 2016
Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda
Amakuru

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda

Ubwanditsi 14 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru