• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Ubwanditsi 20 Sep 2017 Mu Rwanda

Zari uri mu gahinda gakomeye ko guhemukirwa na Diamond Platnumz yavuze amagambo agaragaza kwicuza gukomeye ndetse anahamya ko Ivan Semwanga wahoze ari umugabo we akaza kwitaba Imana ari we muntu wamukundaga by’ukuri.

-8014.jpg

Kugeza ubu iby’urukundo rwa Zari na Diamond Platnumz byajemo kidobya nyuma y’uko Diamond yemeye ko yamuciye inyuma akabyarana na Hamisa Mobetto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye Salome. Ukurikije ibintu byinshi cyane Zari yagiye asangiza abamukurikira kuri facebook, aya makuru byamugoye cyane kuyakira, buri kanya arashyiraho ibintu bigaragaza amakuru atandukanye yanditswe kuri Diamond n’uyu mwana we.

-239.png

Diamond Platnumz yemeye umwana wa Mobetto biteza impagarara

Zari yanagaragaje kwicuza kuba yaratandukanye n’umugabo we wa mbere Ivan Ssemwanga uherutse kwitaba Imana avuga ko ari we wamukundaga by’ukuri ndetse ngo yari yaramuhanuriye ko Diamond ashobora kuzamubabaza. Yagize ati “Umugabo wanjye twatandukanye witabye Imana ni we mugabo wankunze by’ukuri n’ubwo atari abuze amakosa ariko urukundo rwo rwari urw’ukuri. Yari yarambwiye ko azantegereza, ndatekereza ko nafashe igihe cyose gihagije kugeza ubwo yitabye Imana. Nyuma y’ibi byose ndi kwibuka amagambo yambwiye kuri Diamond. Nyagasani!”

-240.png

-8015.jpg

Zari ashobora kuba yari yaraburiwe na Ivan ko Diamond azamubabaza

Diamond Platnumz yatangaje ko atigeze agambirira kwihakana umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto ahubwo ko yashakaga ko ibintu biguma ari ibanga kugira ngo bitababaza Zari. Yanatangaje ko yamuhaye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Rav 4, yamugeneraga ibihumbi 70 by’amashilingi ya Tanzania buri munsi, yarishyuye ubwishingizi butuma yivuza n’umwana ndetse n’ibindi byinshi ariko ashaka ko biguma mu ibanga. Yanatangaje ko ibi byose Zari yari abizi gusa uyu mugore yabyamaganiye kure avuga ko nta kintu yari abiziho.

-8016.jpg

Hamisa Mobetto yagaragaye mu mashusho ya ‘Salome’

Zari ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Uti amurega iki? Igihe Diamond yavugaga ko Zari yari azi iby’uko yamuciye inyuma na Hamisa Mobetto ndetse akamutera inda, Zari yakoresheje Snapchat ye arabihakana. Yagize ati “Hahha rekera aho kwikinisha.. ibyo binyoma uri kuvuga ngo nari nzi iby’iyo ndaya yawe.. gerageza ukemure ibibazo witeye urekere kubeshya. Kuba nceceka si uko ndi igicucu. Itondere cyane ibyo uvuga.”

-8018.jpg

Zari yaburiye Diamond ko ashobora kumujyana mu nkiko.

Yakomeje agira ati “Kuba ndi nyina w’abana bawe nibyo bituma nceceka nkakubaha. Ushobora gukenera kureba muri google ibyerekeranye n’ibirego by’iteshagaciro rishingiye ku myitwarire. Ntungerageze.”

Huddah Monroe ati “Abagabo ni abacu twese ni ugusaranganya!”

Uyu mukobwa w’umunyakenya ni umwe mu bazwi cyane ndetse yanahoze ari incuti ya Zari ariko baza gushwana ku mpamvu zitamenyekanye. Byigeze kuvugwa kandi ko uyu nawe Diamond yaba yaramuterese mbere yo gushakana na Zari. Akoresheje Instagram yagize ati “Umugabo aba ari uwawe igihe muri kumwe. Igihe asohotse, aba ari uwacu twese, ni ugusaranganya!”

-8020.jpg

-8019.jpg

Huddah Monroe yahoze ari incuti ya Zari

Ese umunsi Diamond yahanuye mu ndirimbo ye ‘Utanipenda’ waba wegereje?

Mu ndirimbo ye ‘Utanipenda’, Diamond yibazaga niba aramutse amafaranga amushizeho akaba umukene cyangwa ubuzima buhindutse Zari yakomeza akamukunda cyangwa nawe yamureka abanzi bakamubona. Aba avuga ko ibyo aririmba ari ibintu bishoboka kuko ntawe umenya ejo hazaza uretse Imana yonyine kandi iba yarabigize ibanga ryayo.

Muri iyi ndirimbo aba anibaza atandukanye na Zari uburyo abakobwa yateretaga cyera bamuha urwamenyo. N’ubwo nta kibazo cy’amafaranga Diamond yari yagira, ibibazo by’abagore n’abakobwa biri muri bimwe mu bintu byasubije abahanzi n’abanyamafaranga benshi ku isuka.

-8021.jpg

Zari yaguye mu kantu Diamond yemeye umwana yari amaze igihe kinini ahakana ko atabyaye.

Mu gihe umuriro watse kwa Diamond na Zari, Hamisa we ibyishimo ni byose, cyane cyane ko ari we wakunze gutangaza ibye na Diamond mu itangazamakuru, ubu yahise afata konti ya Instagram yakoreye uwo mwana we ashyiraho ifoto ya Diamond Platnumz, ahindura amazina y’umwana amwita @abduldangote ahita yandika mu mwanya w’umwana kuri iyo foto ya Diamond ati “Data”.

Zari yashimiye abantu batandukanye bamwihanganishije ku mbuga nkoranyambaga ndetse avuga ko we acyeye ku mutima ukwiye kugira impagarara ari Diamond kuko ari we uri mu makosa. Si ubwa mbere Diamond avuzweho kubyara umwana mu buryo budasobanutse kuko na Hawa baririmbanye indirimbo ‘Nitarejea’ nawe yatangaje ko Diamond yamutanye umwana. Muri iyi minsi kandi biri kuvugwa ko Diamond yaba afite undi mukobwa bahararanye wo muri Namibia witwa Dillish Matthews watsindiye Big Brother Africa muri 2013.

-8022.jpg

Dillish Matthews binugwanugwa ko ahararanye na Diamond Platnumz

Source : Inyarwanda

2017-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Ubwanditsi 03 Dec 2021
Iburanisha risoza urubanza rw’ubujurire bwa Munyakazi ryaranzwe n’impaka zikomeye

Iburanisha risoza urubanza rw’ubujurire bwa Munyakazi ryaranzwe n’impaka zikomeye

Ubwanditsi 18 May 2018
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

RUSHYASHYA 27 Jun 2026
U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Ubwanditsi 06 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyina wa Diamond yandagajwe, aravugwaho kwipfubuza ku musore arusha imyaka 18
SHOWBIZ

Nyina wa Diamond yandagajwe, aravugwaho kwipfubuza ku musore arusha imyaka 18

Ubwanditsi 06 Jan 2018
RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira
INKURU NYAMUKURU

RNC, ikomeje kuba ubwato bucubira

Ubwanditsi 18 Jan 2020
Kigali yabaye ihuriro ry’ibitaramo mpuzamahanga bitewe n’ibikorwaremezo ndetse n’abakunzi ba Muzika bahari
Amakuru

Kigali yabaye ihuriro ry’ibitaramo mpuzamahanga bitewe n’ibikorwaremezo ndetse n’abakunzi ba Muzika bahari

Ubwanditsi 05 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru