• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Zari ari kwicuza kuba yari yaratandukanye n’umugabo we wa mbere, ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Ubwanditsi 20 Sep 2017 Mu Rwanda

Zari uri mu gahinda gakomeye ko guhemukirwa na Diamond Platnumz yavuze amagambo agaragaza kwicuza gukomeye ndetse anahamya ko Ivan Semwanga wahoze ari umugabo we akaza kwitaba Imana ari we muntu wamukundaga by’ukuri.

-8014.jpg

Kugeza ubu iby’urukundo rwa Zari na Diamond Platnumz byajemo kidobya nyuma y’uko Diamond yemeye ko yamuciye inyuma akabyarana na Hamisa Mobetto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye Salome. Ukurikije ibintu byinshi cyane Zari yagiye asangiza abamukurikira kuri facebook, aya makuru byamugoye cyane kuyakira, buri kanya arashyiraho ibintu bigaragaza amakuru atandukanye yanditswe kuri Diamond n’uyu mwana we.

-239.png

Diamond Platnumz yemeye umwana wa Mobetto biteza impagarara

Zari yanagaragaje kwicuza kuba yaratandukanye n’umugabo we wa mbere Ivan Ssemwanga uherutse kwitaba Imana avuga ko ari we wamukundaga by’ukuri ndetse ngo yari yaramuhanuriye ko Diamond ashobora kuzamubabaza. Yagize ati “Umugabo wanjye twatandukanye witabye Imana ni we mugabo wankunze by’ukuri n’ubwo atari abuze amakosa ariko urukundo rwo rwari urw’ukuri. Yari yarambwiye ko azantegereza, ndatekereza ko nafashe igihe cyose gihagije kugeza ubwo yitabye Imana. Nyuma y’ibi byose ndi kwibuka amagambo yambwiye kuri Diamond. Nyagasani!”

-240.png

-8015.jpg

Zari ashobora kuba yari yaraburiwe na Ivan ko Diamond azamubabaza

Diamond Platnumz yatangaje ko atigeze agambirira kwihakana umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto ahubwo ko yashakaga ko ibintu biguma ari ibanga kugira ngo bitababaza Zari. Yanatangaje ko yamuhaye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Rav 4, yamugeneraga ibihumbi 70 by’amashilingi ya Tanzania buri munsi, yarishyuye ubwishingizi butuma yivuza n’umwana ndetse n’ibindi byinshi ariko ashaka ko biguma mu ibanga. Yanatangaje ko ibi byose Zari yari abizi gusa uyu mugore yabyamaganiye kure avuga ko nta kintu yari abiziho.

-8016.jpg

Hamisa Mobetto yagaragaye mu mashusho ya ‘Salome’

Zari ashobora kujyana Diamond mu nkiko

Uti amurega iki? Igihe Diamond yavugaga ko Zari yari azi iby’uko yamuciye inyuma na Hamisa Mobetto ndetse akamutera inda, Zari yakoresheje Snapchat ye arabihakana. Yagize ati “Hahha rekera aho kwikinisha.. ibyo binyoma uri kuvuga ngo nari nzi iby’iyo ndaya yawe.. gerageza ukemure ibibazo witeye urekere kubeshya. Kuba nceceka si uko ndi igicucu. Itondere cyane ibyo uvuga.”

-8018.jpg

Zari yaburiye Diamond ko ashobora kumujyana mu nkiko.

Yakomeje agira ati “Kuba ndi nyina w’abana bawe nibyo bituma nceceka nkakubaha. Ushobora gukenera kureba muri google ibyerekeranye n’ibirego by’iteshagaciro rishingiye ku myitwarire. Ntungerageze.”

Huddah Monroe ati “Abagabo ni abacu twese ni ugusaranganya!”

Uyu mukobwa w’umunyakenya ni umwe mu bazwi cyane ndetse yanahoze ari incuti ya Zari ariko baza gushwana ku mpamvu zitamenyekanye. Byigeze kuvugwa kandi ko uyu nawe Diamond yaba yaramuterese mbere yo gushakana na Zari. Akoresheje Instagram yagize ati “Umugabo aba ari uwawe igihe muri kumwe. Igihe asohotse, aba ari uwacu twese, ni ugusaranganya!”

-8020.jpg

-8019.jpg

Huddah Monroe yahoze ari incuti ya Zari

Ese umunsi Diamond yahanuye mu ndirimbo ye ‘Utanipenda’ waba wegereje?

Mu ndirimbo ye ‘Utanipenda’, Diamond yibazaga niba aramutse amafaranga amushizeho akaba umukene cyangwa ubuzima buhindutse Zari yakomeza akamukunda cyangwa nawe yamureka abanzi bakamubona. Aba avuga ko ibyo aririmba ari ibintu bishoboka kuko ntawe umenya ejo hazaza uretse Imana yonyine kandi iba yarabigize ibanga ryayo.

Muri iyi ndirimbo aba anibaza atandukanye na Zari uburyo abakobwa yateretaga cyera bamuha urwamenyo. N’ubwo nta kibazo cy’amafaranga Diamond yari yagira, ibibazo by’abagore n’abakobwa biri muri bimwe mu bintu byasubije abahanzi n’abanyamafaranga benshi ku isuka.

-8021.jpg

Zari yaguye mu kantu Diamond yemeye umwana yari amaze igihe kinini ahakana ko atabyaye.

Mu gihe umuriro watse kwa Diamond na Zari, Hamisa we ibyishimo ni byose, cyane cyane ko ari we wakunze gutangaza ibye na Diamond mu itangazamakuru, ubu yahise afata konti ya Instagram yakoreye uwo mwana we ashyiraho ifoto ya Diamond Platnumz, ahindura amazina y’umwana amwita @abduldangote ahita yandika mu mwanya w’umwana kuri iyo foto ya Diamond ati “Data”.

Zari yashimiye abantu batandukanye bamwihanganishije ku mbuga nkoranyambaga ndetse avuga ko we acyeye ku mutima ukwiye kugira impagarara ari Diamond kuko ari we uri mu makosa. Si ubwa mbere Diamond avuzweho kubyara umwana mu buryo budasobanutse kuko na Hawa baririmbanye indirimbo ‘Nitarejea’ nawe yatangaje ko Diamond yamutanye umwana. Muri iyi minsi kandi biri kuvugwa ko Diamond yaba afite undi mukobwa bahararanye wo muri Namibia witwa Dillish Matthews watsindiye Big Brother Africa muri 2013.

-8022.jpg

Dillish Matthews binugwanugwa ko ahararanye na Diamond Platnumz

Source : Inyarwanda

2017-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 29 Apr 2022
Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 05 Apr 2021
RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Perezida w’u Bushinwa yashimiye Kagame amwizeza gukomeza umubano w’ibihugu byombi

Perezida w’u Bushinwa yashimiye Kagame amwizeza gukomeza umubano w’ibihugu byombi

Ubwanditsi 08 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika
INKURU NYAMUKURU

DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

Ubwanditsi 22 Oct 2019
Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba
POLITIKI

Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba

Ubwanditsi 18 Jan 2019
Rugamba Jovan  wari watorotse Gereza  yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda
ITOHOZA

Rugamba Jovan wari watorotse Gereza yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda

Ubwanditsi 12 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru