• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Icyo Depite Gatabazi yavuze k’ urupfu rwa Mukayisenga

Icyo Depite Gatabazi yavuze k’ urupfu rwa Mukayisenga

Ubwanditsi 12 Jun 2017 Mu Rwanda

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko n’ubwo Nyakwigendera Depite Mukayisenga yavukaga ku babyeyi bahoze ari abasirikare ba Perezida Habyarimana, ibi ngo bitamuciye intege zo gukorera Umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Gatabazi yavuze ko uyu mudepite yagaragaje ubwitange bukomeye mu Rwanda nyuma yo kuva mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho yagize uruhare mu kunga Abanyarwanda.

Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana kuri uyu wa 12 Kamena 2017 mu bitaro bya gisirikare i Kanombe azize indwara.

-33.gif

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney

Mu kiganiro Depite Gatabazi Jean Marie Vianney wabanye cyane na nyakwigendera Mukayisenga yahaye Izubarirashe.rw, dukesha iyi nkuru yavuze ko igihugu kibuze umuntu ukomeye.

Gatabazi avuga azi Mukayisenga kuva kera kuko bose bakoranye mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Depite Mukayisenga ndamuzi cyane kuko muzi tukiri no mu nzego z’ibanze, yari kontabure wa Komini Rwerere nanjye ndi kontabure wa komini Kiyombe mbere y’uko tuza mu Nteko Ishinga Amategeko aho yaje ansanga, Mukayisenga ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wakoraga cyane, ariko kandi akaba anafite isomo ryo kuba yari ashoboye gutahuka akava mu buhungiro muri Zaire, mu gihe atari afite icyizere cyo kuba yagira agaciro mu gihugu..”

Yakomeje agira ati “Akigera mu Rwanda yarakiriwe ajya mu nzego zikomeye. Nk’umuntu wakomokaga ku babyeyi bari abasirikare mu gihe cya Perezida Habyarimana, we yumvaga nta gaciro yari afite ko kuba yagira agaciro mu gihugu, gusa byahoraga bimushimisha cyane kuba yarakiriwe agahabwa agaciro mu gihugu akaza no kugera mu rwego rukomeye mu nteko ishinga amategeko, mu by’ukuri yakundaga kugaragaza ko umuryango wa FPR ari umuryango udaheeza, ushaka gukora no kujya mu nzira y’ubumwe bw’abanyarwanda.”

Avuga ko Mukayisenga ngo yari umuntu buri munsi uharanira guhuza abanyarwanda.

Yunzemo ati “Mukayisenga yari umuntu ukomeye cyane mu bintu byo guhuza abanyarwanda, ku bintu by’ubumwe bw’abanyarwanda cyane cyane no guhangana n’abashaka gusubiza u Rwanda mu bibe by’icuraburindi, yari umuntu udashobora kugamburuzwa n’iminsi ngo abe yatatira igihango cyo kunga abanyarwanda, ni umuntu wari ufite urukundo, witondaga kandi wacishaga make.”

Avuga ko uyu mudepite ngo ibi yabigaragazaga cyane cyane mu bice Rwerere.

Depite Gatabazi avuga ko no mu gihe nyakwigendera Mukayisenga yari arwaye, yagaragazaga ubwitange no gushaka gukora, ibi akabikora afite imbaraga nke.

Uyu mudepite ngo yari amaze iminsi arwariye mu bitaro, yaje koroherwa gusa nyuma yongera kubisubiramo kugeza yitabye Imana.

Depite Mukayisenga w’imyaka 48, yakomokaga mu mutwe wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, yagiye mu nteko ishinga amategeko mu mwaka wa 2003.

-6950.jpg

Nyakwigendera Depite Mukayisenga

2017-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Ubwanditsi 12 Mar 2025
Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi batanu bakekwaho imyitwarire itari myiza inabasaba kuva mu mwiherero wayo.

Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi batanu bakekwaho imyitwarire itari myiza inabasaba kuva mu mwiherero wayo.

Ubwanditsi 16 May 2021
Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Ubwanditsi 18 May 2021
Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Ubwanditsi 14 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi
Amakuru

Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi

Ubwanditsi 30 Jun 2021
Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma
Amakuru

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

RUSHYASHYA 09 Apr 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru