• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi

Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi

Ubwanditsi 30 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kamena 2021 nibwo komite Olimpiki y’u Rwanda yatangaje ko umukinnyi Muhitira Felicien uzwi nka Magare yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi bazitabira imikino Olimpiki izabera mu gihugu cy’u Buyapani azira kuva mu mwiherero ntaruhushya ahawe.

Nk’uko inyandiko igenewe itangazamakuru yanditswe ibigaragaza, ngo uyu mukinnyi yahagaritswe mu mwiherero kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Korinavirusi, bagize bati “Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, umukinnyi Muhitira Félicien (Magare), umwe mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike yafashe icyemezo cyo kwikura mu mwiherero w’ikipe Olempike atabiherewe uburenganzira n’umutoza we ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.”

“Ku bw’izo mpamvu, Muhitira Félicien yahagaritswe mu mwiherero w’ikipe Olempike yitegura imikino Olempike, akaba atanazitabira imikino Olempike ya Tokyo 2020. Ibi bitewe n’uko yishe amategeko agenga umwiherero nkana agasohoka nta ruhushya ahawe ndetse bikaba bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, agomba kubahirizwa n’abari mu mwiherero.”

Mu kigainiro uyu mukinnyi yagiranye na Radio1, Muhitira yavuze ko ko yasohotse mu mwiherero agiye kunywa umuti umurutsa kuko yarozwe.

Muhitira yagize ati “Njyewe ndi umwana barandoze, bandoga uburozi umuntu arya ariko ukanwywa umuti ukaruka, iyo umaze kuruka urakora bikagenda bishibuka bikagenda bigaruka, ejo bundi rero nongeye kumva ndwaye ndangije ndeba umwe mu baganga b’ikipe y’igihugu nsaba umutoza ko natumizaho umuti wanjye, nawutumijeho barawunzanira bawuha ushinzwe umutekano arawubika, Ejo rero numva ntameze neza nsaba uwo muti ko bawumpa nkawunywa kuko numvaga nenda gupfa gusa barabyanze.”

Akomeza avuga ko banze ko asohoka ngo ajye kunywa uwo muti, nyuma yo kubyanga we ku giti cye yahise afata umwanzuro wo kujya hanze akawunywa, ati “Uyu muti nywunywa kabiri mu mwaka mbese ni karande ni ibintu nibanira nabyo, Ubwo ndangije gusohoka nahise mfata umuti.”

Mu gusoza icyo kiganiro Muhitira Felicien usiganwa ku magare ku ntera y’ibilometero 42, avuga ko we yari yasabye ubuyobozi ko bareka akanywa uwo muti ubundi akazajyana na bagenzi be mu marushanwa ya Olimpiki amaze gukira.

Uyu mukinnyi asezerewe mu mwiherero habura iminsi mike kugirango we na bagenzi be berekeze mu Buyapani aho bagomba gukinira imikino Olimpike, aha kandi uyu mukinnyi kandi uretse gukurwa mu bazitabira Imikino Olempike, Muhitira yahagaritswe kandi mu bikorwa byose by’ikipe Olempike kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza.

2021-06-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya

Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya

Ubwanditsi 25 Feb 2016
U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Ubwanditsi 30 Jun 2025
U Rwanda mu bihugu bine byiyemeje kugenzura telefoni zihamagara mu mahanga

U Rwanda mu bihugu bine byiyemeje kugenzura telefoni zihamagara mu mahanga

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Perezida  JOSEPH KABILA n’umuryango we bigwijeho umutungo utubutse aho gukorera igihugu

Perezida JOSEPH KABILA n’umuryango we bigwijeho umutungo utubutse aho gukorera igihugu

Ubwanditsi 19 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM
UBUKUNGU

U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange
Amakuru

Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange

RUSHYASHYA 13 Jul 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru