• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi

Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi

Ubwanditsi 14 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Rusesabagina yamamaye mu maso y’abadasobanukiwe iby’I Rwanda, inda ye si ukuyishweka ngo barashima uwarokoye abantu.Nyamara abamuzi umuzi n’umuhamuro bazi ko “Hotel Rwanda” ari filimi nyine, nk’uko tubona filimi za ba Rambo mu bitangaza bidashobokera kamere –muntu.

Nyamara uyu Nyiramatama yarariraga amata, abana baririra mu matara y’inkambi we yita hoteli. None gashyira iramushyiguye, aje gusaba abo yibye n’abo yimye!Yishinze abamuhaye ikarita ndangamunzi,yiyambura indangamunyarwanda, si ukurikora muri Nyungwe no mu nkengero, none Gahini amaraso ya bene se amukozeho. Birumvikana ko aho afungiye arara yibaza uko yageze mu Gihugu yandagaje kubera inda mbi.

Ubu noneho induru ni iy’abamuhaye amaronko n’amaramuko, bamwizeza n’amaboko, ntakamenye ko bakoshya ko uri intwari, rwamara kurema bakagutererana!!
Tugarutse ku mpunzi Rusisibaranya yambuye impamba, nta muntu wahungiye muri 1000 Collines ahungiye kuri Rusesabagina.

Buri wese yahageze uko yahisanze, ku bwa Nyagasani iminsi mibi iramusiga.Uko bahageze kandi si ku buryo bumwe, mu nzira y’inzitane byarangiye buri wese ahageze, Rwisesa mu gihe atabigizemo uruhare. Ariko se ,nubwo daweya Rusesabagina yari inkoramutima y’inkoramaraso nka Bagosora, ninde muntu muri biriya bihe wari ufite imbaraga zo kurinda no kurokora abantu basaga 1000? N’uwagerageje guheka uruhinja rwahigwaga bararumucuje baruca umutwe, none Rusesabagina we ati “nganya imbaraga n’Imana , nahishe imbaga y’abantu.

Ese ni ngombwa ko nkwibutsa ko utarakuguriye wamutanze?Uribuka abasore 2 babuze ayo kwigura, ukabanyuza inzira yo kuri piscine, ubahereza Interahamwe?Si ubwo duheruka abo bajyambere wavukije ubuzima? Nkwibutse se ko n’uwo wahaga telephone ngo abwire abakiriho ko nawe agihumeka, wamuhagararaga hejuru, ukahava akwishyuye, ibyo yavuze byose ukabishyira Bagosora?
Ese wamenye uko abaturage ba Nyamagabe na Nyabimata bishimiye kuzakubona imbonankubone, wayatomotswe, ubabwira icyo wabahoye?Nako ngo wishingikirije imidari da!Hanyuma abo wasahuye bagasigara ari imidari uzababwira iki? Ngo Human Rights Watch harya?U bwo burenganzira baririmba se ninde wababwiye ko bugarukira kwa Rusesabagina na Tatiana, nawe nabonye washoye mu bushotoranyi?Iminsi 40 iyo yageze,ibisahu n’ibisabano ntabyo biraguseka. Nta yandi mahitamo rero uretse kureka ibisazi, ugasaba imbabazi.

2020-09-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Ubwanditsi 01 May 2023
Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Ubwanditsi 06 Apr 2023
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye ibera muri Ghana

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye ibera muri Ghana

Ubwanditsi 11 Dec 2017
Amafoto : Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yitabiriye irushanwa rya Mako Sharks Sprint Gla 2022, ryegukanywe na Maniraguha Eloi na Omoro Samiyah

Amafoto : Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yitabiriye irushanwa rya Mako Sharks Sprint Gla 2022, ryegukanywe na Maniraguha Eloi na Omoro Samiyah

Ubwanditsi 12 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.
Amakuru

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Ubwanditsi 20 Apr 2021
Umugabo yishe umugore we utwite amezi 7 wari waramuhungiye i Ntarama
Mu Rwanda

Umugabo yishe umugore we utwite amezi 7 wari waramuhungiye i Ntarama

Ubwanditsi 04 Jan 2018

Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”

Ubwanditsi 27 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru