• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ubwanditsi 19 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Abagize umutwe w’iterambwoba wa RNC ukorera mu gihugu cya Uganda bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Corona virusi yatangijwe na Perezida Museveni ubwe bakora inama zitandukanye zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ku italiki ya 13 Mata 2020, itsinda ry’abantu bo muri RNC  ryakoresheje inama yabereye muri District ya Kakumiro.  Iyo nama yayobowe na Gashongore Evariste akaba n’umushumba mu rusengero rwitwa Church of God hamwe na  Rukundo Patrick Aka Mahirwe.

Iyo nama yabereye murugo rwa Yoweri ruhereye i Gakindo.  Yoweri akaba yari umwe mu bagize itsinda rya FDLR ubu akaba yarabaye umumotsi wa RNC. Bivuze ko bimuye ibirindiro kubera gutinya Rushyashya kuko izi nama ubundi zari zisanzwe zibera murugo kwa  Pastoro Gashongore Evariste, ariko kuri iyi nshuro aza kubatsembera avuga ko byatahuwe akaba yumva ntamutekano afite.

Abitabiriye inama babeshywe byinshi cyane cyane ubwo bavuganaga na ba Shebuja Frank Ntwali, Prosy Bonabana,  na Sulah Nuwamanya, hakoreshejwe whatsapp bakaba barikomye bikomeye ikinyamakuru Rushyashya kigeza ku basomyi babo inkuru zimvaho kandi zicukumbuye ndetse banibasira uwitwa Damascene ngo yagiye I Kigali, gutanga amakuru ayo matiku akaba yaratangajwe na Ntwali Frank nyirabayazana w’amacakubiri yamunze RNC .

Ntwali akaba yarabeshye abaraho ko Virus ya Corona nirangira azaza agahura nabo ngo abazaniye n’ ubufasha buzabafasha gukora ingendo zo guhiga abayoboke . Abazi Ntwali bazi neza ko arangwa no kubeshya ndetse ko nta n’impamvu yo kumwizera kuko icyo agamije ari kurya imisanzu yabo nk’uko yariye iyabandi ibyo akaba ari ukuri kwambaye ubusa. Amakuru Rushyashya igicukumbura n’uko Kayumba Nyamwasa yivuye inyuma akaba yariyemeje kugura abantu ngo babe abayoboke nyuma yaho abaye nka ya ngata imenye byose. Kuko ikitwaga itsinda rya Uganda ubu ryacitsemo kabiri, igice cya Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya n’igice cya Pastoro Deo Nyirigira uhigwa bukware na Kayumba nyuma yo kwirenza umuhungu we.

Ese ububasha umutwe w’iterabwoba RNC ufite muri Uganda bwaba bushingiye kuri byabindi Kayumba Nyamwasa ajya yigamba iyo aganira n’abayoboke be bahafi’ avuga ko izamurwa mu ntera rya bamwe mubayobozi b’inzego z’umutekano muri icyo gihugu aba yabigizemo uruhare? Nta mugayo wo kwigamba kuko inzego z’umutekano zagaragaye zikubita abaturage banze gukurikiza amabwiriza yo kuguma mu rugo ariko RNC igakoranya inama.

Ntawamenya gusa benshi mu bayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bemeza ko Kayumba Nyamwasa yabaye nka ya ntare iziritse irutwa n’isazi nzima.

2020-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Ubwanditsi 05 Sep 2023
Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha  bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Nov 2018
Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Ubwanditsi 28 Dec 2021
Perezida Museveni  yateye utwatsi ubusabe bwa Mugenzi we Nkurunziza

Perezida Museveni yateye utwatsi ubusabe bwa Mugenzi we Nkurunziza

Ubwanditsi 27 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi
POLITIKI

Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana
IMIKINO

Mu Rwanda hatangijwe shampiyona y’umupira w’amaguru iri guhuza abafana b’amakipe akunzwe, Rayon Sports na APR FC bagiye gucakirana

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa
Amakuru

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Ubwanditsi 02 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru