• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ubwanditsi 19 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Abagize umutwe w’iterambwoba wa RNC ukorera mu gihugu cya Uganda bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Corona virusi yatangijwe na Perezida Museveni ubwe bakora inama zitandukanye zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ku italiki ya 13 Mata 2020, itsinda ry’abantu bo muri RNC  ryakoresheje inama yabereye muri District ya Kakumiro.  Iyo nama yayobowe na Gashongore Evariste akaba n’umushumba mu rusengero rwitwa Church of God hamwe na  Rukundo Patrick Aka Mahirwe.

Iyo nama yabereye murugo rwa Yoweri ruhereye i Gakindo.  Yoweri akaba yari umwe mu bagize itsinda rya FDLR ubu akaba yarabaye umumotsi wa RNC. Bivuze ko bimuye ibirindiro kubera gutinya Rushyashya kuko izi nama ubundi zari zisanzwe zibera murugo kwa  Pastoro Gashongore Evariste, ariko kuri iyi nshuro aza kubatsembera avuga ko byatahuwe akaba yumva ntamutekano afite.

Abitabiriye inama babeshywe byinshi cyane cyane ubwo bavuganaga na ba Shebuja Frank Ntwali, Prosy Bonabana,  na Sulah Nuwamanya, hakoreshejwe whatsapp bakaba barikomye bikomeye ikinyamakuru Rushyashya kigeza ku basomyi babo inkuru zimvaho kandi zicukumbuye ndetse banibasira uwitwa Damascene ngo yagiye I Kigali, gutanga amakuru ayo matiku akaba yaratangajwe na Ntwali Frank nyirabayazana w’amacakubiri yamunze RNC .

Ntwali akaba yarabeshye abaraho ko Virus ya Corona nirangira azaza agahura nabo ngo abazaniye n’ ubufasha buzabafasha gukora ingendo zo guhiga abayoboke . Abazi Ntwali bazi neza ko arangwa no kubeshya ndetse ko nta n’impamvu yo kumwizera kuko icyo agamije ari kurya imisanzu yabo nk’uko yariye iyabandi ibyo akaba ari ukuri kwambaye ubusa. Amakuru Rushyashya igicukumbura n’uko Kayumba Nyamwasa yivuye inyuma akaba yariyemeje kugura abantu ngo babe abayoboke nyuma yaho abaye nka ya ngata imenye byose. Kuko ikitwaga itsinda rya Uganda ubu ryacitsemo kabiri, igice cya Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya n’igice cya Pastoro Deo Nyirigira uhigwa bukware na Kayumba nyuma yo kwirenza umuhungu we.

Ese ububasha umutwe w’iterabwoba RNC ufite muri Uganda bwaba bushingiye kuri byabindi Kayumba Nyamwasa ajya yigamba iyo aganira n’abayoboke be bahafi’ avuga ko izamurwa mu ntera rya bamwe mubayobozi b’inzego z’umutekano muri icyo gihugu aba yabigizemo uruhare? Nta mugayo wo kwigamba kuko inzego z’umutekano zagaragaye zikubita abaturage banze gukurikiza amabwiriza yo kuguma mu rugo ariko RNC igakoranya inama.

Ntawamenya gusa benshi mu bayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bemeza ko Kayumba Nyamwasa yabaye nka ya ntare iziritse irutwa n’isazi nzima.

2020-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha

Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Ubwanditsi 04 Aug 2025
Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda

Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Oct 2018
Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubwanditsi 29 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika y’Epfo yagennye Ambasaderi mushya wayo mu Rwanda
POLITIKI

Afurika y’Epfo yagennye Ambasaderi mushya wayo mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jan 2020
Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.
POLITIKI

Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.

Ubwanditsi 17 Nov 2017
RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi
HIRYA NO HINO

RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi

Ubwanditsi 27 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru