• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Ubwanditsi 15 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na FPR Inkotanyi, abicanyi bahungiye mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibikikije u Rwanda ariko ba ruharwa bari bafite uruhare rukomeye kandi ari abayobozi cyangwa abacuruzi bahungiye mu bihugu bya kure.

Umuryango w’Abibumbye washyizeho urukiko mpanabyaha rw’Arusha (ICTR) rwakatiye Imanza abari abayobozi bakuru 76 muri Guverinoma y’abatabazi, rukaba rwarafunze imiryango ariko imanza zari zisigaye zashikirijwe Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, ni we wemeje ko mubo bakurikiranaga aribo Sikubwabo Charles na Ryandikayo uko ari babiri bapfuye.

Uyu Mushinjacyaha wa IRMCT yatangaje ko abantu bose bahunze ubutabera bwUrukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwu Rwanda (ICTR) bamaze gufatwa cyangwa kumenyekana aho baherereye.

Umushinjacyaha yavuze ko iperereza ryerekanye ko Ryandikayo na Charles Sikubwabo bombi bapfuye mu 1998, hashize imyaka ine bahunze u Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz yavuze ko bitari byoroshye gushaka abakekwa no kubata muri yombi.

Ati: Kuva aho inyandiko zibirego za mbere zatanzwe imyaka igera kuri 30 ishize, ICTR na ICTY byahuye nikibazo gikomeye cyo gukurikirana abahunze ubutabera. Iperereza ku byaha no gushinja abakekwaho kugira uruhare rukomeye byari intambwe za mbere gusa, umurimo ukomeye wari uwo kubashaka no kubata muri yombi.

Akomeza agira ati: Habayeho ingorane zikomeye, uhereye ku bushake buke bwa politiki bwibihugu bitashakaga gufata abakekwaga, ndetse ningamba zikomeye zabatorotse ubutabera bahishaga imyirondoro yabo naho babaga baherereye. Mu byukuri, rimwe na rimwe hari abatangiye gushidikanya ko abahunze ubutabera ba ruharwa nka Félicien Kabuga bazigera bafatwa.

Brammertz asobanura ko nubwo hari inzitizi zitandukanye, batacitse intege kugeza uyu munsi ubwo igikorwa bari biyemeje gishyizweho akadomo.

Ati: Nyamara izo nzitizi zatsinzwe binyuze mu kudacika intege hamwe nubuhanga bwitsinda ryacu rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera. Ibiro byanjye nanjye tukaba dushimishijwe nuko uyu munsi, iki gikorwa kirangiye neza. Mu buryo budasanzwe mu butabera mpanabyaha mpuzamahanga, abantu bose bahunze ICTR na ICTY ubu amakuru yabo amaze kumenyekana.

Yavuze ko nubwo inshingano ze zirangiye ariko hakiri abandi bakekwaho Jenoside barenga 1,000 bagishakishwa ninzego zubutabera.

Sikubwabo Charles washakishwaga, yavukiye muri Perefegitura ya Kibuye mu 1948. Yakoze mu ngabo zu Rwanda, asezera afite ipeti rya Adjudant. Yaje kugirwa Burugumesitiri wa Komini ya Gishyita, Perefegitura ya Kibuye, nkumunyamuryango wishyaka rya MDR. Uwo mwanya ni wo yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sikubwabo yashinjwe bwa mbere na ICTR mu Gushyingo 1995. Yashinjwaga Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, ubwicanyi nkicyaha cyibasiye inyokomuntu, gutsemba nkicyaha cyibasiye inyokomuntu nibindi bikorwa byubugome nkicyaha cyibasiye inyokomuntu.

Sikubwabo kandi ngo yaba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri Kiliziya Gatolika no mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Jean mu mujyi wa Kibuye, kuri Stade yo mu mujyi wa Kibuye, ku rusengero rwa Mubuga, ndetse no mu turere twose two mu gace ka Bisesero, bikaviramo ibihumbi byAbatutsi kwicwa.

Nyuma y’iperereza ryimbitse, Ibiro byUbushinjacyaha byashoboye kwemeza ko Sikubwabo yapfiriye i Ndjamena, muri Tchad muri 1998 hanyuma ahambwa aho.

Ryandikayo we yavukiye muri Perefegitura ya Kibuye, akaba yari umucuruzi muri ako gace.

Yashinjwaga ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, ubwicanyi nkicyaha cyibasiye inyokomuntu, gutsemba nkicyaha cyibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu nkicyaha cyibasiye inyokomuntu no gutoteza nkicyaha cyibasiye inyokomuntu.

Muri Nyakanga 1994, Ryandikayo yahunze u Rwanda yerekeza mu cyahoze ari Zayire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro byUmushinjacyaha byashoboye kwemeza ko Ryandikayo yitabye Imana mu 1998, bishoboka cyane ko yazize uburwayi, nyuma gato yo kugera i Kinshasa.

2024-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ubwanditsi 06 May 2019
Polisi yagaruje ibikoresho by’abaturage byari byibwe

Polisi yagaruje ibikoresho by’abaturage byari byibwe

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Uganda : Imvuru zadukiriye  Umujyi  wa Kasese

Uganda : Imvuru zadukiriye Umujyi wa Kasese

Ubwanditsi 28 Nov 2016
Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi

Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi

Ubwanditsi 16 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire
Amakuru

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Sep 2025
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 May 2023
Rusizi: Abasaga 5000 ntibazongera kunywa amazi y’ibishanga
UBUKUNGU

Rusizi: Abasaga 5000 ntibazongera kunywa amazi y’ibishanga

Ubwanditsi 26 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru