• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside

Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 25 May 2019 HIRYA NO HINO, ITOHOZA

Umunya-Canada Judi Rever akomeje gushakisha uko akwirakwiza ibitekerezo bye byamaganiwe kure kubera uburyo bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yitabaje inkiko nyuma y’uko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gihinduwe mu Gifaransa.

Mu minsi ishize nibwo Editions Fayard yo mu Bufaransa yisubiyeho ku gutangaza igitabo Judi Rever yanditse mu Cyongereza, akaza gusaba ko gihindurwa mu Gifaransa nyamara cyaranenzwe cyane ko gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igitabo yise ‘In Praise of Blood, The Crimes of the Rwandan Patriotic Front’, Rever avugamo ko mu iperereza yakoze mu myaka isaga 20, yasanze FPR ariyo yatangije Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikanakora iy’abahutu. Akoresha ubuhamya burimo n’ubw’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahunze.

Nyuma y’uko ibigikubiyemo binenzwe ko bihabanye n’ukuri ndetse inzu ya Fayard ikanga kugitangaza mu Gifaransa, Judi Rever yavuze ko yitabaje amategeko.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yabitewe no “Kuba bari bemeye gutangaza igitabo cyanjye, mu buryo butanagaragaza kunenga ibigikubiyemo, Fayard ku munota wa nyuma yafashe umwanzuro ko itazatangaza igitabo cyanjye.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka byavuzwe ko icyo gitabo kigiye guhindurwa mu Gifaransa, binahwihwiswa ko kizasohoka ku itariki 27 Werurwe 2019, mu minsi mike mbere y’uko hatangira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gitabo yanditse muri Werurwe 2018 cyasohokeye mu nzu ya Penguin Random House, Judi Rever ashinja FPR kuba yarinjiye mu Nterahamwe ndetse ko yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

Avuga ko ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akagaruka ku ngingo ivuga ko ngo habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000.

Anashinja ubuyobozi bw’u Rwanda guhanura indege ya Habyarimana, ibintu impuguke zagaragaje neza ko aho yarasiwe ahagenzurwaga n’abasirikare ba leta ya Habyarimana.

Igikorwa cyo guhindura mu zindi ndimi ‘In Praise of Blood’ cyamaganwe cyane n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu, ibiheruka bikaba ari muri Nzeri 2018 ubwo ‘Ibuka-Hollande’, yamaganaga Amsterdam University Press yashakaga kugihindura mu Giholandi.

Yagize iti “Twatunguwe n’icyemezo cyo gutangaza igitabo gitesha agaciro ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi bacu bahigwaga bukware, bakicwa ndetse Isi yemera ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu zakoranywe ubugome ndengakamere mu zabayeho mu kinyejana cya 20.”

“Twasohoye iyi nyandiko duha agaciro abacu batuvuyemo no kwamagana ibitekerezo byakwirakwijwe mu gitabo cya Rever.”

2019-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Ubwanditsi 12 Dec 2018
CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

Ubwanditsi 15 May 2017
Iryavuzwe riratashye :Uganda ibaye indiri y’abanzi b’u Rwanda

Iryavuzwe riratashye :Uganda ibaye indiri y’abanzi b’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026
Amakuru

Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 04 Aug 2025
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yahawe udushimwe muri Amerika atakiriho
ITOHOZA

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yahawe udushimwe muri Amerika atakiriho

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside
Amakuru

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 06 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru