• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

RUSHYASHYA 11 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022, yafunguwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 nyuma y’imyaka hafi itatu afunzwe.

Bunyoni yafunguriwe rimwe n’abandi bantu 10 kubera impamvu z’uburwayi nk’uko byemezwa na bamwe mu bashinzwe umutekano mu Burundi n’umunyamategeko we, Me Placide Gatoto, babyemeje.

Bunyoni yari umwe mu bantu bakomeye cyane mu Burundi bitewe n’inzego nyinshi zikomeye yakozemo, cyane cyane iz’umutekano. Ni we wa mbere wahawe ipeti rya Général muri Polisi y’iki gihugu.

Yatawe muri yombi muri Mata 2023, ashinjwa ibyaha bifitanye isano no gushaka kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye n’ibyo guhungabanya ubukungu bw’igihugu.

Byaramuhamye, akatirwa igifungo cya burundu, ajyanwa muri gereza ya Gitega.

Yari umwe mu bayobozi bafite imitungo myinshi irimo inyubako n’imodoka ariko urukiko rwanzuye ko yose ifatirwa, ikagurishwa kugira ngo yishyure ibyo yashinjwaga kwiba Leta y’u Burundi.

Bunyoni yajyanywe mu bitaro bya Gitega tariki ya 9 Ukwakira 2025, nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zamusuye mu cyumba cyihariye yari afungiwemo zigaragaraje ko ashobora gupfa.

Perezida w’umuryango APRODH uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Pierre Claver Mbonimpa, yagaragaje ko uretse Diabetes yageze ku gipimo cyo hejuru, ubuzima bwo mu mutwe bwa Bunyoni bwahungabanye cyane, bigera aho ajya yumva abantu hafi y’aho afungiwe, akihisha munsi y’igitanda.

Ubuvuzi bwahawe Bunyoni mu bitaro bya Gitega ntacyo bwatanze kuko yakomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro byigenga bya Kira biherereye i Bujumbura ariko naho yahavanywe nyuma y’igihe gito ubwo byagaragaraga ko nta mpinduka.

Icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo gufungura Gen Bunyoni gica amarenga ko ashobora koherezwa kuvurirwa mu bitaro byo mu mahanga, ahari abaganga bashobora kumwitaho kurusha ab’i Bujumbura na Gitega.

2026-03-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

New-RNC mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents).

New-RNC mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents).

Ubwanditsi 03 Aug 2016
Afurika yepfo: Minisitiri  Lindiwe Sisulu  yahinduriwe imirimo

Afurika yepfo: Minisitiri Lindiwe Sisulu yahinduriwe imirimo

Ubwanditsi 30 May 2019
Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Ubwanditsi 12 May 2017
Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Ubwanditsi 18 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kicukiro:Uwarokotse Jenoside yishwe atewe ibyuma, umuzamu we arakomeretswa
ITOHOZA

Kicukiro:Uwarokotse Jenoside yishwe atewe ibyuma, umuzamu we arakomeretswa

Ubwanditsi 13 Apr 2017
Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi
Amakuru

Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Ubwanditsi 20 Sep 2023
CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi
INKURU NYAMUKURU

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

Ubwanditsi 15 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru