• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Ubwanditsi 04 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Icyihebe Kayumba Nyamwasa cyarose kuyobora u Rwanda, ariko n’agatsiko k’amabandi ka RNC karamunaniye. Ntawe umara akanya muri uwo mutwe kuko bahita bavamo bagashinga undi.  Ibigarasha,Ibiryabarezi n’abambari babyo bamaze iminsi binyuramo bashwana ubwabo, buri wese yirukana undi mu makinamico adashira ariko noneho bageze aho baryana byiza bisukuye.

Dore nk’ubu Tabitha Gwiza, mushiki wa Ben Rutabana, akifatanya n’abandi birukanwe muri RNC guhimba ikiryabarezi  ARC URUNANA (muri Uganda basigaye bakira umusanzu w’impungure zivuye mu mpunzi) yumvikanye mu majwi yacicikanye kuri murandasi avugana ubukana bukabije yiyama cyane umuvugizi wa RNC witwa Ali Abdul Karim ndetse na Shebuja Kayumba Nyamwasa kubera ubushinyaguzi kuri Ben Rutabana. Tubibutse ko Ali Andul Karim ariwe ushinzwe gucunga umutungo wa Sebuja Kayumba Nyamwasa mu Bwongereza, harimo inzu, akaba ariwe uyishakira abapangayi.

Muri ibyo biganiro uyu mugore ukunda kwigira impirimbanyi anumvikana ahamagarira abari muri RNC bose gucika Kayumba Nyamwasa bakaza mu kiryabarezi cyabo gishyashya ARC – Urunana bagasanga bagenzi babo bamaze iminsi birukanywe mu mutwe wa RNC.

Ibi bije nyuma yaho hashize igihe havugwa ubushyamirane muri izo ngirwa mashyaka akenshi usanga bapfa indonke ziva mu misanzu itangwa n’abakiyita impunzi cyangwa se bahunze igihugu kubera gutinya kubazwa inshingano zabo baba batarujuje bagera hanze bakihindura abanyapolitiki.

Kuva Ben Rutabana yabura, abo mu muryango we batangiye gushinja abantu bo muri RNC ko aribo bagambaniye uwo mugabo hashyizwe mu majwi Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bo muri icyo kiryabarezi;  mubo  mu muryango wa Rutabana bigaragaje muri iki kibazo bashinja ku mugaragararo Kayumba Nyamwasa harimo Diane Rutanaba, umugore wa Ben,  Thabita Gwiza, Emerence Kayijuka bavukana na Ben Rutabana batuye muri Canada. Nyuma yo kuvuga uruhare rwa Kayumba Nyamwasa bahise bahabwa isinde kandi bagendera ku bimenyetso harimo ibyo bari barahawe na Ben Rutabana ku giti cye.

Mu kiganiro kuri Radiyo ya Jean Paul Turayishimye ikorera kuri Murandasi, yaje no kuba Radiyo ya ARC-Urunana,  Thabita  yasabye abo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC gushyira musaza wabo hasi kuko ngo ntacyo bamufashije kandi yagiye i Bugande mu kazi kabo, aho Tabita yeruye akavugako yari yagiye ku rugamba, akaba ariyo makuru Rushyashya yabagejejeho iki kibazo kikivuka.

Ubu umuryango wa Rutabana usigaye werura ukemeza ko yari yaragiye ku rugamba muri Kongo mu gihe abandi bose bo muri RNC bakomeje kwihakana umutwe wabo wa P5. Rutabana ntabwo yari yishimiye uburyo ingabo za P5 ziyobowemo muri Kongo ndetse hakaba harajemo kutumvikana na Kayumba Nyamwasa wari wamwoherejeho intumwa Faustin Ntilikina wo muri FDLR/RUD-Urunana.

 

 

2020-08-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Ubwanditsi 31 May 2023
Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka

Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka

Ubwanditsi 17 Mar 2020
Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Ubwanditsi 10 Apr 2020
Urunturuntu mu ishyaka rya Depite Frank Habineza uri mu nzira zo kwivuguruza kumagambo asabira ibiganiro imitwe y’iterabwoba

Urunturuntu mu ishyaka rya Depite Frank Habineza uri mu nzira zo kwivuguruza kumagambo asabira ibiganiro imitwe y’iterabwoba

Ubwanditsi 07 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Col Aloys Simba wari umujyanama wa Habyarimana yarekuwe mu ibanga rikomeye
ITOHOZA

Uko Col Aloys Simba wari umujyanama wa Habyarimana yarekuwe mu ibanga rikomeye

Ubwanditsi 17 Jan 2019
KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?
INKURU NYAMUKURU

KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?

Ubwanditsi 17 May 2020
David Himbara mu mazi abira
ITOHOZA

David Himbara mu mazi abira

Ubwanditsi 02 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru