• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” rwiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by’ubwubatsi biramba [ VIDEO ]

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” rwiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by’ubwubatsi biramba [ VIDEO ]

Ubwanditsi 06 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Uruganda Master Steel Limited ruherereye mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali rukora ibikoresho bitandukanye by’ubwubatsi kandi bifite ubuziranenge birimo amabati, ibyuma, amatiyo n’ibindi bigezweho.

Kuva rwatangira imirimo mu mwaka wa 2007, ubu rurakora amabati meza mu gusakara yiganje mu bwoko bubiri; harimo ayo bita asanzwe ariyo [Garvanized iron sheet na Aluminium] n’ayitwa ayamabara [ Pre-paint iron sheet ] hakabamo ay’ubwoko butatu nka ‘Super cover’ akoreshwa cyane cyane ku nyubako z’amashuri n’insengero, ‘evertile’ ari mu ishusho y’amategura yifashishwa mu gukora igisenge kigezweho kandi gikomeye na ‘Ondulée’ , Tubes utasanga ahandi. Imisumali ndetse n’ibyuma bikora igisenge, amaferabeto n’ubundi bwoko bw’ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza mu ruganda Master Steel Limited,  Constantin RUGABA, yatangarije Rushyashya ko  intego nyamukuru bafite ari kuba uruganda rw’ikitegererezo mu gihugu ndetse no mu karere kose mu gukora ibikoresho by’ubwubatsi byiza, byujuje ubuziranenge kandi biramba ari nako batanga service inoze kubaguzi babo.

Ati :“ kugeza ubu dufite abahagarariye uruganda mu gihugu cyose aho byoroshye kubona ibikoresho byacu kandi bakaguhera ku giciro cyiza.

Umwihariko dufite ni uko ibikoresho byacu bizwiho ubuziranenge ndetse bikaba bijyanye n’iterambere ry’igihugu cyacu.

Duhaza isoko ry’uRwanda, tukanagera hanze mu bihugu duturanye aribyo RDC n’UBURUNDI, dufite intego yo kwagura ibyo dukora mu minsi iri imbere,”. [ VIDEO ]

Yatangaje ko Master Steel Limited, ifite akarusho kuko itwaza umukiriya ibikoresho kugera aho bigomba kugera. Uru ruganda ni igisubizo ku banyarwanda baganaga mu mahanga bajya gushakayo ibikoresho by’ubwubatsi kuko uru ruganda rwahawe Certificate ya ISO, ishimangira Ubwiza, Ubukomere n’Uburambe.

Twakwibutsa ko Uruganda Master Steel Ltd rukora ibikoresho byose by’ubwubatsi, binyuranye birimo  amabati, ibyuma bikora imiryango, ibikora igisenge, amatiyo , insinga, imisumari n’ibindi..

Ibyo uruganda rwifashisha mu gucura ibi bikoresho bikomoka ku byuma bitumizwa mu Butaliyani, Esipanye, Turukiya ndetse no mu Bushinwa. Iyi sosiyete ikaba ikoresha abantu basaga 220 bahoraho kandi bafite ubwishingizi.

Uruganda rukoresha imashini ahanini za otomatike. Kuri ubu, isoko rya Master Steel Ltd, riri kurwego rw’abikorera ndetse n’ibigo bya Leta.

Mu rwego rwo kugurisha mu mahanga, rwohereza ibicuruzwa muri Repubulika iharanira Demokarasia Congo hifashishijwe amato bityo igice cyinini cya Congo cyikabona ibikoresho biturutse muri depo iri muri Rubavu/Gisenyi.

Ikicaro cy’Uruganda Master Steel Ltd, i Gahanga mu Karere ka Kicukiro

Kuva muri 2015 uruganda  Master Steel Ltd, rurakorera mu nyubako zarwo nshyashya muri Gahanga mu Karere ka  Kicukiro, aho rwubatse ku buso bungana na hegitari16. Uru ruganda rushyashya rufite amashami 5, zikora 24/24h, ibicuruzwa bisaga 25 bikomoka ku byuma. Kubindi bisobanuro wahamagara telephone igendanwa 0788334444, cyangwa ugasura, urubuga rwabo rwa Internet [ ukanda hano]  urubuga rwa Internet rwa Master Steel Ltd

2019-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana

Umunyamakuru wa BBC yirukanwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana

Ubwanditsi 09 Feb 2020
Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Ubwanditsi 08 Sep 2019
Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Ubwanditsi 02 Jul 2019
“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

Ubwanditsi 02 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Video: Netanyahu yashimiye Kagame ko yahagaritse Jenoside
Mu Rwanda

Video: Netanyahu yashimiye Kagame ko yahagaritse Jenoside

Ubwanditsi 11 Jul 2017
Uko isoko ry’abakinnyi rihagaze ku mugabane w’uburayi
IMIKINO

Uko isoko ry’abakinnyi rihagaze ku mugabane w’uburayi

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana
Mu Mahanga

Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Ubwanditsi 31 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru