• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Ubwanditsi 08 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Hari tariki ya 7 Kamena 2018, ubwo Perezida w’u Burundi yatunguraga imbaga akavuga ko atazongera kwiyamamaza mu matora y’ubutaha y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi kandi hari hamaze guhindurwa Itegeko Nshinga ryemerera Nkurunziza kongera kwiyamamaza.

Mu gihe kitageze ku mwaka ngo amatora abe muri icyo gihugu, Petero Nkurunziza n’ishyaka rye CNDD-FDD ntabwo baragaragaza umurongo bazagenderaho mu matora azaba mu mwaka wa 2020. Ariko mu gihe Nkurunziza ashishikajwe no gucamo ibice amashyaka amurwanya, n’ishyaka rye rya CNDD FDD  ishyamba si ryeru. Muri iki gihe, Nkurunziza yigize kagarara mu kuganira n’abamurwanya cyangwa se kwemera uruhare rw’amahanga mu kugarura amahoro n’ituze mu Burundi ahubwo bikaba bigaragara ko akavuyo kazakomeza mu Burundi.

Muri iki gihe ishyaka riri ku butegetsi rya Nkurunziza rigaragaza ko ridashobora gukemura ibibazo ryifitemo kuko abarwanashyaka baryo bazwi nk’abagumyamabanga bo hejuru barwanira kwiyamamariza gusimbura Nkurunziza. Niba abagumyamabanga bose baharanira inyungu za CNDD FDD mu gihe kirambye, bagomba kumenya ko impinduka igomba guturuka imbere mu ishyaka ryabo.

Kugirango Nkurunziza ahunge ibyemezo biba byafatiwe igihugu cye biturutse ku miryango yo mu karere, yahinduye isura ya politiki mu gihugu cye aho bafunze abasirikari bakuru bahoze mu ngabo za mbere zizwi nka Ex FAB mu rwego rwo gushimisha abagumyamabanga ba CNDD FDD kugirango Leta ye itabazwa ibyo guhohotera abaturage.

Mu baturage bo hasi, CNDD-FDD ikwirakwiza ko Nkurunziza ari umuntu woherejwe n’Imana kugirango abageze mu gihugu cy’isezerano kuko bamufata nka Perezida woherejwe n’Imana. Nkurunziza yitwaza ukwemera nubwo abenshi muri CNDD FDD bamubwiza ukuri cyangwa se bamwe mu bayobozi bavuka mu kibaya cya Imbo mu ntara ya Cibitoke bamubwira kuko we avuka muri Ngozi.

Igihe cyose baba bashaka  kugaragaza ko ibibazo bitazaturuka kuri CNDD FDD cyangwa ku imbonerakure, igihe cyose hazaba ikibazo cya politiki ariko ikigaragara ntabwo CNDD FDD irabona uzasimbura Petero Nkurunziza.

Umuryango Mpuzamahanga nawo ubona ko u Burundi budatekanye, kuko bigaragara ko nta mahoro arambye bufite. Icyo u Burundi buraje ishinga ni ugukora imyigaragambyo itegetswe kuri buri muturage mu kwamagana igihugu cyangwa umuryango uvuga kuri politiki y’iki gihugu.

Gusa ikigaragara ntabwo umuntu yamenya igitenganyijwe mu matora ya 2020 bitewe nuko bimeze muri iki gihugu aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bicwa ku rwego rwo hejuru kandi imbonerakure zigakora ibyo zishaka n’ingabo zikaba zaracitsemo ibice. Kugirango amahoro arambye agerweho ni uko impande zose zashikirana zikaganira. Ariko CNDD FDD ibi byose barabizi ariko biringiye ko imbaraga zabo ari imbonerakure nkuko MRND yiringiye  Interahamwe.

Imbere mu ishyaka rya CNDD FDD ntabwo ari shyashya. Aho rishinjwa ruswa, gutegekesha igitugu, gusuzugura andi mashyaka aho imbonerakure zirusha amategeko inzego z’umutekano. Imbere muri CNDD FDD harimo intamabara yo guhitamo uzasimbura Nkurunziza. Amakuru amwe avugako Nkurunziza ashaka Nyabyenda wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD ariko akabibangikanya no gushyira imbere abavuka Gitega barimo Evariste Ndayishimiye na Evariste Butore kuko bari hafi n’umugore we.

Birazwi ko Pascal Nyabyenda nubwo akunzwe na Nkurunzia atazwi mu ngabo ndetse nabavuka mu kibaya cya Imbo batamushyigikira. Ikindi gisubizo  Nkurunziza asabwa gushyiraho umuntu ukomeye mu ngabo zo hejuru uzwi cyane kandi ufite amafaranga aho bivugwa ko yaba ari Guillaume Bunyoni.

Mu myaka mike ishize, Nkurunzia yubatse akazu aho bamwe mu kagize nta bunararibonye bafite aha twavuga bene Nyamitwe aribo Willy Nyamitwe na Alain Nyamitwe ndetse nta n’imitungo bafite

Ibisigaye tubitege amaso!

2019-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Ubwanditsi 28 Jul 2023
Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera

Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Ubwanditsi 11 Dec 2024
‘Patrick Karegeya si Khashoggi, ni Osama Bin Laden w’u Rwanda’

‘Patrick Karegeya si Khashoggi, ni Osama Bin Laden w’u Rwanda’

Ubwanditsi 17 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU
POLITIKI

Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye
IMIKINO

Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye

Ubwanditsi 22 May 2018
Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire
Amakuru

Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Ubwanditsi 27 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru