• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bahaye imfashanyo imfubyi zaho

Ubwanditsi 17 Apr 2017 Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda 36 bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Central African Republic (CAR) bashinzwe imirimo itandukanye irimo kugenzura iyubahirizwa ry’ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahaye imfubyi zo muri iki gihugu 37 imfashanyo n’impano zirimo ibikoresho by’ishuri, iby’isuku, n’ibiribwa.

Iki gikorwa bagikoze ku itariki 15 z’uku kwezi. Cyabereye kuri Misiyoni y’Aba Ortodokse (Orthodox) ya Byzantine iri ahitwa Bimbo.

Mu byo bahaye izo mfubyi zifite imyaka ibarirwa hagati y’itatu n’itanu zitabwaho n’iyo Misiyoni nyuma yo gupfusha ababyeyi bazo mu ntambara yabaye muri iki gihugu mu 2013 yatewe n’imyemerere ishingiye ku madini; harimo matela, amashuka, inzitiramubu n’ibikinisho by’abana bitandukanye.

Bazihaye kandi ibikoresho by’isuku birimo amabase, impapuro zo kwisukura mu bwiherero, amasabune n’ikweto. Na none babahaye ibiribwa birimo umuceri, amavuta akoreshwa mu guteka ibiryo, ibisuguti; kandi bifatanyije n’abo bana gukora isuku aho baba.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA)), Brig Gen Roland Zamora yashimye abapolisi b’u Rwanda ku bw’icyo gikorwa; aha akaba yaravuze ko ari igikorwa cy’intangarugero ku bandi bakomoka mu bindi bihugu.

Yagize ati,”N’ubwo n’abandi bakora nk’ibi; MINUSCA izahora yibuka, kandi izirikana ko babikomora ku rugero rwiza rw’Abapolisi b’u Rwanda.”

Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w’icyo gikorwa, Senior Superintendent of Police (SSP) Andrew Ndoli yasabye abatuye ako gace ka Bimbo kwirinda ibibatandukanya; ahubwo bakarangwa n’umuco w’ubworoherane, kubabarirana, no guharanira iterambere n’amahoro birambye.

Yavuze ko icyo gikorwa cy’ubufasha kigamije kugaragariza abo bana b’imfubyi urukundo mu rwego rwo kubereka ko n’ubwo babuze ababyeyi umuryango mugari w’abantu ubazirikana, no kubaremamo ikizere cy’ejo hazaza.

-6321.jpg

SSP Ndoli yakomeje agira ati,”Na none gusabana na bo ni uburyo bwiza bwo kubigisha kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose kugira ngo bakure birinda ikibi aho kiva kikagera; bityo babe abenegihugu beza baharanira aheza hacyo n’abagituye.”

Icyo gikorwa kitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Intara ya Ombella-M’Poko, Pierre Claver Zinga n’Uyoboye Abapolisi b’u Rwanda bakorera hamwe bari muri ubu butumwa bw’amahoro (FPU), Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye.

2017-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w’umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest

Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w’umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest

Ubwanditsi 14 Mar 2022
Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101

Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101

Ubwanditsi 21 Jul 2017
CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Ubwanditsi 22 Jun 2024
Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

RUSHYASHYA 03 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yahya Jammeh n’umuryango we bambuwe uburenganzira bwo kujya muri Amerika
POLITIKI

Yahya Jammeh n’umuryango we bambuwe uburenganzira bwo kujya muri Amerika

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Umugabo wa Celine Dion yapfuye
IMIKINO

Umugabo wa Celine Dion yapfuye

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Umwami Kigeli V Ndahindurwa  ashobora  gutabarizwa muri Amerika
ITOHOZA

Umwami Kigeli V Ndahindurwa ashobora gutabarizwa muri Amerika

Ubwanditsi 03 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru