• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Umwami Kigeli V Ndahindurwa ashobora gutabarizwa muri Amerika

Umwami Kigeli V Ndahindurwa ashobora gutabarizwa muri Amerika

Ubwanditsi 03 Nov 2016 ITOHOZA

Kuwa gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2016 no kuwa mbere Tariki ya 31 Ukwakira 2016, Umwami Kigeli V Ndahindurwa yasezewe ku mugaragaro n’inshuti n’abavandimwe.

Biteganyijwe nanone ko kuwa gatandatu tariki 5 Ugushyingo aribwo azasezerwaho bwa nyuma. Abamushyigikiye kandi bashyizeho compte yo gufasha imihango yo gutabariza umugogo we.

Gusa ibi byose biri gukorwa abasesengura bavuga ko cyaba ari ikimenyetso cy’uko azatabarizwa muri Amerika. Ese byaba aribyo?

Mu izina ry’inama y’abajyanama b’umwami, Boniface Benzige, umujyanama akaba n’umuvugizi w’umwami na Guye Pengiton, umukarani w’umwami ndetse na Kigeli Foundation basohoye itangazo rihamagarira abantu kwitabira imihango ya misa yo gusezera ku Mwami Kigeli V Ndahindurwa yatangiye ku munsi w’ejo itariki 31 Ukwakira 2016 hashize saa tanu n’igice za mugitondo ikaba yarabereye muri St Athanasius Church.

-140.png

Umwami Kigeli V Ndahindurwa

-4549.jpg

Muri iri tangazo hibukijwe ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa Yohani Batista, yatanze kuwa 16 Ukwakira 2016 nyuma y’iminsi ibili gusa agiye mu bitaro bya Fairfax muri Virginia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko hazabaho n’ibikorwa byo kumusezeraho by’umwihariko kubatazashobora kujya muri iyi misa aho byahereye kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 29 Ukwakira, kumusezeraho bwa kabiri bikaba biteganyijwe kuwa 05 Ugushyingo.

Ese ibi byaba bisobanuye ko nta kabuza umwami Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa muri Amerika?

Ku rubuga rusanzwe runyuzwaho amakuru ya Kigeli V Ndahindurwa hagaragaraho amakuru asubiza ibibazo bitandukanye byibazaga umuntu uzasimbura Kigeli V Ndahindurwa ku bwami.

Kuri uru rubuga rero bavuga ari ngombwa gusobanura neza ikijyanye n’umuco wo gusimbura umwami ku ngoma ngo umaze imyaka amagana. Aho bavuga ko bigendanye n’umuco wa Kinyarwanda, uzasimbura umwami azatangarizwa mu muhango wo gutabariza uwatanze.

-4550.jpg

Kuwa 29 Mata 2016 Itsinda ry’umwami Kigeli riyobowe n’Umuvugizi we Benzige (wa gatatu uturutse ibumoso) bagiye muri Malta

Umwanditsi wacu

2016-11-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Ubwanditsi 05 Nov 2024
Burundi: Byinshi Ku Butegetsi Bw’igitugu Bwa Petero Nkurunziza Bushimuta Abantu, bagakorerwa iyicarubozo bafungiye mu ma kontineri – Igice cya II

Burundi: Byinshi Ku Butegetsi Bw’igitugu Bwa Petero Nkurunziza Bushimuta Abantu, bagakorerwa iyicarubozo bafungiye mu ma kontineri – Igice cya II

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Ubwanditsi 16 Jul 2025
Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba

Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba

Ubwanditsi 10 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umukino wa 11, Rayon Sports ibura abakinnyi barenze 5 irerekeza i Gicumbi

Ubwanditsi 28 Dec 2021
Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ari i Brazzaville mu Nama ya Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Byumvuhore: Ukunda iki?
Amakuru

Byumvuhore: Ukunda iki?

Ubwanditsi 22 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru