• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Ubwanditsi 07 Sep 2019 HIRYA NO HINO, ITOHOZA

Abagize umuryango wa Joshua Nteireho Rushegyera bigaragambije banga gushyingura uyu musore uherutse kuraswa ari kumwe n’umugore byavuzwe cyane ko ari Umunyarwandakazi,  Marina Tumukunde.

Uku kwigaragambya kuraturuka ku kutumvikana hagati y’imiryango yombi ababyeyi  ba nyakwigendera bavukamo.

Abo kwa se umubyara, banze icyemezo cyo kumushyingura ahitwa Kazo (kwa  ba nyirarume) kuko bifuzaga ko yashyingurwa ahitwa Rwenjeru mu Karere ka Bushenyi.

Bavuga ko kumushyingura Kazo bihabanye n’umuco w’abasekuruza ndetse ko ari n’ikimwaro ku bwoko (clan) yo kwa Se.

Uhagarariye umuryango wa Rushegyera witwa Martin Rushegera, mu itangazo yashyize hanze yagize ati ”  Twe nk’umuryango, twari tuzi ko tuzagushyingura Kasahari, hafi y’aho mama wawe ashyinguwe cyangwa se Rwenjeru muri Bushenyi, iruhande rw’imva ya so. Tubabajwe n’uko abakomeye bo kwa nyoko, banze bakagushyingura kwa ba nyokorome, ibintu bihabanye n’umuco n’amateka y’igisekuru cyacu.”

Yakomeje ati ” Iki ni igisebo ku muryango wa Rushegyera, abantu ba Kashari,  Rwenjeru na Busenyi yose.”

N’ubwo batitabiriye umuhango wo gushyingura Joshua Nteireho, abanyamurayngo bavuze ko bababajwe n’urupfu rw’umwana wabo akaba n’umuvandimwe. Bati ” Ntituzakwibagirwa, uzahora mu mitima yacu.”

Kuri ubu,iperereza riravuga ko umuntu warashe Tumukunde na Nteireho yari kumwe nabo mu modoka.

Kugeza ubu hamaze gufatwa umupolisi witwa Davis Taremwa, bivugwa ko yari mu modoka imwe na ba nyakwigendera. Iperereza riracyakomeje.

Kurundi ruhande, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd. Maj. Gen. Frank Mugambage yabeshyuje amakuru avuga ko umukobwa witwa Florence Kamukazi warasiwe Entebbe muri Kampala ari Umunyarwanda.

Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu mugore warasanwe n’umurinzi we, Ruhegyera.

Ambasaderi Mugambage yabwiye The New Times ko aya makuru yatangajwe n’ikinyamakuru The New Vision, avuga ko umukobwa warashwe mu ijoro ryo kuwa Kane w’iki cyumweru ari propaganda ya Leta ya Uganda yo guhimba imyirondoro igamije gusebya leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Twagerageje gushaka amakuru.Icyo twamenye nuko ari umunya Uganda nubwo hari propaganda yakozwe n’ibitangazamakuru ivuga ko ari umunyarwanda.”

Byavumbuwe ko uyu mugore wishwe ari Merina Tumukunde w’imyaka 37 ndetse ngo akomoka mu Karere ka Mbarara.Uyu mugore yarashwe ari kumwe n’umugabo umurinda.

Ibi binyoma bigamije gushotora u Rwanda byakwirakwijwe mu binyamakuru hafi ya byose byo muri Uganda ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Iyi nkuru yo kuvuga ko umunyarwanda yarasiwe muri Uganda yari igamije kwambika isura mbi u Rwanda no gushyira izina ryabwo muri ubu bwicanyi.

2019-09-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Mar 2020
Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi

Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi

Ubwanditsi 22 Aug 2018
Leta  iraburira  abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Leta iraburira abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Ubwanditsi 10 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa
INKURU NYAMUKURU

Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa

Ubwanditsi 16 May 2020
Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.
Amakuru

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Ubwanditsi 21 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru