• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»BRD ihawe inguzanyo ya miliyoni 5 z’Amadolari

BRD ihawe inguzanyo ya miliyoni 5 z’Amadolari

Ubwanditsi 31 Aug 2018 Mu Rwanda

Banki y’u Rwanda y’Iterambere, BRD, yahawe inguzanyo ya miliyoni 5 y’Amadolari ya Amerika na Banki y’Amajyambere y’ibihugu by’ibiyaga bigari (BDEGL) izishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Amasezerano ajyanye n’iyo nguzanyo yashyizweho umukono hagati y’abayobozi ba Banki zombi kuri uyu wa 31 Kanama 2018.

Iyo nguzanyo ngo izakoreshwa mu kubaka inzu zicirirtse no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe kiri imbere ngo ikaba yazanerekezwa mu kongera amashanyarazi avugururwa.

Umuyobozi wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko umubano hagati y’ibigo byombi usanzwe kandi bikorana neza.

Yagize ati “Iyi ni inguzanyo ya gatatu duhawe na BDEGL kuva muri 2015. Izo nguzanyo zose tuzikoresha neza ibikorwa bikagaragara kandi twishyurira igihe”.

Muri rusange BDEGL imaze kuguriza BRD miliyoni 16 z’Amadolari y’Amerika, iyo nguzanyo ikaba yishyurwa ku nyungu ya 5%.

Umuyobozi wa BDEGL, Emmanuel Ntaganda, yavuze ko BRD ari iya mbere mu kubahiriza amasezerano.

Ati “Kuva twakorana na BRD nta kibazo turagirana, yishyura neza ndetse n’imishinga iba yaragaragaje iyikora uko bikwiye. Ibi ni byiza kuko ibikorwa bigera ku baturage ari bo bahenerwabikorwa, bikabateza imbere”.

JPEG - 184.2 kb
Iyo nguzanyo ngo izakoreshwa mu mishinga yo kubaka inzu ziciriritse

Uwo mugabo wanakoze muri BRD, yongeraho ko iyo Banki ari intangarugero mu mabanki yo mu bindi bihigu akorana na BDEGL.

BDEGL ikorera mu bihugu bitatu ari byo U Rwanda, u Burundi na RDC.

JPEG - 187.4 kb
ifoto y’urwibutso

2018-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Jul 2025
Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Oct 2023
Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Ubwanditsi 02 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Ubwanditsi 24 Aug 2018
“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro
Amakuru

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 06 Dec 2021
“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela
Amakuru

“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

Ubwanditsi 20 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru