• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Ubwanditsi 27 Mar 2020 IKORANABUHANGA

Uruganda rukora telefone rwo mu Bushinwa, Huawei rwashyize hanze telefone nshya ziswe P40 nubwo isi ikomeje guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Izi telefone zishyizwe hanze nyuma y’umunsi umwe urwo ruganda rutangaje ko 90 % by’abakozi barwo 150 000 hirya no hino mu Bushinwa, bagarutse ku mirimo nyuma y’igihe bari mu ngo kubera coronavirus.

Inzobere zigaragaza ko nubwo Huawei yashyize hanze izo telefone, zishobora kutagurwa cyane kuko zije mu gihe ubukungu bitifashe neza kubera coronavirus.

Ubwoko bushya bwa telefone za Huawei ntabwo burimo porogaramu za Google nka Youtube, Amakarita na Play Store kubera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabujije sosiyete zo muri icyo gihugu gukorana n’izo mu Bushinwa mu bucuruzi.

Huawei iracyari sosiyete ya kabiri igurisha telefone nyinshi ku isi nyuma ya Samsung. Huawei yari yiyemeje kuvana Samsung kuri uwo mwanya bitarenze 2019 ariko ntibyayikundiye.

Telefone za P40 zasohowe zirimo ubwoko butatu burimo P40 iringaniye, P40 pro na P40 pro+. Izo ebyiri za nyuma zifite uburebure bwa santimetero zigera kuri 16, bikaba bizigira nini kurusha iPhone 11 Pro Max ya Apple.

Ubwo bwoko bwose bwa telefone bukoresha internet ya 5G. P40 iringaniye ifite camera eshatu, na zoom ya 3x ituma umuntu ashobora gukurura ikintu kiri kure ifoto ntite ireme.

P40 Pro yo ifite zoom ya 5x ituma ifata amashusho akeye mu gihe Pro+ ifite zoom ya 10x.

Mu zindi porogaramu ziri muri izo telefone harimo TikTok, Telegram, Viber na Microsoft Office. Uretse porogaramu za Google, telefone za P40 ntizirimo Twitter, Facebook na WhatsApp.

Huawei yashyizemo indi porogaramu isimbura YouTube yiswe Huawei video. Iyi sosiyete kandi yasinye amasezerano na BBC yo kujya ihabwa video zayo.

Telefone za P40 na P40 Pro zizashyirwa ku isoko tariki 7 Mata, iya mbere ikazaba igura amadolari 890 naho iya kabiri igura amadolari 1100. Telefone za P40 Pro+ zo zizajya ku isoko muri Kamena zigura amadolari 1540.

2020-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Ubwanditsi 03 Jun 2019
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Ubwanditsi 08 Aug 2025
BNR yemeye igeragezwa ry’uburyo bwa ‘RIHA’ mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga

BNR yemeye igeragezwa ry’uburyo bwa ‘RIHA’ mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Ubwanditsi 28 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube
Mu Mahanga

Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube

Ubwanditsi 25 Jun 2018
BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%
Amakuru

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w’umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest
Amakuru

Mu bihembo bya The Choice, Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yabaye umukinnyi w’umwaka wa 2021 ahize abarimo Sugira Ernest

Ubwanditsi 14 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru