• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

Ubwanditsi 14 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Kanama, umutwe wa M23, wakubiswe inshuro n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye mu 2013, uremeza ko uri ku butaka bwa Congo kuva muri Mutarama 2017. Uyu mutwe uravuga ko amatora nataba mu mucyo witeguye kubura intwaro.

Ngo kwanga kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono kuwa 12 Ukuboza 2013 i Nairobi nibyo byatumye inyeshyamba z’umutwe wa M23 zigaruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ngo zitajyanywe no gushoza intambara ahubwo zigiye gutanga umusanzu mu matora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza nk’uko iri tangazo rivuga ryashyizweho umukono na Bertrand Bisiimwa, umuyobozi wa politiki wa M23.

Muri iri tangazo Bisiimwa avuga ko mu gikorwa cy’amatora ari ho honyine igihugu n’abaturage ba Congo bazatoreramo abayobozi bizeye kandi babikwiye bafite ubushobozi bwo guhangana n’impamvu nyazo z’amakimbirane yakomeje kuranga igihugu.

Ngo ni no mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa, uyu mutwe wifashe kuva icyo gihe muri Mutarama 2017, ukanga gusubiza ubushotoranyi bwinshi n’ibitero wagiye ugabwaho n’ingabo za leta (FARDC).

M23 ariko, ikomeza ivuga ko izakomeza kwifata ari uko gusa igikorwa cy’amatora kitazagira abo giheza, kikaba mu mucyo no mu bwisanzure mu buryo buha icyizere abaturage.

Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko uzasubukura ibiganiro uganira n’abayobozi bazatorwa mu buryo bukurikije amategeko mu matora yizewe bazabasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu bwisanzure hagati yabo na Guverinoma ya Congo.

Uyu mutwe kandi nk’uko inkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga, washimye nawo icyemezo cya Perezida Kabila cyo kutaziyamamaza muri aya matora ateganyijwe, uvuga ko ari icyemezo gitanga ingufu mu rwego rwo kubaha itegeko nshinga.

M23 ikaba ikomeza igira iti: “Gusa, turamusaba gukuraho imbogamizi zose ngo amatora azabe mu bwisanzure, mu mucyo, yizerwe, adaheza, kandi mu ituze.”

Mu Ukuboza mu mwaka ushize wa 2017, Bertrand Bisiimwa, perezida wa M23, yari yemeje ibyatangajwe muri raporo ya HRW ko guverinoma ya Congo irimo irashaka abarwanyi mu bahoze muri M23 ngo bazahangane n’abaziha kwigaragambya.

Ibi bikaba byaranatangajwe nyuma y’amakuru yavugaga ko abahoze ari abarwanyi ba M23 batorotse mu nkambi bari bacumbikiwemo muri Uganda nyuma yo guhunga imirwano yazihuzaga n’ingabo za FARDC na Monusco muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi raporo ya HRW nayo ikaba yarashimangiye ko mu rwego rwo kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi, leta ya Congo yatangiye guha akazi rwihishwa abahoze mu mutwe wa M23 bagiye barangwa no kutagira disipuline ishaka kubakoresha mu bintu abari abayobozi babo batazi nk’uko Bisiimwa yatangazaga icyo gihe avuga ko bakusanyirijwe I Kisangani na Goma.

2018-08-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Ubwanditsi 21 Mar 2021
CMI yaciye umuvuno : Abanyarwanda 2 Muri Gereza Ya Luzira Bashinjwa Gutunga Imbunda N’ubutasi

CMI yaciye umuvuno : Abanyarwanda 2 Muri Gereza Ya Luzira Bashinjwa Gutunga Imbunda N’ubutasi

Ubwanditsi 14 Sep 2018
Uko imyumvire igayitse yatumye umukobwa wa Pasiteri Jackie Umuhoza afatanya ubutasi na Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana mu bikorwa byiterabwoba.

Uko imyumvire igayitse yatumye umukobwa wa Pasiteri Jackie Umuhoza afatanya ubutasi na Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana mu bikorwa byiterabwoba.

Ubwanditsi 10 Jan 2020
Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Ubwanditsi 08 Mar 2024

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    August 15, 20183:43 am -

    ABABAKUBISE NAMBERE BARACYAHARI!!
    NGAHO NIBARWANE!!!TANZANIA NA AFRIKA YEPFO
    BIRACYAHARI!!NONE NA BEMBA YAJE!!!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona
IMIKINO

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police
Amakuru

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Ubwanditsi 30 Jun 2024
Miss Wema Sepetu wabuze urubyaro yasobanuye iby’inda ya kabiri iherutse kuvamo
SHOWBIZ

Miss Wema Sepetu wabuze urubyaro yasobanuye iby’inda ya kabiri iherutse kuvamo

Ubwanditsi 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru