• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Ubwanditsi 23 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, SHOWBIZ, UBUKERARUGENDO

Kuri iki cyumweru nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye ibyamamare  byitabiriye ibirori bya ‘Trace Awards and Festival 2023’, byari bimaze iminsi bibera mu mujyi wa Kigali abizeza ko u Rwanda ari mu rugo kuko rwiteguye kubakira isaha iyo ari yo yose.

Uku guhura kwabereye muri Village Urugwiro nyuma y’igihe gito hatanzwe ibihembo ku bahanzi b’abanyafurika bitwaye neza, ni ibihembo byari byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023.

Ni ibihembo byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye ndetse byanatahanye ibihembo mu byiciro bitandukanye byari byateguwe na Trace.

Aba bahunzi bahanzi bahuye n’umukuru w’igihugu bari barangajwe imbere na Olivier Laouchez, uyu akaba ari Umuyobozi Mukuru wa Trace Group.

Mu mashusho yagiye hanze, umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Nomcebo Zikode yagaragaye aririmbira Perezida Kagame indirimbo ye yitwa ‘Jerusalema’ iri mu zakunzwe cyane hirya no hino ku Isi.

Aba bahanzi kandi bifurije Perezida Kagame isabukuru y’amavuko nziza, nubwo bahuye habura umunsi umwe ngo ibe kuko ku wa 23 Ukwakira aribwo Umukuru w’Igihugu azuzuza imyaka 66.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri aba bahanzi yabashimiye kuba barafashe umwanya wabo baza mu Rwanda.

Ati “Ndabashimira kuba mwafashe umwanya wanyu, mugashyira ku ruhande ibindi byose mwakoraga cyangwa mwashoboraga gukora ahandi hantu aho ariho hose ku Isi, hari ahantu mujya, hari ibyo mukora ariko mwabashije gushaka umwanya muza hano kuri uyu munsi w’ingirakamaro kuri mwe no kuri twe.”

Yakomeje ashimira abateguye iki gikorwa, baba ari abateguye ibi bihembo ndetse n’ababyegukanye.

Perezida Kagame yabwiye aba banyamuziki ko u Rwanda rwiteguye kubakira.

Ati “Ndashaka kubizeza ko hano ari mu rugo, ndabizi ko abantu bose bari hano abenshi bafite ahantu bita mu rugo kandi ibyo ni ibintu byiza ariko aha mushobora kuhabona nko mu rugo ha kabiri. Ku badafite mu rugo ntekereza ko ari bake nubwo nzi ko bashobora kuba bahari, mpereye ku nkuru yanjye bwite nabayeho imyaka 30 y’ubuzima bwanjye ntagira mu rugo, ibyo byanyigishije agaciro ko kugira ahantu wita mu rugo. Niyo mpamvu ndi kuvuga ngo uwo ari we wese ushaka ko aha haba mu rugo ha kabiri cyangwa mu rugo ahawe ikaze.”

Perezida Kagame yijeje ubufasha mu bikorwa byo kwagura uruganda rw’ubuhanzi.

Ibi bihembo by’Ikigo Trace Group gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki, byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yaho bari bateraniye muri BK Arena ahabereye ibi birori.

Abahanzi bafite amazina mu bihugu hafi ya byose bya Afurika no hanze yayo banyuze ku rubyiniro bashimisha abitabiriye iki gitaramo cyatangiwemo ibi bihembo.

Abaririmbye barimo abo mu Rwanda nka Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy mu gihe abaturutse hirya no hino banyuze ku rubyiniro barimo Diamond Platnumz, Davido, Yemi Alade, Mr Eazi n’abandi.

2023-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS

Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS

Ubwanditsi 29 Jun 2023
Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998

Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998

Ubwanditsi 04 Mar 2018
Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Feb 2022
KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe

KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe

Ubwanditsi 14 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica
Mu Mahanga

Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica

Ubwanditsi 05 May 2016
Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake
ITOHOZA

Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake

Ubwanditsi 05 May 2018
Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame
UBUKUNGU

Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Ubwanditsi 03 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru