• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Itsinda ryiyise ‘Rwanda Bridge Builders’ rikaba ari ihuriro ryuzuyemo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakaba bivugira ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba, mu cyumweru gishize basohoye itangazo bahuriyeho aho bagerageje gutagatifuza Paul Rusesabagina uherutse gutabwa muri yombi aho akekwaho kugira uruhare mu gushinga no gutera inkunga iterabwoba.

Aba rero bahuriye muri ibi biryabarezi bashinja Guverinoma y’u Rwanda “gukoresha ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda no mu mahanga” Aba bose babashije kuva mu gihugu ariko bahafite urubanza cyangwa se kutubahiriza inshingano zibyo bari bashinzwe bagera hanze bakigira abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu nyamara abenshi babona ko bakina ikarita y’ubuswa dore ko muri bo bafite ubwoba ko bazafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera mu Rwanda nk’uko byagenze kuri Rusesabagina Paul nawe widegembyaga.

Bose hamwe ni 38 bashyizeho umukono barimo n’abahagarariye MRCD-Ubumwe ya Paul Rusesabagina, na RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse n’abandi, aya magambo yatangajwe bwa mbere na Command one post, imwe mu mbuga za interineti za leta ya Uganda iterwa inkunga na CMI zikunze kuvuga nabi u Rwanda gusa abakurikiranira hafi politiki yo mu karere barabizi neza ko Uganda ishyigikiye amatsinda menshi arwanya u Rwanda harimo na Rwanda Bridge Builders.

Iri tangazo ryavuze ko “Guverinoma y’u Rwanda yashimuse Paul Rusesabagina”, nyamara inzego zibishinzwe mu Rwanda zavuze cyane ku bihe uyu mugabo yafatiwe ndetse naho yafatiwe. Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu nyuma gato y’ifatwa rya Rusesabagina, Perezida Paul Kagame yasobanuye uko Paul Rusesabagina yafashwe ati “abishaka yizanye mu Rwanda kandi nta kosa ryigeze ribaho mu gufatwa kwe.”
Nta nubwo Paul Rusesabagina yigeze abivuga mu biganiro byose yatanze ko yaba yarashimuswe.

Muri iryo tangazo, imitwe irwanya u Rwanda yagerageje kweza Rusesabagina nk’intwari yahoze ikora ubudacogora kugira ngo irwanye icyo bise “akarengane” bavuga ko gakorerwa abanyarwanda gakozwe na guverinoma iriho.

Ariko izi nkuru zose zashyizwe ahagaragara nk’ibinyoma mumyaka myinshi, Inkuru ya Rusesabagina nk ‘umuntu wintwari wakijije impunzi 1200 z’abatutsi muri hoteri ya Mille Collines yamaganwe nk’ibinyoma rwose n’abantu bari bahari na Hon. Odette Nyiramirimo wari uhari vuba aha yagize ati: “Ni ibyaremwe na Hollywood gusa.” Icyo mu cyongereza wakwita fictions kugirango filimi iryohe gusa kandi bikaba bitandukanye n’ukuri Na none kandi, bitandukanye n’ibivugwa n’iyo mitwe.

Rusesabagina yemereye urukiko ko yateye inkunga umutwe w’iterabwoba wa FLN ingana n’amayero 20,000 mu yasaga 300,000 yakusanyije kugirango ahabwe imitwe y’iterabwoba yagiye igaba ibitero by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abasivili badafite intwaro b’inzirakarengane mu bice by’amajyepfo y’iburengerazuba bw’u Rwanda muri 2018 na 2019

Ubu ni mu gihe abayobozi b’Ababiligi na bo barimo gukora iperereza ku rubanza rwa Rusesabagina ku bijyanye no koherereza amafaranga imitwe y’iterabwoba.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bihutiye kwamaganira kure aya magambo y’Abo biyise Rwanda Bridge Builders bashimangira ko abayoboke b’iri huriro bagize ubwoba bwinshi kubera ifatwa rya bamwe mu babahaga amafaranga bakuragamo amaramuko cyane cyane ifatwa ry’aba Rusesabagina na Félicien Kabuga wahoze ari umunyemari akaba yaranateye inkunga umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

2020-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya APR FC yanyomeje amakuru y’uko imaze igihe idahemba abakozi bayo

Ikipe ya APR FC yanyomeje amakuru y’uko imaze igihe idahemba abakozi bayo

Ubwanditsi 14 Mar 2025
Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Ubwanditsi 18 Feb 2023
Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Ubwanditsi 30 May 2019
Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Ubwanditsi 05 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, yatangije gahunda yo kurwanya abiyita abanyapolitiki bafite umugambi mubisha wo kumena amaraso y’Abanyarwanda.
Amakuru

Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, yatangije gahunda yo kurwanya abiyita abanyapolitiki bafite umugambi mubisha wo kumena amaraso y’Abanyarwanda.

Ubwanditsi 19 Oct 2020
2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA )  I Nairobi-Kenya
ITOHOZA

2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA ) I Nairobi-Kenya

Ubwanditsi 03 Jan 2017
FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe
INKURU NYAMUKURU

FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

Ubwanditsi 13 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru