• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Ubwanditsi 19 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hari kuwa Gatatu tariki ya 24 Werurwe 2021 nibwo Minisiteri ya siporo yashyize hanze ibaruwa igenewe ishyirihamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda , FRVB iyo baruwa ikaba yarahagarikaga amatora ya komite nyobozi yo muri iryo shyirahamwe.

Uko guhagarikwa kwabaye mbere y’iminsi itagera kuri ine ngo amatora abe, icyo gihe muri iyo baruwa yari iriho umukono wa Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yabwiye FRVB ko ngo bagomba kubanza gushyiraho amategeko agenga ayo matora, ndetse hakanashyirwaho akanama gashinzwe ayo matora kazayayobora hakurikijwe amabwiriza azaba yashyizweho, Nyuma yaho ibi bikozwe hahise hashyirwa hanze abakandida bagomba kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Nyuma yo kwakira kandindatire ku bifuza kwiyamamariza imyanya itandukanye, Komisiyo y’amatora yashyizweho yamaze gutangaza abemerewe kwiyamamaza ku mwanya wo kuyobora komite nyobozi, kuri uyu mwanya hari Ngarambe Raphael umunyamuryango watanzwe n’ikipe ya Petit Seminaire Virgo Fidelis uyu akaba yarigeze no kuba Visi Perezida wa FRVB, hari kandi na Dr. Kabera Callixte uyobora ikipe ya UTB WVC akaba kandi yari asanzwe ari Perezida w’Inteko rusange ya FRVB.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hari Nsabimana Eric watanzwe na Kigali Volleyball Club akaba kandi uyu yarakiniye amakipe atandakanye hano mu Rwanda by’umwihariko akaba yarabaye na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri hari Bagirishya Jean de Dieu umunyamuryango wa Kirehe Volleyball Club, ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru hari abakandida 3 ari bo Mucyo Philbert wa UTB VC, Nshimiyimana Innocent wa Gatenga VC na Dr. Ndayambaje Jean Bernard wa UR Nyarugenge, ku mwanya w’umubitsi mukuru hari Mukase Josiane watanzwe na RRA VC na na Karigirwa Grace watanzwe na APR VC.

Uretse abakandinda biyamamaje ku mwanya wa Komite Nyobozi, hateganyijwe n’amatora y’abayobozi b’Inteko rusange, kuri uyu mwanya hari Zawadi Geoffrey wa REG VC na Karekezi Leandre watanzwe na Gisagara VC ku mwanya wa Perezida ndetse na Mutabazi Aline wa UR Huye VC ku mwanya wa Visi Perezida.

Biteganyijwe ko amatora ya komite nyobozi izasimbura iyari isanzwe iyobowe na Karekezi Leandre azaba tariki 29 Gicurasi 2021.

2021-05-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.

Jesse Lingard watijwe na Manchester United muri West Ham United ashobora kugaruka yongererwa amasezerano.

Ubwanditsi 27 Mar 2021
Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Ubwanditsi 21 Oct 2021
Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ubwanditsi 28 Oct 2021
Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Ubwanditsi 19 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Senegal yatangaje  abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda
Amakuru

Senegal yatangaje abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Aug 2023
Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako  ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo
Mu Mahanga

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 28 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru