• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Ubwanditsi 06 Sep 2019 IKORANABUHANGA

Telefoni za mbere ku isoko zatangiye gukoresha ubuhanga bwa Android 10, butuma telefoni iha nyirayo umutekano usesuye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ikoroha gukoreshwa kandi ikaramya umuriro.

Ubu buhanga butuma smartphone ikora imirimo uyihaye cyangwa ikagusubiza icyo uyisabye (Android mobile operating system), bwatangiye gukoreshwa ku mugaragaro ku wa 3 Nzeri 2019.

Ku ikubitiro, Android 10 ikoreshwa muri telefoni zo mu bwoko bwa Google Pixel, Essential na Xiaomi K20 Pro, mu gihe izindi zigifite ibyumweru bike byo gutegereza kugira ngo zemererwe gutangira kuyikoresha.

Iyi Android ifite uburyo, iyo umuntu abihisemo, akoresha kuyikoraho uganisha mu merekezo anyuranye mu kuyiyobora igihe abihisemo, aho hamwe hasi kuri telefoni umuntu akanda akeneye kujya aho atangirira (home) cyangwa kureba ku yindi paji ya telefoni, hasimbuzwa umurongo w’umweru utambitse, agenderaho nk’uko iPhone ikora.

Gusa ubwo buryo ntabwo bufite ikintu gikomeye, gusubira inyuma. Hano ho ku ruhande rw’iburyo n’ibumoso bwa telefoni hariho ibimenyetso ukandaho bitewe n’aho wifuza kugana, harimo no gusubira inyuma.

Kuri Androïde 10, telefoni zahawe uburyo bwo gukoresha umuriro muke, aho bitandukanye n’uburyo busanzwe butuma telefoni yawe yijima hakagaragara inyuguti gusa nk’iyo ari nijoro (Dark Mode), kuri iyi nshuro bwanogejwe kurushaho.

Harimo kandi uburyo applications zinyuranye zidakomeza gukora ngo zitware umuriro nk’igihe ukeneye kwita ku kintu runaka (Focus Mode), nka Facebook, WhatsApp cyangwa Twitter zikaba zifunze mu gihe umuntu atazikeneye, ntizibe zitwara umuriro n’amafaranga, ibyo byose umuntu akabikora anyuze aho agenera imikorere ya telefoni ye (settings).

Applications nyinshi kandi zisaba ko umuntu yemeza ko zigaragaza amerekezo arimo, ariko aha harimo uburyo application ishobora kwerekana aho umuntu ari ari uko arimo kuyikoresha gusa, aho kuba igihe cyose. Ushobora no kwemeza ko bikorwa cyangwa ukabihagarika.

Hari kandi ikintu cyongewemo kijyanye n’umutkano wa telefoni yawe (privacy) aho ushobora kwemeza niba igihe wandika imibare y’ibanga ishobora kugaragara, kugena kwerekana ubutumwa bushobora gusomwa igihe telefoni irimo urufunguzo n’ibindi.

Hiyongereyeho icyiswe ‘Live Caption’ gitanga amahirwe yakwandika ku ndirimbo cyangwa amashusho birimuri telefoni, n’uburyo umubyeyi ashobora kumenya umwanya abana bamara bakoresha telefoni na applications bakoresha cyangwa se aho baherereye igihe bafite izo telefoni.

Kugira ngo telefoni za Android zose zitangire gukoresha iyi igezweho hashyizwemo igihe, bitandukanye no kuri telefoni za Apple zikoresha ubuhanga bwa iOS, kuko ho iyo hari ikintu gishya gisohotse zose zihita zikibona.

Gusa kuri Android , iyo hari ibishya bigeze ku isoko, buri kigo gikora telefoni zikoresha Androïde gifite uburenganzira bwo kuyishira muri telefoni bitewe n’uburyo yakozwe. Birashoboka ko hari telefoni zisanzwe ku isoko zizayikoresha cyangwa se bikazagenda bisaba ko zisohokana na telefoni nshya zizava mu ruganda nyuma y’ikorwa ry’iyi Android 10.

Bibarwa ko icyiciro cya mbere cya Android cyari 1.0 cyasohotse ku wa 23 Nzeri 2008, hagenda hakorwaho impinduka kugeza habonetse Android 10.

2019-09-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Ubwanditsi 24 Jun 2019
Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye

Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Ubwanditsi 16 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi
Amakuru

Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi

Ubwanditsi 10 Jul 2021
APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2
Amakuru

APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

Ubwanditsi 21 Feb 2024
Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda mu buryo butari bushya mu migirire yayo
POLITIKI

Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda mu buryo butari bushya mu migirire yayo

Ubwanditsi 02 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru