• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Kuvana ‘data’ kuri telephone yawe, utabizi. Byabonwe no mu Rwanda

Kuvana ‘data’ kuri telephone yawe, utabizi. Byabonwe no mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Oct 2018 IKORANABUHANGA

Mu 2016 ikigo kitwa Citizen Lab cyo muri Kaminuza ya Toronto muri Canada cyatangaje ko ‘software’ yitwa Pegasus yakozwe na NSO Group yo muri Israel ikoreshwa mu gufata amakuru yose ya Ahmed Mansoor uzwi cyane ku isi nk’ impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri United Arab Emirates(UAE), Citizen Lab yahise itangira ubushakashatsi ku ikoreshwa rya Pegasus mu gutwara amakuru ari muri Telephone y’umuntu atabizi, mu bihugu 45 babonye  igomba kuba‘ikoreshwamo’ ku isi n’u Rwanda rurimo.

Iyi Sofware ishobora gutwara ibiri kuri telephone yawe byose utabizi utanabishaka

Iyi Sofware ishobora gutwara ibiri kuri telephone yawe byose utabizi utanabishaka

NSO Group Companies izwi cyane mu bijyanye n’ubutasi mu ikoranabuhanga ikaba ariyo yakoze Pegasus.

Citizen Lab mu kwezi gushize yatangaje ibyo yabonye mu bushakashatsi bwayo hagati y’ukwa munani 2016 n’ukwa munani 2018.

Ikoresheje ubuhanga bugezweho muri ‘Internet scanning’ yasanze hari ibihugu 45 Pegasus igomba kuba ikoreshwayo.

Bavuga ko babonye ibikoresho (computers, telephones, iPads..) 1 091 bikoresha interineti (IP Adresses) bihura neza n’uburyo bakoresheje bugaragaza ibikoresho bifite software ya Pegasus muri byo. Pegasus ngo yabaga ikoreshwa n’ibigo (operators) bitandukanye.

Citizen Lab kandi yakoze ubushakashatsi ku isi mu byitwa Domain Name Servers (DNS) ngo irebe ibihugu iyi Pegasus iri gukoreshwamo, ubuhanga bwabo bugaragaza ko hari ibihugu 45 birimo ibigo bigomba kuba bikoresha Pegasus.

Mu gukurikirana ushakwa, ikigo (operator) gikoresha Pegasus kigomba gukora ibishoboka uwo muntu agakanda kuri linkbamuhaye, yayikandaho ntihagire icyo imuha kidasanzwe ahubwo bigaha cya kigo ubushobozi bwo kwinjiza (install) muri telephone ye Pegasus atabizi atanabitangiye uburenganzira.

Iyo bigezweho telephone irimo Pegasus itangira guha ububiko (Command&Control server) bw’ikigo kiyikoresha amakuru yose ya nyiri telephone nka Passwords, urutonde rwa contacts ze, gahunda ziri kuri kalindari ye, SMS yandika n’izo yakira, amajwi yo guhamagarana ndetse n’ubutumwa bwo ku mbuga z’ihererekanyabutumwa.

Abakoresha Pegasus baba banashobora kwatsa camera na microphone ya telephone bagafata ibiri hafi aho bakeneye.

Pegasus ikoresha links zisa cyane n’iz’ibigo bitanga serivisi kuri Internet, za banki, kaminuza, ibigo bya leta mu kugira ngo umuntu bashaka ayikandeho maze iyi software ijye muri telephone ye.

Citizen Lab yabonye ko Pegasus ikoreshwa n’ibigo 36 babonye mu bihugu 45 bya; Algeria, Bahrain, Bangladesh, Brazil, Canada, Cote d’Ivoire, Egypt, France, Greece, India, Iraq, Israel, Jordan, Kazakhstan, Kenya, Kuwait, Kyrgyzstan, Latvia, Lebanon, Libya, Mexico, Morocco, the Netherlands, Oman, Pakistan, Palestine, Poland, Qatar, Rwanda, Saudi Arabia, Singapore, South Africa, Switzerland, Tajikistan, Thailand, Togo, Tunisia, Turkey, the UAE, Uganda, the United Kingdom, the United States, Uzbekistan, Yemen, na Zambia.

Ubushakashatsi bwabo bwashingiye kuri DNS servers ibindi bice bya Internet nka Virtual Private Network (VPN) na Internet ikoresheje ibyogajuru nabwo ngo byashoboka ko uku kwiba amakuru y’abantu byakorwaho.

Abo babonye bayikoresha muri Africa:

2018-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Robot Yitwa Sophia Yavuze Ikinyarwanda I Kigali Aho Yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu Baratangara

Robot Yitwa Sophia Yavuze Ikinyarwanda I Kigali Aho Yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu Baratangara

Ubwanditsi 15 May 2019
Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo

Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Ubwanditsi 23 Dec 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye, Rugarama
    October 4, 201810:45 am -

    Ahaaa Umva Tele4ne Nuko Umuntu Atayireka Naho Ubundi Nigisasu Twiziritseho,

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya
Amakuru

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Ubwanditsi 30 Aug 2023
U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’
IKORANABUHANGA

U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo
IKORANABUHANGA

Imfura zisaga 100 za gahunda ya leta yo guhugura abakozi mu by’ikoranabuhanga zasoje amasomo

Ubwanditsi 01 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru