• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

RUSHYASHYA 18 Jul 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga, POLITIKI, UBUTABERA

Urukiko rwa Rubanda rwa Paris (Cour d’Assises de Paris) rwahamije Dr Eugène Rwamucyo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rumukatira igifungo cy’imyaka 27. Ni umwanzuro wafashwe nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo guha ubutabera abarokotse Jenoside no gukomeza guhangana n’umuco wo kudahana.

Uyu mwanzuro usoje imyaka myinshi y’urubanza rwakurikiranywe n’abarokotse Jenoside, imiryango y’abishwe ndetse n’abaharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside baryozwa ibyo bakoze, aho bari hose ku isi.

Urukiko ntirwemeye ibisobanuro bye

Mu iburanisha, Dr Rwamucyo yahakanye ibyaha byose yashinjwaga. Yavuze ko nta Batutsi bishwe muri Centre Universitaire de Santé Publique (CUSP) yayoboraga cyangwa muri CHUB i Butare, ndetse anavuga ko abaganga batagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako karere.

Icyakora, urukiko rwasesenguye ibimenyetso byinshi n’ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye, maze rusanga ibyo birego bifite ishingiro.

Mu batangabuhamya bumviswe harimo n’abahoze bakorana na Dr Rwamucyo, abarokotse Jenoside ndetse n’abanyamahanga bakoreraga mu Butare mu gihe cya Jenoside.

Ibimenyetso byagaragaje uruhare rwe

Mu rubanza hagaragajwe ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi benshi b’ibigo by’ubuzima byo mu Butare ndetse n’abarwayi b’Abatutsi bishwe. Hagaragajwe kandi ko nyuma ya Jenoside hakusanyijwe amazina y’abakozi n’abarwayi b’Abatutsi bishwe muri CHUB, barenga 80, bakaba buri mwaka bibukwa muri icyo kigo.

Ubuhamya bwatanzwe n’abakoraga muri Médecins Sans Frontières bwerekanye ko hagati y’abantu 150 na 200, barimo abakozi n’abarwayi b’Abatutsi, bakuwe mu bitaro bakicwa n’interahamwe, abasirikare n’abari basanzwe bakorana na bo.

Abaganga n’abandi bakozi b’ubuzima na bo bagize uruhare muri Jenoside

Urubanza rwagaragaje ko mu Mujyi wa Butare, inkiko Gacaca zahanishije abaganga, abaforomo n’abandi bakozi b’ubuzima benshi bazira uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo byahakanye imvugo ya Dr Rwamucyo yavugaga ko nta muganga cyangwa umukozi wo mu rwego rw’ubuzima wagize uruhare muri Jenoside.

Jenoside ntiyasize Gatonde

Urukiko rwumvise kandi ibimenyetso bihinyuza indi mvugo ya Rwamucyo yavugaga ko Jenoside itabaye mu Murenge wa Gatonde, aho akomoka, kubera ko ngo nta Batutsi bahabaga.

Abatangabuhamya n’inyandiko zashyikirijwe urukiko zagaragaje ko Abatutsi bahabaga bishwe kuva muri Mata 1994, bakicirwa ahantu hatandukanye harimo ku biro bya Sous-préfecture ya Busengo, kuri Paruwasi ya Janja, no mu nzuzi za Mukungwa na Nyabarongo.

 

Intambwe ikomeye mu kurwanya kudahana

Abakurikiranye uru rubanza bavuga ko uru rubanza rwongeye kwerekana ko Jenoside ari icyaha kidasaza kandi ko ababigizemo uruhare bashobora kubibazwa aho bari hose ku isi.

Mu myaka ishize, inkiko zo mu Bufaransa zakomeje kuburanisha no guhamya ibyaha abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahungiyeyo, bikaba biri mu ishyirwa mu bikorwa ry’ihame mpuzamahanga ryo guhana ibyaha bya Jenoside.

Nubwo igihano kidashobora gusubiza ubuzima bw’abazize Jenoside cyangwa gukuraho intimba y’abarokotse, umwanzuro wafashwe n’Urukiko rwa Paris ufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ubutabera bukomeza kugera ku bakoze Jenoside, n’iyo haba hashize imyaka irenga 30 nyuma y’ibyaha bakoze.

 

 

2026-07-18
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga na Kaminuza ya Bahir Dar

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga na Kaminuza ya Bahir Dar

Ubwanditsi 02 Jul 2016
Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Ubwanditsi 15 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Ubwanditsi 20 Nov 2019
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda
Amakuru

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025
Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama
Amakuru

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Ubwanditsi 06 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru