• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Ubwanditsi 05 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Mu kiganiro n’abanyamakuru Ministiri w’ububanyi n’amahanga yakoze uyu munsi; ku bijyanye n’amakimbirane y’u Rwanda na Uganda, Minisitiri Sezibera yavuze ko abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda hakaba hari ababarirwa muri 190 bakiri mu gereza za Uganda.

Nyamara ibyo byose ngo biba batanamenyesheje Ambasade y’u Rwanda muri Uganda kugira ngo ishobore kubakurikirana no gukurikirana uko ibibazo byabo bikemurwa.

Ati “Hari abantu bari muri gereza za Uganda guhera muri 2017. Nta miryango yabo ibageraho nta n’ababunganira mu mategeko bashobora kubageraho.”

Hari ibyo impande zombi zagiye ziganiraho ariko bikongera bigasubira kandi nta bisobanuro.

“Turabasaba ikintu gito cyane. Kuduha ibisobanuro ariko baba batanabiduhaye nibura bakirukana abantu mu buryo bukurikije amategeko mpuzamahanga.”

Ati “Abanya-Uganda n’abandi baturage bo muri EAC dukomeje kubaha ikaze mu Rwanda kandi nta kibazo bazahagirira ariko twebwe turagira Abanyarwanda inama yo kuba baretse kujya muri Uganda mu gihe ibi bibazo bitarakemuka.”

Ku bijyanye n’imitwe y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda avuze ko ari RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR kandi ngo no mu minsi ishize bagabye ibitero ku Rwanda. Yavuze no ku bayobozi ba FDLR , u Rwanda rwashyikirijwe ko bari gutanga amakuru akomeye ku mikorere yabo n’ababafasha. Ikindi ubu bari mu gihugu cyabo nkuko n’abandi bagiye batahuka bagaca mu nzira zagenywe.

Minisitiri Sezibera avuga ko uku gukumira abantu cyangwa kubirukana bifite ingaruka ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Avuga ko ubusanzwe u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja giha agaciro cyane ubucuruzi mpuzamahanga.

Ati “Ni byo kuri twe ibicuruzwa ni ingenzi ariko abantu ni ingenzi kurushaho.”

Avuga ko ikirenze byose ari uko u Rwanda rutazigera rugirwaho ingaruka zikomeye n’ibibazo.

Ati “Tuzi uko duhangana n’ibibazo byacu kandi turabizeza ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kitazigera gituma ingano y’ibicuruzwa twohereza mu mahanga igabanuka cyangwa ngo gitume umutekano n’umudendezo byacu bihungabana.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera yahakanye amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga ko hari abajenerali batatu batawe muri yombi, yemeza ko ndetse umwe mu bavugwa yagiranye nawe inama mu ijoro ryakeye taliki 4 Werurwe 2019.

Ibinyamakuru birimo ibishinjwa kutavuga neza u Rwanda, birimo icyandikwamo na David Himbara bimaze iminsi bivuga ko ba Jenerali Joseph Nzabamwita, Emmanuel Ruvusha,na Fred Ibingira batawe muri yombi.

Dr Sezibera avuga ko ari ibihuha, akibaza impamvu abakoresha izo mbuga nkoranyambaga bandika ko abo basirikare bafunzwe n’impamvu zabyo agashoberwa.

2019-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo

Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo

Ubwanditsi 09 Jul 2019
Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya  Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Ukuri guca muziko ntigushye: Uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside rukomeje kugaragazwa

Ukuri guca muziko ntigushye: Uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside rukomeje kugaragazwa

Ubwanditsi 06 Apr 2018
M7 yasinziriye mu nama ya Commonwealth

M7 yasinziriye mu nama ya Commonwealth

Ubwanditsi 19 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase
HIRYA NO HINO

Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase

Ubwanditsi 21 Feb 2018
APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira
IMIKINO

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Inshoreke ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, irashaka umutwe wa Lea Karegaya ku isahani
INKURU NYAMUKURU

Inshoreke ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, irashaka umutwe wa Lea Karegaya ku isahani

Ubwanditsi 30 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru