• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Abagacishijeho muri Arsenal nka Robert Pires, bamuritse umwambaro mushya uriho ‘Visit Rwanda’

Abagacishijeho muri Arsenal nka Robert Pires, bamuritse umwambaro mushya uriho ‘Visit Rwanda’

Ubwanditsi 08 Jun 2018 IMIKINO

Arsenal yifashishije bamwe mu bahoze bayikinira babaye ibihangange nka Robert Pires na Ray Parlour, yashyize ahagaragara umwambaro mushya izajya yambara yakiniye hanze y’ikibuga cyayo uriho ikirango cyo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Iyi kipe ifite abakunzi benshi mu bice byose by’Isi, iherutse kugirana amasezerano azamara imyaka itatu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, yo kumenyakanisha ubukerarugendo, imyenda yayo ikazajya ikinana ikazajya iba yanditseho ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso.

Mu kwezi gushize Arsenal yari yasohoye umwambaro izajya ikinana iri mu rugo ikoresheje abakinnnyi nka Mesut Özil, Alexandre Lacazette, Héctor Bellerín n’abandi.

Kuri ubu yasohoye undi mwambaro izajya yambara yasohotse, imipira iri mu mabara ya Mauve n’amakabutura akaba ari muri iryo bara.

Mu kwerekana uwo mwambaro, ikipe yifashishije bamwe mu bahoze bayikinira barimo Robert Pires wayikiniye kuva mu 2000 kugera 2006 na Raymond Parlour wayigizemo ibihe byiza kuva mu 1992 kugera 2007 bari kumwe na Alex Scott wahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’abagore na Danielle Carter w’imyaka 25 ukina nk’umukinnyi wo hagati muri Arsenal y’abagore.

Uyu mwambaro wakozwe n’uruganda rwa Puma, ukoranye ikoranabuhangaku cya EVOknit Tech ku buryo worohereza abakinnyi kutabangamirwa n’ubushyuye cyangwa n’ubukonje mu gihe bari mu kibuga.

Alex Scott, Ray Parlour, Danielle Carter na Robert Pires nibo bamuritse uyu mwambaro

Pires na Parlour banditse amateka muri Arsenal bayifashije kwerekana imyambaro izambara umwaka utaha iriho ibirango bya Visit Rwanda

Robert Pires (ibumoso) yari yambaye umwambaro Arsenal izajya ikinana mu rugo, mugenzi we, Raymond Parlour yambaye uwo izajya isohokana

Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang mu mwambaro mushya Arsenal izajya isohokana

2018-06-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Ubwanditsi 17 Jun 2021
Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Ubwanditsi 09 Dec 2021
Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Ubwanditsi 09 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitaravuzwe ku ndunduro y’ubutegetsi bwa Perezida Mugabe
POLITIKI

Ibitaravuzwe ku ndunduro y’ubutegetsi bwa Perezida Mugabe

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)
ITOHOZA

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Ubwanditsi 19 Mar 2016
Icyoba ni cyose  mu mujyi wa Kampala
ITOHOZA

Icyoba ni cyose mu mujyi wa Kampala

Ubwanditsi 14 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru