• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Haïti: Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Haïti: Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Ubwanditsi 31 Oct 2017 ITOHOZA

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haïti (Mission des Nations Unies pour l’appui à la justice en Haïti) bakorera mu Ntara ya Grande Anse , ku wa 28 Ukwakira uyu mwaka bifatanyije n’abaturage batuye muri Zone 2, yo muri Komini ya Jeremie mu gikorwa cy’umuganda wo gusibura no gutunganya umuhanda ureshya na kilometero n’igice wari wangijwe n’ibiza by’imvura; maze iboneraho kubaganiriza no kubasobanurira akamaro k’umuganda.

Mu ijambo yagejeje ku magana y’abatugare bawitabiriye,uwari uyoboye Abapolisi b’u Rwanda bitabiriye icyo gikorwa, Chief Supt. Eric Mushayija yababwiye ko umuganda ari bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe biba byugarije igihugu n’abagituye.

Yagize ati: “Umutungo w’ibanze w’igihugu ni abaturage bacyo. Namwe rero iterambere rirambye ry’icyanyu riri mu maboko yanyu; kandi kugira ngo mubigereho murasabwa kugira intego, igenamigambi ry’ibikorwa by’ingenzi, gukora cyane, gufatanya; kandi mukagikunda. Abashyize hamwe bagamije inyungu rusange nta kibananira. Umuganda ni igikorwa cyiza cy’ubufatanye kigamije iterambere kuko abantu bahura bagakora igikorwa gifitiye inyungu igihugu n’abagituye.”

CSP Mushayija yasabye abo baturage gukomeza gukorana neza n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cyabo kugira ngo umutekano n’iterambere bigerweho mu buryo burambye.

Umuyobozi wa Zone 2 , Lounesa Apollon yashimye Abapolisi b’u Rwanda ku bwo kwifatanya n’abatuye ako gace mu muganda; anavuga ko bamaze kwigira byinshi kuri Polisi y’u Rwanda bizabafasha mu nzira y’amahoro n’iterambere birambye.

-8534.jpg

Kuva mu 2010 U Rwanda rumaze kohereza Abapolisi bagera ku 1120 mu butumwa bw’amahoro muri Haiti.

Kugeza ubu rufite abagera ku 1 000 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi bakora imirimo itandukanye irimo kurinda Abayobozi bakuru mu bihugu barimo, kurinda ibikorwaremezo no kurinda abaturage.

Source : RNP

2017-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

Ubwanditsi 09 Jan 2017
Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Ubwanditsi 06 Jun 2024
Igihuha cy’abarwanya Leta y’u Rwanda :  Haravugwa  y’uko Col Byabagamba, Gen Rusagara na Lt Col Rugigana batorotse Gereza

Igihuha cy’abarwanya Leta y’u Rwanda : Haravugwa y’uko Col Byabagamba, Gen Rusagara na Lt Col Rugigana batorotse Gereza

Ubwanditsi 04 Sep 2016
Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Ubwanditsi 31 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma
IMIKINO

Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma

Ubwanditsi 05 Nov 2018
Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye
Mu Mahanga

Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi
Amakuru

Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi

Ubwanditsi 23 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru