• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»440,000$: Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

440,000$: Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

Ubwanditsi 02 Oct 2017 ITOHOZA

Tribert Ayabatwa Rujugiro, umunyarwanda w’umukire yishyuye amadolari ibihumbi n’ibihumbi i company yo muri leta zunze ubumwe z’America ngo imufashe kugeza abambari ba RNC muri congres y’America.

Rujugiro abicishije muri Himbara David amaze kwishyura i company yitwa Podesta Group yamaze kubahuza n’umwe mu bagize congres y’America Christopher Henry Smith akaba anakuriye agakomite gashinzwe ububanyi n’amahanga agace ka Afrika.

Sibyo gusa kuko iyi company Podesta Group yanakoze video kamamaza Himbara. Iyi video yari iteganijwe guca ku ma television yo muri America ariko kugeza ubu amakuru dukesha KT Press aravuga ko hataramenyekana niba yarabashije kunyuraho.

-8145.jpg
Himbara David na Maj. Higiro Robert

Iyi company kandi nyuma yo kwishyurwa inshuro nyinshi na Rujugiro abicishije muri Himbara yamaze kubabonera umwanya kuri uyu wa Gatatu kugirango bajye imbere ya congres muri ka ga komite gakuriwe na Christopher Henry Smith. Himbara biteganijwe ko ari bube ari kumwe na Maj. Robert Higiro, umaze iminsi arwanya leta y’u Rwanda nyuma yo guhunga kubera imyitwarire mibi yari afite akiri mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

-8144.jpg
Tribert Ayabatwa Rujugiro

Tubibutse ko Rujugiro yigeze kuba ariwe muherwe mu Rwanda ariko muri 2008 yafatiwe mu Bwongereza azira kunyereza imisoro maze arekurwa amaze kwishyura akayabu ka miliyoni 7.1$ ku rwego rukusanya imisoro rw’Abongereza. Yigeze kandi kuba ashakishwa muri South Africa nabwo kubera kutishyura imisoro mu bucuruzi bw’itabi, icyo gihe nibwo yatangiye kwikoma leta y’u Rwanda ko itamuvuganiye mu mafuti ye yo kunyereza imisoro.
Tubibutse kandi ko taliki 25 Nzeli 2017, Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyateje cyamunara inzu ye UTC iherereye mu mujyi rwagati nabwo kubera kutishyura imisoro ya leta.

Taliki 20 Nyakanga, imenyekanisha ryakozwe na Podesta Group nkuko biteganijwe n’amategeko y’America rigaragaza ko Rujugiro yatanze 30,000$ kuri iyi company ndetse hanagaragara nandi 30,000$ yishyuwe taliki ya 20 Mata 2017.

Kuva Nzeli 2014, Rujugiro amaze kwishyura 440,000$ (asaga miliyoni 375 mu manyarwanda) kuri iyi company Podesta Group kugirango imufashe kwishyura bamwe mu bagize congres y’America barimo Christopher Henry Smith n’inshuti ze kugira ngo batege RNC amatwi muri gahunda ze zo kurwanya leta.

Rujugiro hamwe n’abambari ba RNC barimo Himbara n’abandi barahiriye ko bagomba gukora ibishoboka byose bagahungabanya ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho.

Himbara wabaye intwaro bakoresha bashaka kwiyegereza bamwe mu babatega amatwi yiyita ko ari umuhuzabikorwa w’icyiswe “Democracy in Rwanda Now”. Uyu Himbara yari amaze igihe ayobya uburari ko ntaho ahurira na RNCariko ukurikiye amajwi ari gucicikana mu bitangazamakuru avuga k’umuryango wa Rwigara, biragaraga ko Himbara afite uruhare rukomeye mu bikorwa RNC.

Turakomeza kubakurikiranira ibya Himbara na Higiro Robert muri Congres ya America…

Cyiza D.

2017-10-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali

Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali

Ubwanditsi 19 Mar 2020
Haïti: Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Haïti: Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Ubwanditsi 31 Oct 2017
Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 16 May 2017
Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya

Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya

Ubwanditsi 16 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.
Amakuru

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.

Ubwanditsi 31 May 2021
Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe
ITOHOZA

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Ubwanditsi 11 Mar 2017
Gen Kabarebe yahaye impanuro  abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero  ry’ Impamyabigwi
Mu Rwanda

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero ry’ Impamyabigwi

Ubwanditsi 24 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru