• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Misiri: Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru

Misiri: Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 02 Oct 2017 Mu Mahanga

Mu kwezi kwa Kanama 2017, ubutumwa bw’ibanga bwaturutse I Washington bujya mu Misiri buvuga ubwato budasanzwe bwari buri kwerekeza mu Bunigo bwa Suez (Suez Canal). Ubu bwato bwiswe Jie Shun bwari mu mabara y’ibendera rya Cambodge, ariko buturutse mu gihugu cya Koreya ya Ruguru nk’uko ubwo butumwa bwavugaga, ngo bwari bwikoreye imizigo itazwi ariko byaje kumenyekana ko ari intwaro.

Ku rundi ruhande, nyuma yo guhabwa aya makuru abashinzwe gasutamo mu Misiri nabo baryamiye amajanja bategereje ko ubwo bwato bwinjira mu mazi ya Misiri. Mu kuhagera, basatse ubu bwato basanga buhishemo ibisasu bya rocket 30,000. Nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye nyuma yahoo ngo aya niyo masasu menshi afashwe mu mateka y’ibihano byafatiwe igihugu cya Koreya ya Ruguru.

Ariko se ibyo bisasu bya rocket byari ibya nde? Icyaje gutungurana nyuma yo guperereza , ni uko ibyo bisasu byari ibya Abanyamisiri ubwabo nk’uko iyi nkuru dukesha The Washington Post ivuga.

Iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye rikaba ryarasanze harabaye ubwumvikane abacuruzi bakomeye mu Misiri bagatumiza ibisasu bya rockets bifite agaciro ka miliyoni zitavuzwe umubare z’Amadolari kubw’igisirikare cya Misiri ariko bigomba gukorwa mu ibanga nk’uko byemezwa n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abadipolomate bo mu Burayi bafite ibyo bazi kuri ubu buvumbuzi.

Iki kibazo byinshi bijyanye nacyo bitigeze bishyirwa ku mugaragaro, cyatumye havuka ibirego byinshi by’abigenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kijyanye n’ukuntu Misiri itinyuka gushaka kugura intwaro mu gihugu cyafatiwe ibihano bikibuza kugurisha no kugura intwaro hanze.

Iki kibazo kandi ngo cyagaragaje ko ubucuruzi nk’ubu bw’intwaro bwakomeje kwinjiriza Koreya ya Ruguru akayabo k’amafaranga no mu gihe cy’ibihano iki gihugu cyagiye gifatirwa mbere.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ambasade ya Misiri i Washington ariko, ryasabye umucyo n’ubufatanye na loni mu gushakisha ukuri no gusenya ibyo bikoresho bya gisirikare bya magendu.

Iri tangazo rikaba ryakomeje rivuga ko Misiri izakomeza kubahiriza imyanzuro y’akanama k’umutekano ka Loni ibuza kugura ibikoresho bya gisirikare muri Koreya ya Ruguru.

Abayobozi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ariko bo bakaba bavuga ko umugambi wo kwibikaho izi rockets kwa Misiri wapfuye nyuma y’aho inzego z’ubutasi zabo zivumburiye ubu bwato zikabimenyesha abayobozi ba Misiri binyuze mu nzira za kidipolomasi bigatuma bagira icyo bakora.

-8184.jpg

2017-10-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Ubwanditsi 12 Apr 2016
Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Ubwanditsi 26 Sep 2025
Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ubwanditsi 08 Feb 2024
u Rwanda rwateye utwatsi ibyatangajwe na Panama Papers kuri  Brig Gen. Ndahiro na Hatari Sekoko

u Rwanda rwateye utwatsi ibyatangajwe na Panama Papers kuri Brig Gen. Ndahiro na Hatari Sekoko

Ubwanditsi 11 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU  i Addis Ababa
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU i Addis Ababa

Ubwanditsi 28 Jan 2017
Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?
Amakuru

Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Ubwanditsi 21 Mar 2023
Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside
ITOHOZA

Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside

Ubwanditsi 04 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru