• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cambodia: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahageze, bakirwa n’abayobozi batandukanye   |   12 Nov 2026

  • Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda   |   11 Nov 2026

  • Jenoside ikomeje kwambika ubusa Interahamwe: Teganya Jean Léonard Yoherejwe na Amerika mu Rwanda   |   10 Nov 2026

  • Ibigarasha byataye umutwe kubera Hotel ya Pasteur Bizimungu bibura ayo bicira n’ayo bimira   |   10 Nov 2026

  • AMAFOTO – Rutahizamu akaba na Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano y’imyaka ibiri   |   05 Nov 2026

  • Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye   |   05 Nov 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri

Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri

RUSHYASHYA 22 Aug 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bamaze imyaka myinshi babwirwa ko umunsi umwe bazambuka umupaka, bakinjira mu Rwanda bagafata ubutegetsi.

Icyo cyizere gishingiye ku buhanuzi, ibihuha n’inyigisho zimaze imyaka zikwirakwizwa muri aba barwanyi, cyabaye kimwe mu byatumye bamwe muri bo bakomeza kwizirika ku buzima bwo mu mashyamba, aho gutaha ngo batangire ubuzima bushya.

Babwirwa ko igihe cyo “gufata u Rwanda” kiri hafi, ko ibimenyetso by’ubuhanuzi bihari ariko uko imyaka yagiye ihita, indi igataha, ayo masezerano ntiyasohoye. Kugira ngo badacika intege, bahabwa ibindi bisobanuro byitwa ubuhanuzi.

Pasiteri Niyonzima Jean Damascène wabaye mu bayobozi bashinzwe ubutasi muri FDLR ndetse n’umuhanuzi, yasobanuye ko ubuhanuzi muri uyu mutwe bwatangiye nk’uburyo bwo gutera intege abarwanyi babo kugira ngo birengagize inte nke bafite.

Ati “Abari basigaye mu burasirazuba barisuganyije kugira ngo baze gutera u Rwanda ariko kubera ko nta bikoresho, noneho kubabwira ngo tujye gutera u Rwanda, ugasanga nta ngufu bifite.”

Yasobanuye ko ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) ndetse n’Interahamwe byari bisigaye mu burasirazuba bwa RDC byafashe icyemezo cyo gukoresha umuhanuzi ukomeye wo muri Teritwari ya Masisi witwaga Nyiraruvugo Taciana kugira ngo ahe ‘morale’ abarwanyi babo.

Ati “Kugira ngo rero imbaraga ziboneke, hari umuhanuzikazi witwa Nyiraruvugo Taciana wo muri Masisi, uwo nguwo twaramuhamagaye. Yari umuntu w’ikirangirire, umuntu wemerwa n’abaturage, abantu bemera ko ahanura iby’Imana.”

Pasiteri Niyonzima yasobanuye ko bahamagaye Nyiraruvugo kugira ngo nabahanurira, abarwanyi babo bumve ko koko ari Imana iri kubaha ubutumwa, kuko “n’ubundi Abakongomani bavugaga ko ari Imana imuvugiramo.”

Yakomeje ati “We yaje kuvuga ibyo twamubwiye, tumubwira ko agomba kubwira abasirikare ko Imana iduhaye igihugu, kugira ngo dutere kandi ko tugomba gutsinda, kandi ko ibikoresho turi kubura nitugera mu Rwanda tuzahita tubibona, ari na byo bizadufasha kugira ngo dufate igihugu.”

Nyuma y’ubuhanuzi bwa Nyiraruvugo, abarwanyi ba FDLR bateye u Rwanda, baratsindwa. Pasiteri Niyonzima yasobanuye ko bitari byoroshye gusobanurira abarwanyi b’uyu mutwe uburyo batsinzwe kandi bari barijejwe ko bagiye gufata igihugu.

Ati “Twaratsinzwe dusubira muri Congo, dutegura abandi bahanuzi bacu kuko hari amatsinda twashyizeho y’abanyamasengesho, noneho abo bahanuzi tubabwira ko bagomba guhanurira abantu ko gutsindwa atari uko Imana yabeshye, ahubwo ni uko hari inshingano twahawe tutubahirije; abandi baragiye barasinda, barasambana, bariba, bica abantu b’inzirakarengane, ari yo mpamvu dutsinzwe.”

Pasiteri Niyonzima yavuze ko icyo gihe, abarwanyi ba FDLR babwiwe ko Imana itivugurije bityo ko bagomba kwihana ibyaha byose bakoze, hanyuma bagasubukura ibitero ku Rwanda kugira ngo barufate.

Ubuhanuzi bwakubitishije FDLR

Maj (Demob) Makuza Anastase wakoreraga hafi ya Perezida wa FDLR, Lt Gen Victor Byiringiro, imyaka 19, akora mu bijyanye n’itumanaho mbere y’uko ataha mu 2020, yasobanuye ko ubuhanuzi byari icyemezo kidafite aho gihuriye n’Imana.

Ati “Twabwitiriraga ubw’Imana ariko mu by’ukuri ni imyanzuro yaturukaga mu nama z’abayobozi. Niba harimo gutegurwa igitero ku Rwanda, kugira ngo byumvikane neza mu basirikare cyangwa se abaturage b’impunzi, ni uko hagombaga kugira abantu bategurwa, bagahabwa ayo magambo, uko imyanzuro y’inama yavuze, bikanyura mu biterane byo gusenga ko turi gusengera operation igiye gukorwa mu Rwanda, ba bantu bagahanura ‘Njye nabonye dufata u Rwanda, nabonye abayobozi badutegurira igitero, dutera u Rwanda turarufata. Ari ibintu by’ibihimbano, twacuraga abantu.”

Maj (demob) Makuza yavuze ko abahanuzi ba FDLR bitabwaho cyane, bakagirwa abatoni kugira ngo batazava muri uyu mutwe w’iterabwoba, bagahishurira abantu ko ibyo bakoraga byari ibihimbano.

Yavuze ko amahirwe FDLR yagiraga ari ukubona umuntu ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahungira muri RDC, akayiyungaho, kuko yamwifashishaga nk’umuhanuzi, agatangarizwa abarwanyi ko ari Imana yamutumye.

Ati “Reka mbyite ngo twabaga tugize Imana, hakagira nk’umuntu wakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi hano, agahunga ubutabera, icyo gihe twabaga twungutse. Ntabwo twamwitaga impunzi, twamwitaga umuhanuzi, tukamutangariza abasirikare n’abaturage tuti ‘Hari umuhanuzi waje’.”

Maj (Rtd) Makuza yavuze ko uwabaga ahunze yabuzwaga kubwira abarwanyi ko atorotse ubutabera, ahubwo ko yagombaga kuvuga ko yemeye kuva mu Rwanda, asiga byose yari afite, arabasanga kugira ngo bifatanye gufata igihugu kuko ngo yabaga yabonye byegereje.

Ati “Kwari ukumukoresha ingendo, dusura abasirikare aho bari mu birindiro byabo n’abaturage atanga ubwo buhamya, noneho akaza no kuvuga ati ‘Imana yarantumye ngo mwitegure’. Ahunze ubutabera, ntabwo dushaka ko aba impunzi.”

Mu 2001, abarwanyi ba FDLR bagabye igitero gikomeye mu Rwanda bahaye izina ‘Oracle du Seigneur’. Ni kimwe mu byari bishingiye ku buhanuzi, aho abarwanyi b’uyu mutwe bari babeshywe ko bagiye gufata igihugu.

Maj (demob) Makuza yagize ati “Icyo gitero twacyise Oracle du Seigneur. Ngenekereje cyari ‘Igitangaza cy’Imana’. Twaje twateguye abahanura ko bagomba guhanura ko igihe kigeze tugomba gutera u Rwanda. Twe ibyo twapanze twabaga tubizi, ko tugomba kurwana ariko abo tuyobora bo bakaza bazi ko baje mu mugambi w’Imana.”

Yasobanuye ko iki gitero cyafatiwemo abarwanyi benshi ba FDLR, bake basigaye basubira muri RDC, bahurizwa mu biganiro byo kubatera morale byari biherekejwe n’amasengesho, abahanuzi bababwira ko igitero kitagenze neza kubera ko bishoye mu byaha birimo ubusambanyi.

Pasiteri Niyonzima yavuze ko hari ubwo we na bagenzi be bari bagiye kugaba igitero gikomeye mu Rwanda, bageze mu birunga, bajya gusenga, abahanuzi bababwira ko babonye umuhanda wa Gisenyi-Ruhengeri ufashwe.

Ati “Hari n’aho twageze mu birunga, tujya gusenga, abahanuzi bati ‘Tubonye umuhanda Gisenyi-Ruhengeri urafashwe, gubonye ingabo zirimo kugenda zigiye i Kigali. Njyewe nasigaye mu birunga ariko abasirikare twari twajyanye, njyewe nari nturutse Rutshuru. Bari bajyanye nk’abasirikare 2000 ariko twagarutse tutarenze abasirikare 50. Abandi bose bafashwe, abandi bapfuye.”

Maj (demob) Makuza na Pasiteri Niyonzima bashimangiye ko ubuhanuzi muri FDLR ari ikinyoma, basaba abarwanyi bakiri muri uyu mutwe cyane cyane urubyiruko kureka kubwishingikirizaho no kurangazwa n’abasaza, bagataha, bakubaka ubuzima bushya nk’abandi bemeye gutaha mu Rwanda.

Pasiteri Niyonzima Jean Damascène yavuze ko ubuhanuzi muri FDLR bwatangiriye kuri Nyiraruvugo Taciana wamenyekanye cyane muri Masisi

Abarwanyi bato ba FDLR babeshywa n’abitwa abahanuzi ko bagiye gufata u Rwanda, bakaguma mu mashyamba RDC kubera icyo cyizere

Maj (Demob) Makuza Anastase yavuze ko abayobozi ba FDLR baba babizi ko ubuhanuzi ari ikinyoma, ariko abarwanyi bato bo bagafata ibitero byabo nk’umugambi w’Imana

Ivomo: IGIHE

2026-08-22
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Impano z’abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025

Impano z’abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025

Ubwanditsi 29 Aug 2025
Polisi y’u Rwanda irasaba kwitwararika umutekano w’abanyeshuri bajya mu biruhuko

Polisi y’u Rwanda irasaba kwitwararika umutekano w’abanyeshuri bajya mu biruhuko

Ubwanditsi 20 Jul 2016
Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Ubwanditsi 17 Sep 2016
RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

Ubwanditsi 15 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza  Leta y’Urwanda
ITOHOZA

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2016
Amaraso mashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN
ITOHOZA

Amaraso mashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Europa League: Arsenal na Chelsea mu makipe umunani yageze muri ¼
IMIKINO

Europa League: Arsenal na Chelsea mu makipe umunani yageze muri ¼

Ubwanditsi 15 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru