• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Ubwanditsi 28 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Byari bimenyerewe mu basirikari b’amapeti adakanganye muri FARDC, binubira uburyo igisirikari cyabo kitagira icyerekezo, bigatuma bitwara nk’amabandi cyangwa abagize umutwe w’iterabwoba.

Ubu noneho byatangiye no kumvikana mu ba jenerali, basanga imiyoborere ya Kongo nta handi iganisha uretse koreka igihugu.

Urugero rwa hafi ni urwa Gen. Gabriel Amisi uzwi ku izina rya “Tango Four”, akaba yeruye avuga ko urebye imyitwarire ya FARDC, haba ku rugamba, haba no mu mibanire yayo n’abaturage, ngo aterwa ipfunwe no kwitwa umusirikari wa Kongo.

Ubwo kuri uyu wa gatanu, tariki 27/10/2023 yari mu nama n’abandi basirikari bakuru mu mujyi wa Lubumbashi, Gen. Tango Four yagize ati:”Mwe mwumva mudafite ikimwaro cyo kuba abasirikari b’iki gihugu? Njyewe iyo ndi i Kinshasa sinkirirwa nambara uniform kuko bintera ipfunwe”.

Gen. Gabriel Amisi”Tango Four” ni umwe mu basirikari bafite ibigwi muri FARDC, kuko yagiye agira imyanya ikomeye mu ngabo za Kongo, harimo no kuyobora uduce tw’imirwano mu ntambara zinyuranye. Ubu ni Umugenzuzi Mukuru wa FARDC, (Inspector General). Abazi neza Gen Tango Four bahamya ko atishimiye itonesha mu gisirikari cya Kongo, aho Perezida Tshisekedi ngo azamura mu ntera abo ashaka, agapyinagaza abo ashaka, agendeye ku cyenewabo, irondakoko n’irondakarere.

Urugero ruvugwa ni urwa Gen. Christian Tchiwewe wahawe amapeti 3 akomeye cyane mu gihe cy’imyaka 3 gusa, kandi ngo nta gikorwa na mba cy’ubutwari yagaragaje.

Ikindi bivugwa ko cyarakaje abajenerali benshi, cyane cyane abakoranye na Perezida Joseph Kabila, ni uburyo Tshisekedi yafunguye Col. Eddy Kapend wari warakatiwe gufungwa burundu kubera iruhare rwe mu iyicwa rya Laurent Désiré Kabila, ndetse Tshisekedi akamugira”Jenerali” uyobora ingabo mu gace Kabila akomokamo!

Uwitwa Gen. John Numbi (bitazwi neza aho aherereye), nawe aherutse guha gasopo Tshisekedi, amubwira ko natareba neza imikorere ye izamushyira mu y’abagabo.

Nyuma y’amagambo ya Gen Numbi , Perezida Tshisekedi yaranzwe no guhuzagurika, azamura mu ntera bamwe mu basirikari bakuru, ari nko kubagusha neza kuko akeka ko bashobora kumuhirika ku butegetsi.

2023-10-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere

Ubwanditsi 28 Sep 2023
Tuzihorera Ku Muntu Wese Uzi Ko Yamennye Amaraso Y’umuturage Wa Uganda-Perezida Museveni

Tuzihorera Ku Muntu Wese Uzi Ko Yamennye Amaraso Y’umuturage Wa Uganda-Perezida Museveni

Ubwanditsi 11 Jun 2018
U Rwanda rwasabye u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Bihozagara

U Rwanda rwasabye u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Bihozagara

Ubwanditsi 31 Mar 2016
Rurambikanye hagati Kayumba  n’umugore we Rosette

Rurambikanye hagati Kayumba n’umugore we Rosette

Ubwanditsi 11 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urujijo K’Umunyamakuru Wakoreye The New Times Yaburiwe Irengero Muri Uganda

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.
Amakuru

Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.

Ubwanditsi 04 Mar 2021
Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Mu Mahanga

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 14 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru