• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 27 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru avuye muri RNC yatangiye gucicikana ku munsi w’ejo ko uwari Umuvugizi wa RNC akaba yari ashinzwe iperereza muri RNC yamaze gusezera mu iri ihuriro ndetse no ku nshingano amazeho igihe, iri yegura kandi rikaba ryamaze kwemezwa na  Gervais Condo Umunyamabangamukuru wa RNC mu itangazo yamaze gushyira hanze .

Imvo n’imvano yo kwegura n’iyihe?

Amakuru ava imbere muri RNC, avuga ko  ikibazo nyamukuru cyatumye Turayishimiye Jean Paul yegura ari ikibazo cya Ben Rutabana ndetse n’amakimbirane amaze iminsi agugwa muri uyu mutwe w’iterabwoba aho agatsiko kayobowe na Jean Paul Turayishimye , Major Micombera , Ben Rutabana na Lea Karegeya kashatse guhirika Kayumba Nyamwasa kamushinja kwicisha abasilikare ba RNC bari muri RD-Congo aho yabimye ubufasha kugeza ubwo baje kuhatikirira ndetse n’uwari ubayoboye  Maj ltd Mudasiru, agatabwa muri yombi kuri ubu akaba ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, aho amaze kwemera ibyaha byose aregegwa.

Mu byarambiye Jean Paul nuko azi neza ko dosiye ya Rutabana ko yafungishijwe na Kayumba Nyamwasa bigizwe uruhare na Muramu we Frank Ntwali.

Ben Rutabana nk’uwari ushinzwe ibikorwa byo kongerera imbaraga RNC na Jean Paul Turayishimiye wari ushinzwe ibikorwa by’iperereza muri RNC ntibigeze baha Kayumba Nyamwasa amahoro bamusaba kuvangura ibikorwa bya RNC n’iby’umuryango we dore ko 70% birenga by’imisanzu itangwa n’abarwanashyaka itakarira mu mufuka we n’abazamu bamurinda, ikindi n’ukuntu Frank Ntwali  ngo yivanga mu bikorwa byose yitwaje Kayumba Nyamwasa ibi byose bikaba byarananije Ben Rutabana na Jean Paul Turayishimiye na Major Micombero.

Iturufu yo kwihakana Maj.Habibu Mudasiru na bagenzi be, n’ubwo Jean Paul yitunatunnye akavugira kuri za Radio mpuzamahanga ahakana ibya Ben Rutabana, akihakana ibya Maj.Mudasiru ni nako abanyapolitiki bahoze muri RNC batatinye kumuha urw’amenyo harimo nka Noble Marara na Dr.Theogene Rudasingwa, ndetse n’Umwami wa UFAMAMBO ho muri Masisi witwa BIGEMBE Jean Paul yitabaje ngahishe ingabo za Maj.Mudasiru.

Amakuru aravugako  na Madame Lea Karegeya nawe yaba yamaze gutanga ibaruwa isezera kuri RNC, mu gihe havugwamo aka kaduruvayo kose biravugwa ko urwego rw’iperereza CMI rwo muri Uganda ruri kugerageza guhuza abatavuga rumwe muri RNC ngo barebe uko bazimya uwo muriro.

Sibyo kuza CMI ikaba iri gukorana inama n’abafatanyabikorwa babo aribo P5, FPP na RUD URUNANA inama yatangiye  kuwa 4 kugira ngo barebe uko bazanzamura ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC, atuye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba ayobora ikigo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,akaba ari impuguke mu by’amategeko, mu byo yakoze bigayitse n’amatsinda yari yarubatse mu gihugu ashinzwe kunyanyagiza impapuro mpuha (tract) n’amagerenade yaterwaga Nyabugogo akaba kandi yarigeze kuba Umunyamabanga wihariye wa Gen.Kayumba Nyamwasa mu gihe cy’imyaka 5 ubwo yari Umuyobozi mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.

2019-10-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC

Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Ubwanditsi 07 Oct 2023
Aloys Ntiwiragabo ari mu bantu bahinduye Rouen indiri y’Interahamwe, Ingabire Victoire niho yaherewe amabwiriza ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009

Aloys Ntiwiragabo ari mu bantu bahinduye Rouen indiri y’Interahamwe, Ingabire Victoire niho yaherewe amabwiriza ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009

Ubwanditsi 28 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

SoftPower  igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

SoftPower igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda

Ubwanditsi 12 Jan 2018
AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5
Amakuru

AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5

Ubwanditsi 10 May 2024
Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite
INKURU NYAMUKURU

Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite

Ubwanditsi 20 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru