• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Ubwanditsi 10 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma yaho Ben Rutabana arigishijwe na Kayumba Nyamwasa, amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko haba hari undi mugambi wo guhitana Maj. Micombero Jean Marie na Jean Paul Turayishimiye.

Jean Paul arazira ko yanze kwitandukanya na Rutabana mu gihe yaratangiye kuzana impinduka muri RNC kandi Kayumba atabikozwa.

Mbibutse ko mu nama iheruka guhuza abayoboke ba RNC, havutse guhangana kubashyigikiye Kayumba n’abashyigikiye  umuryango wa Rutabana; Jean Paul akaba yarafashe icyemezo cyo kugaragaza ukuri ko umuntu wa mbere ukekwa k’wibura rya Rutabana ari Kayumba   cyangwa undi bakorana bya hafi.

Soma inkuru bifitanye isano:  Amakimbirane Muri RNC Agiye Gutuma Uruhande Rwa Leah Karegeya Na Jean Paul Rwitandukanya N’urwa Kayumba Nyamwasa

Ibi byarakaje Kayumba cyane atangira no gushaka uburyo yahitana Jean Paul, umwana Kayumba afata ko yirereye, yaba yaramwigometseho.

Amakuru dufitiye gihamya agaragaza ko Frank Ntwari yari Uganda mu gihe Rutabana yahageraga, kuki batabivuga bakaba babihisha? Bigaragaze uruhare rwabo rutaziguye mw’ishimutwa rye.

Ibyo Frank yakoze mu kurigisa Rutabana yabikoranye na bamwe mu nzego zishwinzwe umutekano muri Uganda zirimo abayobozi ba  CMI na ISO nabo bagakwiye kubibazwa.

Mu kiganiro VOA (Ijwi ry’Amerika) na BBC gahuza miryango byagiranye na bamwe mu bayoboke ba RNC, byanavuganye n’umugore wa Rutabana wabanje kwamagana ibaruwa umuryango wanditse yari igenewe RNC gusa ariko yo ikayishyira ku mbuga nkoranyambanga. Ikindi Diane Rutabana yemeza ko umugabo we koko yagiye  Uganda afite na visa yahawe na leta ya Uganda, akanemeza ko banavuganye akihagera ariko aza kumubura nyuma y’iminsi bavuganye. Yongeraho ko RNC yamwijeje kumuhuza n’umugabo we ariko biza kwanga biba iby’ubusa baramurigisa.  Diane yemeza ko umugabo we yari afitanye amakimbirane akomeye na Ntwali Frank, muramu wa Kayumba akagaragaza ko bimuteye impungenge k’ubuzima bw’umugabo we waburiwe irengero muri Uganda aho yari yakoreye uruzinduko ‘rw’akazi’.

Maj Micombero nawe yabaye umurakare muri RNC mu gihe abona ko ntagaciro agihabwa, kubera ikimenyane no kwikubira kuri mu buyobozi bwa RNC; Kayumba akaba akeka ko ashobora kumusimbura haramutse habaye ubwisanzure buhagije. Ibi bikaba impamvu yo gushaka kumirigisa nawe ngo amwikize asigare ahanganye nabo yita bato.

Kayumba yabonye Rudasingwa, Sankara n’abandi baramucitse none akaba yarayimeje gukoresha ubushobozi afite mu nzego z’umutekano muri Uganda mu kwigizayo abandi bagira igitekerezo cyo kwitandukanya nawe.

Ibi byose bije nyuma yaho Kayumba Nyamwasa agerageje ariko bikamupfubana umugambi wo kwirukana, muri RNC, abarimo Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana, Major Micombero JMV na Lea Karegeya.  Uyu mugambi wa Kayumba wo kwirukana  muri RNC abari inkoramutima ze awushishikarijwemo na Brig.Abel Kandiho umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare muri Uganda- CMI, nyuma y’aho Kayumba amwitabaje akoresheje intumwa ye Frank Ntwali ujya mu butumwa  I Kampala uko yishakiye. Aba Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana na Major Micombero JMV bari bafite umugambi wo gukorera Coup d’Etat Kayumba Nyamwasa, bakamuhirika k’ubuyobozi bwa RNC.

Amakuru tuzabagezaho ubutaha aravuga ko ubu bushyamirane hagati y’abayobozi ndetse n’abayoboke ba RNC buzasiga benshi bahasize agatwe cyangwa bagatatana ubudasubirana.

2019-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugabo  wo mu Karere ka Nyamasheke ‘Nzirabatinya Emmanuel’ yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ‘Nzirabatinya Emmanuel’ yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana

Ubwanditsi 03 Jun 2017
Twibutse Abantu Ubusambo n’Ubugwari bwa Kayumba Nyamwasa, Uwo ari we aho kubeshya abatamuzi

Twibutse Abantu Ubusambo n’Ubugwari bwa Kayumba Nyamwasa, Uwo ari we aho kubeshya abatamuzi

Ubwanditsi 10 Aug 2023
Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Ubwanditsi 22 Jul 2019
Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?

Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?

Ubwanditsi 20 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

New-RNC mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents).
ITOHOZA

New-RNC mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents).

Ubwanditsi 03 Aug 2016
General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse
ITOHOZA

General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

Ubwanditsi 13 Apr 2019
Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho
Mu Mahanga

Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho

Ubwanditsi 06 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru