• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Ubwanditsi 01 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Amakuru aturuka i Burundi aravuga ko bamwe mu Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD FDD,  batangiye kwicwa kugira ngo Leta y’icyo gihugu irebe ko yarokoka iperereza ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.

Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ivuga ko abicwa ni abatagaragaza amatwara akarishye yo gushyigikira Perezida Nkurunziza, ku buryo bashobora kuzamenera abakozi ba ICC amabanga babitse ku bwicanyi bwakozwe hagati ya 2015 na 2017.

Vanessa Kaneza, wahungiye mu Rwanda avuga ko yari Imbonerakure akaza kubivamo, umugabo we akabikomeza ariko akaba yarishwe kugira ngo ‘atazatatira igihango.’

Yagize ati “Narasengaga buri munsi ngo umugabo wanjye nawe ave mu byo guhiga abantu ariko sinari mufiteho ububasha, ubu yarapfuye urupfu rwe ndaruryoza Perezida [Nkurunziza].

Avuga ko umugabo witwa Aime Manirakiza yahoze ku rugerero, nyuma aba Imbonerakure.

Yakoreye cyane ahitwa i Musaga mu Mujyi wa Bujumbura aho Imbonerakure zagaragaye zirasa abigaragambya basaba ko Nkurunziza atakwiyamamariza manda ya Gatatu muri 2015.

Kuva muri Gicurasi Manirakiza w’imyaka 40 yarabuze, umugore we Kaneza ahungira mu Rwanda, nyuma aza kubwirwa ko yishwe na bagenzi be b’Imbonerakure ku mategeko avuye hejuru.

Impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu, Pierre Claver Mbonimpa, yatangaje ko muri iki gihe ICC yatangaje ko igiye gukora iperereza ku bwicanyi mu Burundi, abicwa bashobora kuziyongera.

ICC ivuga ko izakora iperereza ku byaha byakozwe na Leta ya Nkurunziza birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu n’iyicarubozo.

Kuba abatangabuhamya batangiye kuburirwa irengero, ngo bishimangira ibivugwa na Guverinoma y’u Burundi ko izitambika iperereza ry’urwo rukiko ariko bigahishura ko itewe ubwoba n’uko rizaba dore ko yari yamaza no kwivana muri urwo rukiko yibwira ko birangiriye aho.

Umwe mu barwanya Leta y’u Burundi, Pacifique Nininahazwe, avuga ko mu myaka ibiri ishize ababuriwe irengero barimo abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye, abanyamakuru, ba maneko, abapolisi, abasirikare n’abasivili.

Nta muyobozi ku ruhande rw’u Burundi wigeze ashaka kugira icyo avuga kuri aya makuru kuko abajijwe bose batasubije.

2017-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Ubwanditsi 01 Feb 2025
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Ubwanditsi 09 Feb 2021
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Ubwanditsi 29 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo
UBUKERARUGENDO

Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Ishoramari rishya mu Rwanda ryageze kuri miliyari $2.4 mu 2019
UBUKUNGU

Ishoramari rishya mu Rwanda ryageze kuri miliyari $2.4 mu 2019

Ubwanditsi 08 Jan 2020
Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda
Mu Mahanga

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Ubwanditsi 08 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru