• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Ubwanditsi 27 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ukuri ni iki? Ukuri wakurebera mu mvugo no mu bikorwa. Abateguye umugambi wa Jenoside kubera ingengabitekerezo yabo, bumvaga bari mu kuri. Kugeza nuyu munsi ababishaka bareba ukwiregura kwa Bagosora yarinze akatirwa avuga ko bari mu kuri.

Mu kwezi kwa mbere 1994, uwari Minisitiri w’itangazamakuru Faustin Rucogoza yatumije abari ku ruhembe rwa RTLM aribo Kabuga Felesiyani, Jean Bosco Barayagwiza na Ferdinand Nahimana arabacyaha avuga ko itangazamakuru ribiba amacakubiri nta mwanya rifite mu Rwanda.

Ayo macakubiri yiyamaga yamugizeho ingaruka kuko yishwe we n’umuryango we wose. Nyamara Kabuga yisobanura yavugaga ko RTLM ivuga ukuri ivugira rubanda.

Ari mu nkambi ya Mugunga, Nzirorera Joseph yabwiye itangazamakuru ko aribo bafite ukuri kuko abaturage babakurikira bagahunga FPR. Ukuri wivuga ukugena ukurikije ingengabitekerezo yawe. Reka hagire abakubwira ko uri mu kuri cyane cyane inzego za Leta.

Hagati ya 1990-1994 mu Rwanda habaga ibitangazamakuru byandika birenga 90 muri ibyo ibirenga 10 byabibaga urwango mu kubiba amacakubiri mu izina rya Hutu Power ubundi bakavuga ko ari Ijwi rya Rubanda.

Ibyamenyekanye cyane cyane ni Kangura (Ijwi rya Rubanda), Le Medaille Nyiramacibiri, Interahamwe (Umwanditsi mukuru yari Etienne Karekezi ubarizwa mu Ijwi ry’Amerika), Intera, Jyambere n’ibindi. Muri icyo gihe kandi habaga Televiziyo imwe rukumbi, Televiziyo y’u Rwanda na Radiyo ebyiri arizo Radio Rwanda na Radiyo rutwitsi RTLM.

Kubera ingengabitekerezo iba ifitwe n’abanditsi bakuru cyangwa abayobozi bibyo bitangazamakuru, akenshi bumva ko bavuga ukuri. Umugome ntamenya ko ari umugome, ubimenya ni uwo yahohoteye.

Muri iki gihe imyaka 27 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igihe habaye impinduka mu itangazamakuru kubera Internet. Umuntu umwe arabyuka akajya kuri Internet ngo yabaye umunyamakuru. Mu gihe ahandi ku isi hari imirongo ntarengwa mu kubiba urwango cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi kuko bisibwa kandi ukabihanirwa, mu Rwanda ntabwo byitabwaho n’ibihugu bifite iyo miyoboro kuko baba bishakira amafaranga.

Ariko nanone Leta ntiyagakwiye kureberera. Ibinyamakuru bya Hutu Pawa, byari bifite intego yo kwangisha umuhutu icyitwa umututsi yaba ari uw’imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Nafashe umwanya nkurikirana ibitangazwa na Cyuma Hassan Dieudonne na Rashid ku mbuga zabo za YouTube nsanga ntaho ukuri kwabo gutandukaniye nukuri kwa RTLM.

Mu magambo ye Rashid yavuzeko Bagosora yasubizwa mu buzima busanzwe naho Agathe Kanziga akubakirwa ingoro nk’uwabaye umugore wa Perezida. Kuri Rashid ibyaha bya Jenoside byakozwe nabo tuvuze bari mu kuri. Kuko basangiye ingengabitekerezo Rashid aramuvuganira.

Amagambo abiba urwango akoreshwa binyuze no mu rwenya ariko ubutumwa bugatambuka. Agnes Uwimana na Rashid usanga babigize urwenya. Bikibutsa Noel Hitimana na Kantano uburyo bakoreshaga urwenya kuri RTLM batambutsa amagambo abiba urwango ku batutsi, bakabita amazina bashaka.

U Rwanda rwa nyuma ya Jenoside ni u Rwanda rufite ibikomere, korohera abo ba Cyuma na Rashid gukomeza gutoneka abantu, byaba ari ugusenya umuryango nyarwanda. Dore ko banabihemberwa.

Muri babandi babakurikira ikigo cya Google gifite na Youtube kirabahemba ariko cyane cyane bagaterwa inkunga nababa hanze basangiye ingengabitekerezo.

2021-11-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Ubwanditsi 17 May 2024
Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Ubwanditsi 06 Oct 2022
Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Ubwanditsi 08 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira  mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato
ITOHOZA

Nyuma yo gutangaza amakuru nta burenganzira mu ijoro ryakeye Serge Ndayizeye bari bamwivuganye habura gato

Ubwanditsi 14 Sep 2016
Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo
Amakuru

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Ubwanditsi 30 May 2022
Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma
Mu Mahanga

Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma

Ubwanditsi 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru