• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hafashwe ingamba zikomeye ku bayisilamu bakora ibikorwa byo gufasha.

Hafashwe ingamba zikomeye ku bayisilamu bakora ibikorwa byo gufasha.

Ubwanditsi 06 Jun 2017 Mu Rwanda

Imiryango nterankunga yabujijwe kongera gufasha abayisilamu batandukanye barimo abakene, abarwayi cyangwa abageze mu zabukuru mu gihe cyose umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) utabizi.

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu tariki 2 Kamena 2017, nyuma y’uko hagiye hagaragara imiryango nterankunga itandukanye yafashaga abayisilamu mu ibanga ubuyobozi bukuru bwabo butabizi.

Ubusanzwe abayisilamu bari bafite umuco wo gufasha abatishoboye cyane cyane mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan nk’uko imyemerere y’iri dini ibibashishikariza.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda buvuga ko ari icyemezo cyafashwe mu rwego rwo guca akajagari mu bijyanye no gufasha abatishoboye, bityo ko bikwiye gukorwa binyuze mu murongo muzima.

Nyuma y’uko iki cyemezo gifashwe, abayisilamu batandukanye barabyijujutiye cyane bibaza impamvu RMC yafashe uyu mwanzuro. Mu kiganiro bamwe mu bayisilamu bagiranye na IGIHE, bavuze ko batishimiye na gato uyu mwanzuro ngo kubera ko utandukanye n’imyemerere yabo.

Umwe utarashatseko izina rye ritangazwa yagize ati “Ni gute ubuyobozi bushobora kubuza abantu gufasha abatishoboye kandi idini ribidutegeka? kuki bumva ko buri kintu cyose kijyanye n’inkunga kigomba kubanyuraho? Njye nta kindin abonye bakeneye ahubwo barashaka ko amafaranga y’abaterankunga yose yajya abanyuraho kugira ngo babone uko bayirira.”

Kamatari Husein we yagize ati “Biriya bintu byaratubabaje 100% ni hehe byanditse ko umuntu najya gufasha abatishoboye agomba kubinyuza mu buyobozi koko? Ahubwo ibi bintu inzego zisumbuye zari zikwiye kubikurikirana kuko abayobozi bacu basigaye buri kintu bagisanisha n’imitwe y’iterabwoba kugira ngo babone uko batuyobora uko bishakiye.”

Imamu w’Umujyi wa Kigali, Sheikh Sindayigaya Musa, yasobanuye ko RMC itabujije abayisilamu gufasha abatishoboye, ahubwo ko hafashwe iki cyemezo kugira ngo uburyo bwo gufasha abatishoboye bugire umurongo mwiza bukorwamo.

Yagize ati “Icyo nakosoraho cya mbere ntabwo umurongo uhari ari ukubuza, kuko umuyisilamu ushaka gusangira ifutari na mugenzi we ntabwo abibujijwe ariko wa wundi ushaka kurenga imbago z’urugo rwe agashaka gufasha abandi yabakusanyirije hamwe kabone n’iyo haba ari iwe agomba kubimenyesha umukuru w’umusigiti begeranye kubera ko ari we uba uzi abayisilamu batishoboye aho cyane cyane ko aba anafite urutonde rwabo.”

-6817.jpg

Yasoje avuga ko RMC yafashe umurongo mushya w’uko nta miryango nterankunga izongera gufasha abayisilamu ubuyobozi bwabo butabizi mu rwego rwo kwanga ko hari abagizi ba nabi biyitirira islam bashobora kwitwaza izo nkunga.

2017-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’iminsi 211 ari umutoza mukuru wa Kiyovu SC, Karekezi Olivier yatandukanye n’iyi kipe nyuma yaho ataraye mu mwiherero w’urucaca.

Nyuma y’iminsi 211 ari umutoza mukuru wa Kiyovu SC, Karekezi Olivier yatandukanye n’iyi kipe nyuma yaho ataraye mu mwiherero w’urucaca.

Ubwanditsi 02 May 2021
Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura

Ubwanditsi 13 May 2017
Abandi basirikare 140 ba RDF boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Abandi basirikare 140 ba RDF boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Iya 8 Gicurasi 1994: FPR yatangarije Radiyo RFI intego y’urugamba yarwanaga

Iya 8 Gicurasi 1994: FPR yatangarije Radiyo RFI intego y’urugamba yarwanaga

Ubwanditsi 08 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.
Amakuru

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Ubwanditsi 07 May 2021
Ibyo kwitega kuri telefoni nshya Apple iteganya gushyira ku isoko
IKORANABUHANGA

Ibyo kwitega kuri telefoni nshya Apple iteganya gushyira ku isoko

Ubwanditsi 11 Sep 2018
Igitekerezo : APR FC yegukanye umwanya wa 2 muri CECAFA Kagame Cup 2024 si iyo kunengwa
Amakuru

Igitekerezo : APR FC yegukanye umwanya wa 2 muri CECAFA Kagame Cup 2024 si iyo kunengwa

Ubwanditsi 23 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru