• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu

Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu

Ubwanditsi 13 Sep 2016 Mu Rwanda

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, muri iki cyumweru yishyuye amafaranga yaregwaga yuko yibye igihugu ariko abatavuga rumwe nawe bakavuga yuko ibyo bitamuhanaguraho icyaha !

Muri 2014 nibwo umuvunyi mukuru muri Afurika y’Epfo, madamu Thuli Madonsela, yasohoye raporo igaragaza ukuntu Perezida Zuma yanyuruje umutungo w’igihugu mu kuvugurura inyubako ye bwite iri Nkandla muri Kwazulu Natali.

Iyo raporo y’umuvunyi mukuru yavugaga yuko inyubako ya Perezida Zuma yakoreshejweho amafaranga y’igihugu kandi bitakabaye ngombwa, igasaba Zuma yuko yashyira mu gaciro akagaruza ayo mafaranga.

Ayo mafaranga Zuma yashinjwagwa kuba yaranyuruje yari yerekeranye n’iyo nyubako guverinoma yasanishije amadolari ya Amerika angana na miliyoni 24, bivugwa yuko iryo sanwa ryakozwe ku mpamvu z’umutekano wa Perezida.

Umuvunyi mukuru akavuga yuko nta kibazo kuvugurura ibintu bijyanye n’umutekano wa Perezida ariko akabaza niba iyubakwa ry’ibiraro by’inka kimwe n’iburugu by’inkoko nabyo byari bijyanye n’umutekano wa Perezida w’igihugu. Ibindi Madonsela yahamyaga yuko byakozwe kuri iyo nyubako kandi ntaho byari bihuriye n’umutekano byari uyubakwa ry’ahakorerwa siporo yo koga (swimming pool) kimwe n’aho bakirira abashyitsi.

Ibyo birego Zuma yashatse kubifata ku buryo bworoheje ariko aza gusanga ibintu bikomeye. Perezida Zuma yabanje gushyiraho komisiyo ebyiri za leta ngo zibikoreho iperereza, zombi zimugira umwere harimo n’iya shekeje abantu cyane bigatuma barushaho gusakuriza icyo kibazo.

Iyo komisiyo yari iya Minisiteri ifite Polisi mu nshingano zayo. Raporo yayo yavugaga yuko iby’uko hari amafaranga yakoreshejwe kubaka swimming pool byo nta kibazo ngo kuko iyo swimming pool ari igikoresho kizimya umuliro !

Ibintu byakomeje gusakuzwa ikibazo gitwarwa mu rukiko rw’itegeko nshinga narwo rutegeka Zuma kuzishyura amafaranga yose yakoreshejwe ku bintu bitanjyanye n’umutekano, birimo iyo swimming pool, inyubako z’amatungo n’aho bidagadurira. Rwategetse Minisiteri y’imari kuzakora ibarura ikagena ayo mafaranga.

-4056.jpg

Perezida Jacob Zuma

Iyo Minisiteri yaje gutanga raporo yuko ayo Zuma agomba kwishyura angana n’amadolari ya Amerka ibihumbi 542, Banki nkuru y’icyo gihugu ikavuga yuko koko Zuma yayishyuye mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko abatavuga rumwe nawe bakavuga yuko ayo yishyuye ari make cyane ngo kandi kwishyura kudakuraho umuntu icyaha !

Kayumba Casmiry

2016-09-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Ubwanditsi 06 May 2021
Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract  iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba

Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba

Ubwanditsi 16 Apr 2017
Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Abanyeshuri b’abanyarwanda 17 baracyari muri Uganda nyuma y’ifungwa rya Makerere

Ubwanditsi 03 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda
Amakuru

Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda

Ubwanditsi 24 Sep 2020
Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.
Uncategorized

Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.

Ubwanditsi 25 Jan 2021
U Burundi bwemeye kwitabira inama ya EAC iheruka gusubikwa
ITOHOZA

U Burundi bwemeye kwitabira inama ya EAC iheruka gusubikwa

Ubwanditsi 16 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru