• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

RUSHYASHYA 24 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nkuko byatangajwe na Africa Intelligence, ubutabera bw’u Bubiligi buri gusuzuma ku buryo bwimbitse imikoreshereze y’amakonti muri banki y’abagize umuryango wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi. Iperereza riyobowe na prokirikere Ann Fransen wo ku rwego rwa leta y’u Bubiligi, rikubiyemo ibirego bijyanye na ruswa, kunyereza umutungo no kubyaza inyungu amafaranga binyuze mu bikorwa bya mine mu ntara za Katanga.

Ibi byatangijwe n’ikirego cyatanzwe muri Nyakanga i Bruxelles n’amashyirahamwe n’imiryango ikorera mu karere ka Katanga. Icyo kirego cyashinjaga abagize umuryango wa Tshisekedi icyenda, bose bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, kuba baragize uruhare mu “kwigarurira” umutungo w’amabuye y’agaciro akomoka mu bucukuzi bwa artisanal mu ntara za Lualaba na Haut-Katanga.

Mu rwego rwo gukomeza iperereza, ubutabera bw’u Bubiligi bwandikiye banki zitandukanye busaba ko zabwereka inyandiko z’amakuru y’imikoreshereze y’imitungo ya Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida, ndetse na Fanny Tshisekedi. Uretse abo, hanasuzumwa n’amakuru ajyanye n’imitungo ya Christian Tshisekedi, Jacques Tshisekedi, Jean-Claude Tshisekedi, ndetse na Anthony Tshisekedi. Gusa kugeza ubu, iryo perereza riracyari mu rwego rwa mbere, kuko nta mucamanza urahabwa dosiye ku buryo bweruye.

Mu ntangiriro za Ugushyingo, prokirikere Ann Fransen yagiriye uruzinduko rugufi muri Kinshasa. Ubutabera bw’u Bubiligi bwavuze ko urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye mu by’ubutabera hagati y’ibihugu byombi, nubwo bwemeje ko hari “iperereza ritandukanye ririmo imikoranire hagati ya Bubiligi na RDC.”

Kuva Tshisekedi yagera ku butegetsi, yaranzwe na ruswa icyenewabo no kwikubira umutungo wa Leta.

2025-11-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi  rwabohoye u Rwanda

Museveni yiyitiriye urugamba rw’Inkotanyi rwabohoye u Rwanda

Ubwanditsi 25 Jan 2018
PSG yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League isezereye Bayern Munichen, rutahizamu wayo Neymar atangaza ko azaguma muri iyi kipe.

PSG yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League isezereye Bayern Munichen, rutahizamu wayo Neymar atangaza ko azaguma muri iyi kipe.

Ubwanditsi 14 Apr 2021
Minisitiri Mushikiwabo yavuye imuzi ibyo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya na Israel

Minisitiri Mushikiwabo yavuye imuzi ibyo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya na Israel

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba  Beach Volleyball Tournament 2023

Mbonigaba Vincent na Habanzintwari mu bagabo na Amito Sharon na Cathy mu bagore begukanye Mamba Beach Volleyball Tournament 2023

Ubwanditsi 18 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe
Mu Mahanga

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe

Ubwanditsi 20 Aug 2016
REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo
Amakuru

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

Ubwanditsi 09 May 2023
CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.
Mu Rwanda

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

Ubwanditsi 21 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru