• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Huye:Polisi y’u Rwanda iributsa akamaro ko kurara mu nzitiramibu

Huye:Polisi y’u Rwanda iributsa akamaro ko kurara mu nzitiramibu

Ubwanditsi 15 Feb 2016 Mu Mahanga

​Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Chief Superintendent (CSP) Francis Muheto, yasabye abaturage kwirinda malariya bazirikana kuryama mu nzitiramibu kandi iteye umuti.

Ubu butumwa, CSP Muheto akaba yarabutanze mu mpera z’iki cyumweru mu kiganiro yakoreye kuri radiyo y’abaturage y’akarere ka Huye.

Iki kiganiro kikaba cyaratanzwe muri gahunda yatangijwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, yo kurushaho kurwanya indwara ya malariya mu gihugu.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yavuze ko, Huye ari akarere gashyuha ndetse usanga karangwamo imibu myinshi, akaba aribyo bitera ubwiyongere bwa malariya muri aka karere.

Yakomeje asaba abaturage kwirinda iyi ndwara ya malariya bazirikana gutema ibihuru bikikije ingo zabo no kwirinda ibiziba bireka kuko bishobora kororokeramo imibu.

Aha yagize ati:Turabasaba kujya muzirikana buri gihe gukinga inzugi n’amadirishya mu masaha y’umugoroba kugira ngo imibu itinjira mu mazu yanyu.

CSP Muheto yakomeje asaba abaturage bafite ingeso yo gukoresha inzitiramibu mu bindi bikorwa nk’uburobyi kubicikaho ahubwo bakayikoresha uko bisabwa kuko ari bwo buryo bashobora guhangana no guca burundu indwara ya malariya.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kwimakaza umuco w’ubufatanye n’inzego z’umutekano hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye.

Abaturage bagize icyo bavuga kuri iki kiganiro, bifashishije telefoni, bagaragajeko koko malariya ari icyorezo cyugarije ubuzima bw’abaturage, ariko bagaragaza ko nyuma y’inama bagiriwe na Polisi bagiye nabo gushyira mu bikorwa ibyo basabwe byose kandi ko ntakabuza iki cyorezo kizacika burundu.

Mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abaturarwanda, Polisi y’u Rwanda itanga serivisi z’ubuvuzi mu bitaro byayo biri ku Kacyiru kandi ifite ikigo giha ubufasha butandukanye abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe (Isange One Stop Center)kibaha serivisi zo kubasuzuma, kubavura, no kubagira inama bitewe n’ubwoko bw’ihohoterwa bakorewe, kandi ibi byose bikaba bikorwa ku buntuikaba ifite amashami 17 mu turere tw’igihugu.

Polisi y’u Rwanda ifite kandi ibigo nderabuzima 12 mu bice bitandukanye by’igihugu, ikaba yarabyubatse mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi .

Mu myaka itatu ishize, Polisi y’u Rwanda yahaye inzitiramubu imiryango 5000 ndetse irihira ubwishingizi bwo kwivuza imiryango 5000 itishoboye.

RNP

2016-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu yakatiwe igifungo cy’ imyaka 32

Burundi: Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu yakatiwe igifungo cy’ imyaka 32

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasabye sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano gukora kinyamwuga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasabye sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano gukora kinyamwuga

Ubwanditsi 03 Jan 2016
Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi  witabye Imana bitunguranye

Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi witabye Imana bitunguranye

Ubwanditsi 14 Oct 2016
Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose

Dore abameya, abavisimeya n’abagize njyanama z’uturere batowe mu gihugu hose

Ubwanditsi 26 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage
Mu Mahanga

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we
Mu Rwanda

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Ubwanditsi 19 Apr 2017
Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera
POLITIKI

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Ubwanditsi 10 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru