• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Umusore w’imyaka 19 afunzwe akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni

Uganda: Umusore w’imyaka 19 afunzwe akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni

Ubwanditsi 06 Jan 2019 Mu Mahanga

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umusore w’imyaka 19 ashinjwa kubahuka Perezida Yoweri Museveni, akabangamira urugendo rwe atwaye imodoka.

Uyu musore witwa Joseph Kasumba atuye mu Mujyi wa Kanoni ashinjwa ko yatutse umukuru w’igihugu ubwo yavaga mu masengesho asoza umwaka muri Katedarali St John.

Umupolisi utatangajwe imyirondoro ye kuko atemerewe kuvuga mu izina ry’uru rwego yabwiye Dail Monitor ko “Ubwo imodoka ze zari zigeze mu Mujyi wa Kanoni, abasirikare barinda Museveni bategetse umwe mu bashoferi gukura imodoka ye mu muhanda kugira ngo imodoka ziherekeza Perezida zitambuke.”

“Nibwo itsinda ry’urubyiruko rwari ruyobowe na Kasumba ryatangiye guterana amagambo n’abasirikare banatuka Perezida Museveni, bamwita amazina y’ubwoko arimo na Bosco.”

Uru rubyiruko kandi rwanenze perezida ko yubatse imihanda ifunganye.

Kasumba atwara imodoka yari ijyana umusaruro w’ubuhinzi ku isoko ryo muri ako gace.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gomba, Robert Kuzaara yavuze ko uyu musore afungzwe mu gihe iperereza rikomeje.

Yanavuze ko uyu Kasumba ashobora kuburanishwa no guhamwa n’ibyaha byo kubangamira perezida nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda.

Kasumba yiyongereye ku rutonde rw’abantu bakurikiranyweho kwibasira Museveni. Mu Ugushyingo 2018, nabwo Dr Stella Nyanzi wari umwarimu n’umushakashatsi yatawe muri yombi ashinjwa gutuka Museveni na Nyina witabye Imana.

Umuhanzi Moses Nsabuga uzwi ku izina rya Viboyo nawe yatawe muri yombi azira gukora indirimbo yibasira ubutegetsi bwa Museveni, ndetse na Hope Mulanira Kaweesa wakwirakwije amajwi avuga ko azagirira nabi Perezida Museveni.

2019-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire

Imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire

Ubwanditsi 13 Jan 2022
Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Ubwanditsi 06 Jun 2016
Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus yatawe muri yombi

Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus yatawe muri yombi

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Ubwanditsi 18 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.
Amakuru

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Ubwanditsi 25 Jan 2021
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR
Mu Mahanga

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’
Amakuru

Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’

RUSHYASHYA 15 Apr 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru