• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Abakobwa Bose Bashaka Guhatanira Ikamba Ryo Kuba Miss Rwanda 2018 Kwiyandikisha Byatangiye 

Abakobwa Bose Bashaka Guhatanira Ikamba Ryo Kuba Miss Rwanda 2018 Kwiyandikisha Byatangiye 

Ubwanditsi 15 Dec 2017 SHOWBIZ

Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yatangaje ko abifuza guhatanira iri kamba batangiye kwiyandikisha harebwa ibisabwa umukobwa wese wifuza kujya muri iri rushanwa ry’ubwiza.

Ku nshuro ya cyenda hagiye gutoranywa Nyampinga w’u Rwanda uzasimbura Iradukunda Elsa watowe mu 2017. Mbere ye hatowe abandi bakobwa Nubuhoro Jeanne(1991), Uwera Dalila(1993), Bahati Grace(2009), Kayibanda Mutesi Aurore(2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane(2015), Mutesi Jolly(2016) naho mu 2017 hatorwa uwitwa Iradukunda Elsa.

Ishimwe uyobora Rwanda Inspiration Backup yavuze ko kwiyandikisha biciye kuri internet byatangiye saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 ku rubuga rw’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Umukobwa uzatorwa nka Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka azakora imishinga itatu azahuriramo n’ibisonga bye bibiri mu cy’umwaka azamarana ikamba.

Ibikorwa by’ijonjora bizatangira tariki 13 Mutarama 2018 mu Karere ka Musanze, tariki 14 Mutarama 2018 bikomereze mu Karere ka Rubavu, ku ya 20 Mutarama 2018 ni mu Karere ka Huye, tariki 21 Mutarama 2018 bikomereze mu Karere ka Kayonza bikazasorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 27 Mutarama 2018.

Ibisabwa umukobwa wemererwa guhatanira ikamba uyu mwaka:

- Kuba ari Umunyarwandakazi
- Kuba afite hagati y’imyaka 18-24
- Kuba yararangije amashuri yisumbuye
- Kuba avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi, hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili
- Kuba afite indeshyo ya sentimetero 170 kuzamura
- Kuba apima ibiro hagati ya 45-70
- Kuba atari yabyara
- Kuba yiteguye kumara nibura umwaka atuye mu Rwanda, igihe yatsinze
- Kuba atiteguye gukora ubukwe mu gihe cy’umwaka yambaye ikamba
- Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda mu gihe bikenewe

Miss Iradukunda Elsa, Mutesi Jolly na Mpogazi Vanessa bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza Miss Rwanda 2018

Mu bihembo Nyampinga azahabwa harimo imodoka nshya ya Suzuki n’umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda bizatangwa na Cogebanque, amatike y’indege azatangwa na RwandAir, kumwishyurira salon akoreshamo imisatsi umwaka, kumwambika igihe cyose agiye mu marushanwa, kumwishyurira internet y’umwaka n’ibindi.

Imodoka izahembwa Nyampinga w’u Rwanda 2018

2017-12-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless

Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Monaco Cafe na Monaco Cosmetics zikomeje kubagezaho ibyiza zifite utasanga ahandi muri Kigali

Monaco Cafe na Monaco Cosmetics zikomeje kubagezaho ibyiza zifite utasanga ahandi muri Kigali

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw’uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro .

Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw’uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro .

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Ubwanditsi 27 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha
UBUKERARUGENDO

RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha

Ubwanditsi 17 Apr 2019
Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana
ITOHOZA

Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur
Mu Rwanda

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Ubwanditsi 10 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru