• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Ubwanditsi 20 Jan 2018 SHOWBIZ

Kenshi usanga ba bakobwa batangarirwa na benshi ko ari beza ku buranga n’ubwo nta we uba uzi uko bameze imbere ku mutima, batinda kubaka ingo, kandi ubona nta kintu babuze.

Ikinyamakuru Bwiza.com  dukesha iyi nkuru cyakusanyirije bimwe mu bishobora gutuma umukobwa utangarirwa na benshi ku buranga ashobora kumara igihe kirekire yarabuze umuvana iwabo.

 1.Kubatinya: Umukobwa uteye neza, usa neza ku isura, mbese wawundi uca ku basore bakavuga bati ‘uyu mukobwa aracyeye’ akenshi uzasanga abahungu batinya kumuvugisha kandi mu by’ukuri na we akeneye umuba hafi, nta n’uwo agira, ahubwo uko ateye kukamubera imbogamizi yo kumucaho abantu.

2.Kubabonamo agasuzuguro: Rimwe na rimwe hari igihe aba abona abasore benshi bamukeneye, aha niho ahera abatera ikizere, umuvugishije yaba atamuhaye akanya akaba yahita amubonamo agasuzuguro cyangwa ubwirasi mu by’ukuri atari uko asuzugura ahubwo ari uburyo bwo kwirinda.

3.Kubabonamo ubunebwe: Hari imirimo imwe n’imwe abasore baba bibeshyaho ko umukobwa mwiza atakora, nko guhinga, gucuruza utuntu duciriritse,… ahubwo bakababonamo isura yo gukora nko mu biro cyangwa ahandi hantu hiyubashye kandi mu by’ukuri nyiri ubwiza bwe, bumwemerera kuba mu buzima bwose rimwe na rimwe anakennye ku mufuka kandi anafite umutima mwiza, akabura amahirwe atyo

4.Kubahuriraho muri benshi bakabura amahitamo: Bitewe n’aho ari, hari igihe abasore bamubana benshi, akabura amahitamo ahubwo agakunda rumwe rwo mu kigare, atendeka abasore, akabura uwo akunda n’uwo areka.

5.Gukeka ko afite umukunzi: Umusore ashobora kwitinya, yumva ko umukobwa nk’uwo ataba yarabuze umukunzi, kandi mu by’ukuri yaramubuze burundu, benshi bagahora bamutinyira ubusa.

6.Kumubonamo Ubwibone: Umukobwa ashobora kumenya ko ari mwiza, nawe yakwireba uko ateye koko akabona ko ari mwiza pe! Ibi rero nibyo bwiza.com ikubwira ko bituma na we yirya ku giti cye ntawe abangamiye cyangwa akagaragaza ubwibone, niyo ataba asuzugura, ariko abasore bamubonamo ubwibone, bati uriya ntabwo yatonora igitoki, ntabwo yakoropa mu nzu, ntabwo yakwisiga amavuta ya make,… ibi bikaba byamuheza iwabo.

7.Kumubonamo inshuti yo mu gitanda: Abasore benshi b’abahehesi, akenshi iyo babonye abakobwa beza cyane, baremera bakabamariraho ibyo bafite ariko intego bakayigeraho, bakabasambanya, ikibabaje ni uko iyo bashaka kubaka urugo, basubira inyuma bakajya gushaka babandi bazi ko badafite ubwiza wenda bushamaje cyane, ariko baciye bugufi, badatangarirwa na benshi,…

8.Amakuru yumvwa ku bandi: Umusore ashobora kuba azi amateka y’undi mukobwa azi ko yari mwiza atarashaka, nyuma yagera mu rwe rukamunanira, ibyo nabyo abasore babigenderaho bavuga bati; wasanga na we umugejeje mu rugo yamera nka kanaka twirirwaga dutangarira ngo ni mwiza, ibi bikaba byabuza umukobwa amahirwe kandi wenda we atari ko ateye.

9.Kumubona nk’uvuka mu muryango ukize: Umukobwa mwiza, wiyitaho, kabone n’iyo yaba avuka kwa ngoferi, abasore iyo bamubonye bahita biyumvisha ko avuka kwa Minisitiri, kwa jenerali kandi wenda avuka kwa ngofero ahubwo ari uko abasha kwiyitaho nk’umwari, abasore bakaba bamutinyira ibyo adafite, imyaka ikamubana myinshi yarabuze umukunzi.

10.Kwibwira ko yazajya aguca inyuma: Hari imvugo benshi bakoresha ko umugore mwiza atarongorwa n’umugabo we gusa, ibi rero bitera ubwoba abasore, bagahora biyumvisha ko umukobwa mwiza n’ubundi namara gushyingirwa abandi bagabo bazajya bamurabukwa.

Gusa ibi biba ari ukwibeshya, ushaka umugore ntamurebera ku miterere y’umubiri we, umugore mwiza umuhabwa n’Imana, umugore mwiza ukamubonera mu bikorwa akora, bikaba akarusho iyo akweretse urukundo rw’ibikorwa aho kukugaragariza rumwe rwo mu magambo cyangwa mu mashuka.

2018-01-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Apotre Gitwaza Ntabyumva Kimwe n’Abavuga ko Iradukunda Liliane ataba Miss w’isi

Apotre Gitwaza Ntabyumva Kimwe n’Abavuga ko Iradukunda Liliane ataba Miss w’isi

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine

Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine

Ubwanditsi 22 Mar 2017
Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Ubwanditsi 01 Oct 2021
Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Ubwanditsi 12 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi
Mu Rwanda

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Ubwanditsi 22 Sep 2017
OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage
UBUKUNGU

OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rugiye kwinjira mu mwaka w’amatora
Mu Mahanga

Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rugiye kwinjira mu mwaka w’amatora

Ubwanditsi 15 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru