• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine

Davido yigaramye umugore umushinja ko bafitanye umwana w’imyaka ine

Ubwanditsi 22 Mar 2017 SHOWBIZ

Umuririmbyi David Adedeji Adeleke [Davido] yahakanye amakuru avuga ko yabyaranye n’umugore bamenyaniye mu gitaramo yaririmbyemo mu myaka ine ishize.

Davido ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Afurika ndetse babashije no kugeza umuziki ku yindi migabane y’Isi. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo iyitwa ’Skelewu’, ’Aye’, ’Gobe’, ’Dami Duro’ n’izindi.

Umugore witwa Ayotomide Labinjo n’abo mu muryango we barashinja uyu muhanzi ko yihakanye umwana we umaze imyaka ine avutse ndetse bakavuga ko yatanze ruswa mu nzego zitanga ibipimo by’amaraso n’ibya DNA byagombaga gushimangira ko uwo mwana ari uwe.

Ikinyamakuru cyitwa Punch cyatangaje ko ngo Davido yabonanye bwa mbere n’uyu mugore muri 2013 ahitwa Ibadan, bahuriye mu kabyiniro, bwa kabiri amusanga mu gitaramo yari yatumiwemo ari na ho umubano wabo ngo watangiye gufata indi ntera bigera n’aho baryamana.

Labinjo ushinja Davido kumutererana barabyaranye avuga ko nyuma yo gusama inda ye atongeye kumuca iryera mu bihe byakurikiyeho ngo babe bahura baganire kuko ngo ’yafunze amayira yose bakoreshaga bavugana’.

Davido yanditse kuri twitter ahakana ayo makuru avuga ko uwo mwana atari uwe nk’uko byemejwe n’ibipimo bya ADN ndetse yongeraho ko agiye kugeza mu nkiko ikinyamakuru cyabyanditse agishinja kumuharabika. Atebya yavuze ko bagomba kumwishyura miliyari 30 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria nk’indishyi z’akababaro.

Nubwo Davido atemera umwana bivugwa ko yabyaranye na Labinjo mu myaka ine ishize, nyina w’uyu mukobwa avuga ko abo mu muryango wa Davido na we ubwe ’bavuniye ibiti mu matwi’ kuri icyo kibazo, ndetse ngo yigeze no kwandikira se w’uyu muhanzi ntiyamusubiza kugeza ubwo yiyambaza abamufasha mu nkiko bakamushyiraho igitutu.

Se wa Davido yabwiye nyina w’uyu mukobwa ko umuhungu we yavuze ko atazi na rimwe Labinjo. Nyuma bavuganye uburyo bwo gufata ibipimo bya DNA n’iby’amaraso gusa ngo ibipimo bya Davido n’umwana byonyine, umukobwa umushyira mu majwi ko babyaranye yarirengagijwe nk’uko bitangazwa na nyina.

-6152.jpg

Uyu mubyeyi witwa Ropo akomeza avuga ikigo cyitwa Clina-Lancet cyakoze ibyo cyari cyarabahaye ibyumweru bibiri byo kuba ibisubizo by’ibipimo byemejwe mu buryo bwizewe ariko ngo batunguwe no kumva bitangazwa hashize iminsi irindwi yonyine ndetse ngo ibyavuzwe ni ibijyanye n’ubwoko bw’amaraso, nta bijyanye na DNA byashyizwe mu nyandiko.

Inzobere mu bijyanye n’ipima ry’abahuje amaraso n’abafitanye isano, Alex Sogbola, ari na we watanze ibyo bipimo avuga ko nta manyanga yakozwe kuko ngo bohereje ibizamini muri Afurika y’Epfo abaganga baho bakaba aribo babisuzuma neza bakohereza ibisubizo.

Davido yahakanye aya makuru nyuma y’iminsi mike avuze ko we n’umukunzi we mushya witwa Amanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu myiteguro yo kwakira uruhinja mu muryango ruzavuka mu minsi ya vuba.

2017-03-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mafoto reba uko igitaramo King James yakoreye muri Ambassador’s Park- Gikondo, cyagenze

Mu mafoto reba uko igitaramo King James yakoreye muri Ambassador’s Park- Gikondo, cyagenze

Ubwanditsi 06 May 2018
Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo

Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo

Ubwanditsi 31 Jul 2021
Umwamikazi wa HipHop Oda Paccy Nyuma y’ Igihe Gito Ntagashya Yereka Abakunzi Be Yashyize Hanze Video “KANO” Asaba Umusore Kumukora Ahadasanzwe “REBA HANO”

Umwamikazi wa HipHop Oda Paccy Nyuma y’ Igihe Gito Ntagashya Yereka Abakunzi Be Yashyize Hanze Video “KANO” Asaba Umusore Kumukora Ahadasanzwe “REBA HANO”

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze

RUSHYASHYA 01 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika
INKURU NYAMUKURU

Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Ethiopia: Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye inama rusange ya AU
Mu Rwanda

Ethiopia: Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye inama rusange ya AU

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare
ITOHOZA

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Ubwanditsi 27 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru