• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Ubwanditsi 03 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru yageze hanze avugako Perezida Museveni muri iyi minsi yakiriye umujenosideri Anasatse Munyandekwe Mutovu wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cya burundu adahari kubera ibyaha bya Jensodie yakoreye mu Biryogo naho avuka iwabo mu cyahoze ari Gikongoro mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Akaba ari inshuro ya gatandatu yarageze muri Uganda.

Anasatse Munyandekwe Mutovu akirangiza amashuri ye yakoze mu kigo cy’igihugu cy’Iposita, akazi yahawe kubera Pauline Nyiramasuhuko wari inshuti magara ya Agathe Kanziga umugore wa Juvenal Habyarimana. Pauline Nyiramasuhuko ava inda imwe na Celine Nyiraneza umugore wa Anastase Munyandekwe Mutovu. Iposita yabarizwaga mu cyahoze ari Minisiteri yo gutwara abantu n’itumanaho (MINITRANSCO)

Agathe Kanziga umugore wa Juvenal Habyarimana

Umurongo wa Politiki wa Munyandekwe wamenyekanye igihe hadukaga amashyaka menshi mu Rwanda mu mwaka wa 1991. Yagiye muri MDR ya Twagiramungu Faustin ari ukujijisha kuko yari ijisho cyangwa intumwa ya MRND. Abayoboke nyabo ba MDR barabimenye nuko bamuhimba izina rya Kimwamwanya nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru Le Partisan no 18 cyasohotse kuri 15 Ukwakira 1993.

Igihe umurwanashayaka mukuru wa MDR,  Emmanuel Gapyisi yicwaga, arashwe bivugwako Munyandekwe nk’intumwa ya MRND ari mu itsinda ryari  inyuma y’urupfu rwe cyane cyane ko Emmanuel Gapyisi ataryaga indimi arwanya akazu k’abakiga mu nzego zose za leta.

Mu gihe cya Jenoside nk’uko byagaragajwe n’inkiko Gacaca mu turere twa Nyarugenge, Nyamagabe na Nyaruguru, Munyandekwe yagize uruhare rukomeye mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa by’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarakatiwe gufungwa burundu, igihano gikuru kubera uruhare rwe.

Amaze guhunga kimwe nabari bagize Guverinoma yakoze Jenoside, Munyandekwe yahise nawe ajya muri FDLR aho yagize n’imyanya mu buyobozi bukuru. Yabaye umuvugizi wayo nuko aza kuvanwa kuri uwo mwanya nyuma yo kunyereza amadorali ibihumbi 29 yigurira imodoka.

Munyandekwe kandi nk’uko yabaga muri MDR ari ijisho rya MDR ari mu bambere bashinze igice cya MDR Power cyakoze Jenoside kiyobowe na Karamira Frodouard. Muri Werurwe 2007, yagiye Arusha gushinjura Protais Zigiranyirazo, muramu wa Perezida Habyarimana. Muri urwo rubanza, Munyandekwe wari ukiri umuvugizi wa FDLR yaboneyeho umwanya wo gutanga ubutumwa bwa FDLR aho yagize ati “Urukiko rw’Arusha rurabogamye n’abaturage ntibarwiyumvamo, rufata inzirakarengane zikarushinja Jenoside kandi abateguye n’abakoze Jenoside ari FPR” Uwari uyoboye inteko iburanisha, Umunya Argentine Ines Weinberg de Roca, yibukije Munyandekwe ko bari mu rubanza rwa Zigiranyirazo, atari umwanya wo kumvikanisha amatwara ye ya politiki.

Munyandekwe yatunguye abacamanza muri urwo rubanza, ubwo yavugaga ko nubwo yabaga mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana ko ariko Habyarimana yari umuntu mwiza ndetse MRND yayoboraga igihugu neza. Byaje kugaragaza ko Munyandekwe yabaga muri MDR akorera MRND.

Nguwo umushyitsi w’imena wa Perezida Museveni.

“Sinitaye kuri politiki yawe sinitaye kuwo uri we, igihe cyose uzaba urwanya u Rwanda nzagufasha” iyi ni intengo nyamukuru ya Perezida Museveni wa Uganda

Nyuma yo gushyirwa ku karubanda mu binyamakuru, ko yakiriye abayobozi bakuru ba RNC, barimo Mukankusi Charlotte, Eugene Gasana na Tribert Ayabatwa Rujugiro,  Perezida Museveni mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame, yemeye ko yabonanye nabo bimutunguye, nyuma haje no kumenyekana amakuru ko bahawe inzandikom z’inzira za Uganda mu gihe gito iya Mukankusi iba igeze mu binyamakuru.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Kampala : Undi Munyarwanda Uri Mu Mitwe Y’iterabwoba Yabonanye Na Museveni N’umuhungu We Muhoozi Kainerugaba Nyuma Bamufasha Gutoroka (Interpol)

Usibye kwakira abayobozi ba RNC, Museveni yatumiye abayobozi bakuru ba FDLR aribo umuvugizi Ignace Nkaka uzwi nka La Foge Bazeye Fils n’ushinzwe iperereza Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Theophile basubiye muri Kongo bafatirwa ku mupaka nyuma boherezwa mu Rwanda. Mu rubanza rwa Callixte Nsabimana wiyise Sankara, nawe yavuzeko Uganda yari ishyigikiye kandi igafasha umutwe wabo wa FLN.

Uwariwe wese urwanya u Rwanda afite karibu ihoraho muri Perezidansi ya Uganda

2019-08-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Burundi: Abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga batangiye guterwa ubwoba

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Ubwanditsi 05 Mar 2020
Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ubwanditsi 12 Jun 2025
Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI  bahinduka  POWER

Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI bahinduka POWER

Ubwanditsi 17 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura
INKURU NYAMUKURU

Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura

Ubwanditsi 05 Mar 2018
U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe
IKORANABUHANGA

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama
ITOHOZA

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

Ubwanditsi 18 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru